Abakobwa 100 babyaye imburagihe bafashijwe kwihangira imirimo
Umuryango Plan International Rwanda wafashije abana b’abakobwa 100 batewe inda ndetse n’abandi 150 bacikirije amashuri, kwiga imyuga banahabwa ibikoresho by’ibanze ngo babashe kwibeshaho.
Bose uko ari 250 ni abo mu karere ka Gatsibo, bakaba bahawe impamyabushobozi ndetse n’ibyo bikoresho kuwa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, bakemeza ko ari inkunga ikomeye kuri bo kuko igiye kubafasha kubaho neza bityo ababyaye babashe gutunga abana babo.
Imyuga bize ni ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubukanishi, bakaba barabyize mu gihe cy’amezi umunani aho bahabwaga ibikenerwa byose mu ishuri, buri wese akaba yagenewe ibikoresho bijyanye n’ibyo yize byo gutangiriraho, kandi bakazakorera mu matsinda.
Umwe muri abo bana batewe inda, Umuhoza (izina ryahinduwe) wayitewe afite imyaka 15, avuga uko yahuye n’icyo kibazo ndetse n’icyo agiye gukora kugira ngo bitazongera kumubaho.
Agira ati “Mu rugo ntabwo bari abakene, gusa nagiye kuba kwa mukuru wanjye hanyuma muramu wanjye aza kunshuka turaryamana antera inda. Mukuru wanjye amaze kubimenya twarashwanye aranyirukana, ngeze n’iwacu ndatotezwa ariko ndihangana sinayikuramo ahubwo ndabyara, nkomeza kubaho nabi”.
Ati “Nyuma y’igihe gito maze kubyara, umushinga Plan waramfashe hamwe n’abandi, tujya kwiga imyuga, jyewe nize kudoda kandi narabimenye neza. By’akarusho rero ngashimira uwo muryango kuko bampaye imashini nshya yo kudoda, ngiye gukora niteze imbere ku buryo ibyambayeho bitazongera kuko byampaye isomo”.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba umwana yaratewe inda ari ikibazo ariko ko akomeza kuba umwana ari yo mpamvu akomeza kwitabwaho.
Ati “Kuba umwana yaratewe inda ntibimubuza gukomeza kuba umwana. Ni yo mpamvu dukora ibishoboka byose ngo abavuye mu ishuri barisubizwemo, abatabishoboye bigishwe imyuga bityo bakigirira akamaro ubwabo ndetse n’igihugu”.
Ati “Ikindi turimo gukora ni ugukurikirana abagabo babateye inda, muri bo tumaze gufata 160 bagejejwe mu nzego z’ubutabera, 101 muri abo bakaba barakatiwe barimo gukora ibihano. Gusa abafatwa baracyari bake kuko hakiri umuco wo kubahishira, abana ntibabavuga ndetse n’ababyeyi babo bakagira uko babyumvikanaho bigacecekwa”.
Ibarura riheruka mu Karere ka Gatsibo ryerekanye ko hari abangavu 648 batewe inda, gusa bose ngo ubuyobozi burimo kubashaka ngo bafashwe.
Uretse icyo gikorwa, Plan International Rwanda ku bufatanye n’akarere, yanubatse ibyumba by’amashuri birindwi ndetse n’amarero y’incuke atatu (ECDs), hose hakaba harimo n’ibikoresho bigendanye ndetse n’ibikinisho by’abana, bikaba byubatse mu Mirenge ya Kabarore na Rwimbogo, na byo bikaba byaramurikiwe ubuyobozi.
Ayo mashuri ngo yagabanyije ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri ndetse birinda abana kwiga kure, kuko ngo hari aho bakoraga urugendo rw’isaha bajya kwiga ku bindi bigo.
Ibyo bikorwa byose byaba iby’ubwubatsi ndetse no gutera inkunga abana babyaye imburagihe, Plan International Rwanda yabitanzeho miliyoni 150 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikindi gice kirimo n’ubutaka kikaba cyaratanzwe n’akarere.
Ukuriye gahunda muri uwo muryango, Jean Lambert Sebareze, avuga ko mu ntego zawo z’ibanze ari ukwita ku mwana, ariko by’umwihariko umwana w’umukobwa ari yo mpamvu y’iyo nkunga.
Ati “Uyu muryango muri gahunda zawo z’ibanze wita ku bana ariko by’umwihariko ku mwana w’umukobwa. Ni yo mpamvu abari mu bibazo nk’ababyara imburagihe tubitaho cyane tubafasha gusohoka mu bibazo bishamikiye kuri uko guterwa inda, bityo ntibazongere kubigwamo”.
Muri rusange uwo muryango ukorera mu turere 17 two hirya no hino mu gihugu, aho ibikorwa byawo byibanda cyane cyane mu burezi.
Umuryango Plan International Rwanda ufite intego y’uko muri gahunda yayo ya 2020-2024, uzaba wafashije abana b’abakobwa miliyoni 2.2, abahungu miliyoni imwe ndetse n’urubyiruko muri rusange ibihumbi 400.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|