Umuryango FPR-Inkotanyi wahagurukiye kurwanya ibibazo bibangamiye abaturage

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baganiriye kuri gahunda z’ibikorwa by’uyu Muryango mu Karere ka Kicukiro, n’uburyo bamaze ku bishyira mu bikorwa.

Vice chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, William Mugunga, yashimiye abitabiriye inama anagaragaza gahunda zibandwaho muri iyo nama.

Umuyobozi wa PMM ku rwego rw’Akarere Innocent Irankunda, yagaragaje ko mu byagezweho harimo kurwanya ruswa n’akarengane, kurwanya amakimbirane mu miryango no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yavuze kandi ko abanyamuryango babashije kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu, n’ibindi bibazo birebana n’ubuzima bw’abaturage.

Uyu muyobozi yanavuze ko hashyizwe mu bikorwa gahunda yo kwimura ibikorwa biri mu bishanga.

Nyuma yo kugaragarizwa uko Umuryango uhagaze, abanyamuryango bitabiriye inama bahawe umwanya na bo bagaragaza uko bihagaze bashingiye ku makuru ari aho batuye, kandi banagaruka ku ngamba babona ko ari ngombwa ko zafatwa zikarandura ibibazo byaganiriweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka