Polisi iraburira abatwara ibinyabiziga batagendera mu ruhande rwabagenewe

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda(Traffic Police) ryasobanuriye abatwara ibinyabiziga uruhande rw’umuhanda bakwiriye kuba banyuramo, abatabyubahiriza bagafatirwa ibihano.

Polisi yaburiye abagenda mu mihanda igabanyijwemo ibice bibiri bibiri bifite icyerekezo kimwe
Polisi yaburiye abagenda mu mihanda igabanyijwemo ibice bibiri bibiri bifite icyerekezo kimwe

Ku wa gatatu tariki 15 Mutarama 2020, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwiswe "Gerayo amahoro" bugamije gukumira impanuka zibera mu mihanda.

Muri Kigali, abapolisi bajyaga muri buri muhanda ugabanyijemo kabiri ariko ibihande byombi bijya mu cyerekezo kimwe, bakamenyesha buri mumotari n’abatwaye imodoka, ko umuntu wihuta cyangwa ugiye guhindura icyerekezo yajyagamo, ari bo bonyine bemerewe kunyura mu gihande cy’ibumoso.

Mu gihande cy’iburyo bw’umuhanda ugabanyijemo ibice bibiri bijya mu cyerekezo kimwe, hagomba kugendera buri gihe ibinyabiziga bigenda ku muvuduko muto.

Umwe mu bapolisi bakoreye ku muhanda uva kuri Sonatube hafi y’aho bita kuri ’Prince House’ i Remera, yahagarikaga abashoferi akabanza kubasobanurira iby’aya mabwiriza, maze agasoza agira ati"ni ukubibutsa kuko murabizi mwese, ubutaha hazazamo n’ibihano, dukore nk’abikorera tugereyo amahoro!".

Mu muhanda ufite ibice bibiri byose bijya mu cyerekezo kimwe, uwihuta ashaka guca ku bandi agomba kunyura ibumoso buri gihe
Mu muhanda ufite ibice bibiri byose bijya mu cyerekezo kimwe, uwihuta ashaka guca ku bandi agomba kunyura ibumoso buri gihe

Iby’ibihano bigiye gufatirwa abagenda uko bashaka mu muhanda ugabanyijemo ibice bibiri bijya mu cyerekezo kimwe, byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuko ngo hari ababikora ku bwende.

Umwe mu batwara ibinyabiziga, Seminega Lionnel avuga ko yabonye abashoferi bagenzi be badakurikiza ihame ryo kugenda neza mu bice bibiri bifite icyerekezo kimwe, kuko ngo hari abagendera hagati mu murongo ugabanya ibyo bice byombi, cyangwa abagendera mu gice cy’ibumoso bakagenda gahoro cyane.

Seminega agira ati"Ibi bibangamira imigendere yo mu muhanda kuko umuntu wihuta aba yemerewe guca kuri mugenzi we anyuze ibumoso, iyo rero umunyuzeho mu gice cy’iburyo biba bikozwe mu buryo budakwiriye, bikaba intandaro y’impanuka".

Aha umupolisi yarimo kubuza abamotari guca ku kinyabiziga banyuze iburyo
Aha umupolisi yarimo kubuza abamotari guca ku kinyabiziga banyuze iburyo

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka ushize wa 2019, habaruwe impanuka zo mu muhanda zingana na 4,661, ariko ko ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2018, izi mpanuka ngo zaragabanutse kuko icyo gihe ngo zageze ku 5,611.

Impamvu y’iri gabanuka ku rugero rungana na 17% ngo yatewe na gahunda ya ’Gerayo amahoro’, yatangiye mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka ushize, ikaba ikomeje gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko nubundi mwaratinze kubivuga usanga umuntu ari iburyo agenda nkakanyamasyo weho ushaka kwigendera ukabura aho uca ubwose unyuze mugice kiburyo wowo police ubabonye wahana nde njye ubusanzwe byari byemewe gusa ubona ari akajagari kuko umuca iburyo wagera imbere ukabona undi we nisawa ukamucaho ugasanga urikoza hino hirya

Popo yanditse ku itariki ya: 18-01-2020  →  Musubize

KUGIRANGO MWAKIRE UMWANA BISABA IKI?

MUREKATETE MARIE yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Bande bamwakira? Police?

jo yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka