Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i London mu Bwongereza, ahateraniye abandi bayobozi batandukanye, biga ku guteza imbere ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza.

Iyo nama yateguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson. Biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira ifungurwa ry’iyo nama, akanagira uruhare mu kiganiro kivuga ku bucuruzi n’ishoramari. Icyo kiganiro kiraba kirimo na Perezida Peter Mutharika wa Malawi, Alpha Condé wa Guinea n’umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Liz Truss.

Muri iyi nama, u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi bazashyira hanze impapuro mpeshwamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya London(London Stock Exchange). Izi mpupuro z’imyaka itatu z’amafaranga y’u Rwanda zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari.

Hari kompanyi zimwe na zimwe zikorera mu Rwanda na zo zifite abazihagarariye muri iyo nama. Izo ni nka Banki ya Kigali, Urwibutso, Mara Phones, Rwanda Finance Ltd (KIFC), Ampersand, Cogebanque, Africa Improved Foods, na Water Access Rwanda.

U Bwongereza ni igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu gushora imari mu Rwanda. Mu myaka ine ishize icyo gihugu cyashoye mu Rwanda miliyoni 448 z’Amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka