Dr James Vuningoma wakoraga muri RALC yitabye Imana

Dr James Vuningoma wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yitabye Imana azize uburwayi.

Niyomugaba Jonathan, umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ushinzwe guteza imbere umuco binyuze mu majwi n’amashusho, yabwiye Kigali Today ko Vuningoma yari amaze iminsi arwaye, ndetse ko yari aherutse kuva mu Buhinde kwivuza.

Ati “Ku wa kane hashyira ku wa gatanu w’icyumweru gishize yari yagarutse mu Rwanda, atangiye koroherwa ariko ataragaruka ku kazi.”

“Ku wa gatandatu nimugoroba nibwo yatangiye kumva afite intege nkeya, bamujyana kwa muganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, akaba ari ho yaguye. Yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020.”

Dr Vuningoma yavutse tariki 25 Ugushyingo 1948 (yari afite imyaka 72).

Yize ahantu hatandukanye haba mu Rwanda, muri Uganda, muri Kenya, no mu Bufaransa, akora imirimo itandukanye haba mu Burezi no mu itangazamakuru, yandika ibitabo n’izindi raporo zitandukanye z’ubushakashatsi yakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Tubabajwe cyane nuko ugiye ugikenewe n’ abanyarwanda. Abo wareze muri KIE wadutoje kuba abagabo beza, twaragukundaga ariko Imana irakwisubije. RIP

Eric yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

RUHUKIRA MU MAHORO ntituzibagirwa ibitekerezo byiza
nkumuryango wa Anglicane no gukunda umurimo wi Imana

UKWIGIZE yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko rudashira. Ku batabyibuka, uyu mugabo n’umwe mubatangije ikinyamakuru The New Times nyuma ya 1994!

Krypto yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Imana Ikwakira mu bayo Chairman.
Tuzahora tukwibuka.
Your young brother.
Emmanuel

Emmanuel Munyaneza yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira.
Yari intwali pe.

Chairman, tuzahora tukwibuka.
Emmanuel Munyaneza

Your Young brother.

Emmanuel Munyaneza yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

IMANA imwakire mubabayo umuryango usigaye ukomeze kwihanga mutugezeho igihe cyo gushyingura

Gasana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

imana imwakire mubayo umuryangowe ukomeze kwihangana

rukundo emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ndababaye cyane.Uyu mugabo twamukundaga kubera ukuntu yabanaga neza n’abantu.Yatubereye umwarimu mwiza muli KIE.Abanyeshuli twese twaramukundaga.Agendeye kimwe na Pie Mugabo.
Gusa ntabwo njya nemera ko upfuye aba yitabye Imana.Tuge tuvuga ko upfuye tuba tutazi aho agiye kubera ko ntawapfuye ngo agaruke.Icyo nemera kandi kivugwa muli bibiliya nuko abantu bapfuye bumvira imana bazazuka ku munsi wa nyuma.Ibyo rwose biranditse kandi Yezu niwe wabyivugiye.N’uyu mugabo ashobora kuzazuka.

nzaramba yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo umuryango asize iwukomeze. Urupfu ntiturumenyera rwokagenda ruhere

Kwizera yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka