Rutsiro: Abubatse amashuri biyemeje kuguma ku biro by’umurenge kugeza bishyuwe

Abaturage b’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko biyemeje kurara ku biro by’Umurenge kugeza igihe bishyuriwe amafaranga bavuga ko bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri ya GS Mukura.

Bari ku biro by'Umurenge wa Mukura kugeza mu gicuku, barataha barongera barahazindukira
Bari ku biro by’Umurenge wa Mukura kugeza mu gicuku, barataha barongera barahazindukira

Abaturage bavuga ko akazi bakoze bakarangije kandi amashuri yatangiye kwigirwamo bityo ko na bo bashaka kwishyurwa kuko hari amakuru bakura ku karere ababwira ko amafaranga yo kubishyura ari ku Murenge wa Mukura.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko biyemeje kurara ku biro by’umurenge nyuma yo gukora urutonde rwabo rugashyikirizwa Umurenge wa Mukura na wo ukababwira ko bazagaruka ku wa kane tariki ya 23 Mutarama 2020.

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 20 Mutarama nibwo aba baturage bagannye ku kigo cy’amashuri cya GS Mukura cyubatse mu Kagari ka Kagano, aho bubatse ibyumba bitatu by’amashuri bavuga ko bagiye guhura na Rwiyemezamirimo wabakoresheje.

Bakihagera ngo bahamagaye ku karere bavuga ko bakeneye kwishyurwa maze abayobozi ku karere babarangira amafaranga yabo ku biro by’umurenge ari na ho bahise berekeza nyuma yo kuva kuri iryo shuri.

Hari amakuru yavugaga ko abo baturage bateguye imyigaragambyo ariko baba bo ubwabo, baba n’abayobozi bahakanye iyo myigaragambyo.

Umuturage wavuganye na Kigali Today mu masaha ya saa yine z’ijoro yavuze ko baraye ku murenge kandi bazahava bishyuwe.

Yagize ati, “Turaye ku murenge kandi tuzahava mpaka twishyuwe, imyigaragambyo nta kundi kuko akarere kavuze ko tuva ku murenge twishyuwe, ni yo mpamvu tuzahaguma yenda inzara nibabona igiye kutwica bazatwishyura”.

Uwo muturage avuga ko Rwiyemezamirimo yishyuwe amafaranga ariko ntabishyure, we n’abandi bakaba bakoze urutonde rw’abafundi basaga 20 n’abayede uwo muturage atavuze umubare wabo.

Abakoze kuri GS Mukura aha bari ku kigo cy'amashuri bubatseho
Abakoze kuri GS Mukura aha bari ku kigo cy’amashuri bubatseho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Eustache Ndayisaba yabwiye Kigali Today mu masaha ya saa sita z’amanywa ku wa mbere tariki 20 Mutarama 2019 ko nta myigaragambyo yabaye, kandi yumvikanye n’abaturage bakoze kuri GS Mukura, gukora urutonde rw’amafaranga bishyuza bakaruzana ku murenge kugira ngo na we asuzume hanyuma bazishyurwe mbere y’uko rwiyemezamirimo ahabwa amafaranga asigaye.

Avuga ko igihe byagaragara ko abaturage baberewemo amafaranga menshi kurusha asigaye hari andi mafaranga ya Rwiyemezamirimo yafatirwa kuko hari ahandi ari kubaka muri uyu murenge kandi batamwishyura atabanje gukemura ibibazo by’abaturage.

Agira ati, “Nta myigaragambyo yabaye, ahubwo turi gukorana n’abaturage ngo tumenye ayo bishyuza n’ayo bahawe hanyuma tuzishyure rwiyemezamirimo tubanje gukuramo ayabo, tumufitiye amafaranga menshi ntabwo ay’abaturage azabura”.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yateguraga iyi nkuru mbere ya saa sita z’ijoro ku wa 20 Mutarama 2020 abaturage bamumenyesheje ko bakiri ku biro by’umurenge wa Mukura batuje, bategereje kwishyurwa.

Bakoze urutonde rw'amazina y'abishyuza n'umubare w'amafaranga bishyuza
Bakoze urutonde rw’amazina y’abishyuza n’umubare w’amafaranga bishyuza

Umwe mu bakoze kuri GS Mukura avuga ko abantu 48 ari bo bari ku biro by’Umurenge kugeza saa sita z’ijoro ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yazaga kubasaba ko bataha, bakagaruka mu gitondo kubonana n’abayobozi.

Ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, uwo muturage yabwiye Kigali Today ko kugeza kuri iyo saha bari bamaze kugaruka aho ku murenge, bategereje abo bayobozi hamwe na rwiyemezamirima wabakoresheje.

Inkuru bijyanye:

Rutsiro: Abaturage bari banze kuva ku Murenge bishyuwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka