Burera:Yaterwaga isoni no gusurwa n’abakwe be nta bwiherero afite

Mujawamungu Mariya wo mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, umaze igihe kirekire atagira ubwiherero, yatanze ubuhamya by’ibyamubayeho mu buzima bwo kutagira ubwiherero cyane cyane agaterwa isoni no kubona abashyitsi banyuranye, by’umwihariko abakwe be.

Umukecuru yubakiwe ubwiherero
Umukecuru yubakiwe ubwiherero

Ni umukecuru wibana mu rugo nyuma yo gushyingira abakobwa be batatu, akaba afite ubukene kuko abarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, akavuga ko n’inzu abamo yayubakiwe na Caritas, Umushinga wa Kiliziya Gatolika.

Ubwo ku itariki 18 Mutarama 2020 hatangizwaga ubukangurambaga bw’icyumweru cy’isuku no kurengera umwana w’umukobwa, bugiye gukorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru, buteguwe n’abagize urugaga rw’abagore n’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, uwo mukecuru ni we wabimburiye icyo gikorwa yubakirwa ubwiherero.

Mu magambo menshi yuzuye amarira y’ibyishimo, yagaragaje ibibazo byinshi yanyuzemo mu myaka ihise, aho yabagaho mu buzima bw’umwanda uterwa no kutagira ubwiherero, ariko ngo ibibazo bikamubana byinshi ubwo abakwe be babaga bamuteguje kuza kumusura ku buryo yumvaga ubwe yahunga urugo akajya kwihisha.

Mujawamungu Mariya ngo yamaze igihe kinini atagira umusarani agahangayika mu gihe abaga yasuwe n'abakwe be
Mujawamungu Mariya ngo yamaze igihe kinini atagira umusarani agahangayika mu gihe abaga yasuwe n’abakwe be

Yagize ati “Abakwe banjye hari ubwo bansuraga nkavuga nti ese nambaza aho kwiherera ndamwereka he? Nkajya hanze ngasenga nkabona Imana iramfashije bagiye nta WC bambajije. Ariko babaga bambwiye ko bansura ngatitira nkumva nahunga nkajya kwihisha. Niba barifataga, niba baragiraga gute ntabwo mbizi, najya kubona nkabona bagiye bambajije”.

Uwo mukecuru avuga ko n’ubwo Imana yagiye imufasha abashyitsi bakagenda badakeneye kujya mu bwiherero, ngo byagiye bimusigira igikomere ku mutima cyo kubaho muri ubwo buzima bwo guhora ahangayitse.

Ati “Nubwo bagendaga, nasigaraga mfite igikomere ngatekereza nti ese baramutse bazanye n’abashyitsi nabereka he? Uzi kubaho wikanga abashyitsi kubera ubwoba bwo kutagira ubwiherero! Nabonaga umuntu aje iwanjye nkabunza imitima, ngasaba Imana byaba na ngombwa nkavuga ishapule ngo imfashe batambaza WC”.

Mujawamungu avuga ko mu gihe kinini yabayeho atagira ubwiherero, yabayeho mu buzima butamworoheye aho yakoraga ingendo ajya kubutira ku mubaturanyi, maze byagera mu masaha y’ijoro agiye kuryama agasenga asaba Imana kumufasha ngo atdkenera kujya mu bwiherero n’ijoro.

Mujawamungu yajyaga muri ubu bwiherero bw'umuturanyi
Mujawamungu yajyaga muri ubu bwiherero bw’umuturanyi

Byari ibyishimo kuri Mujawamungu ubwo yabonaga abagore n’urubyiruko iwe bubaka ubwiherero, noneho biba akarusho icyo gikorwa cyitabirwa na Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara.

Muri iyo gahunda y’icyumweru cyahariwe isuku no kurengera umwana w’umukobwa yatangirijwe mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, harateganywa kubakwa inzu z’abatishoboye n’ubwiherero busaga ibihumbi 3,300 mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko Mujawayezu Léonie, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Tuzagenda duhuza imbaraga nka ba mutima w’urugo, dufatanya n’urubyiruko imbaraga z’igihugu, kugira ngo natwe tugire uruhare mu gukemura ibibazo bigenda bibangamira abaturage”.

Mugenzi we Byiringiro Robert, Uhagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara, na we yagize ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi washyize imbere cyane cyane gukemura bya bibazo bikomeza kugenda bibangamira abaturage, natwe rero nk’ingaga twaricaye dusanga urubyiruko n’abagore dufite imbaraga nyinshi zishobora kuba zadufasha gutera ikirenge mu cya bakuru bacu, cyane cyane mu guhangana n’ibi bibazo byugarije abaturage.

Hari imiryango hirya no hino idafite aho yiherera, ibyo byose ni byo tuje gukemura duharanira gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yavuze ko ubwo bukangurambaga bugiye gufasha inzego zinyuranye z’ubuyobozi bushamikiye k’Muryango wa FPR-Inkotanyi kurushaho kwegera abaturage, kumva ibibazo byabo no kubikemura.

Muri ubu bukangurambaga hazubakwa ubwiherero butanu muri buri karere ku rwego rw’Intara, urwego rw’akarere rwubake ubwiherero butanu, hubakwe bubiri ku rwego rw’imirenge, aho na none ku rwego rw’utugari n’imidugudu hazubakwa ubwiherero bumwe, hubakwe n’ubundi bwiherero ku rwego rw’amashuri. Muri rusange icyo gikorwa kizubakwamo ubwiherero 3359.

Bamwe mu bakuruye inzego z'urubyiruko muri FPR-Inkotanyi
Bamwe mu bakuruye inzego z’urubyiruko muri FPR-Inkotanyi

Ubwo bukangurambaga kandi buzifashishwa no mu gikorwa cy’imihigo y’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru cyo kubakira abatishoboye inzu 1,368 zigomba kuba zuzuye bitarenze tariki 31 Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuki inzu yubakishije ibitinayo bayubake

karamaga yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

ABOSENABAKWE NI MBURABAKWE KUKIBAMWUBAKIYE NTANIKINDIBAMUMARIRA ABOBAKWE NIMBWA CYANE

JNT yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Umukwe ni umwana nkabandi mu rugo kuki batubakiye umukecuru wabo ubwiherero? Kuki inzego z ibanze zipanga umuganda ahatari ngombwa. Uyu ntiyarakwiye umuganda kuko atari inshike afite abake n’abakombwa

Ruti yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ariko abo bakwe nabo ni feke. kuki se batafashije nyirabukwe

kagoma yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka