Ruhango: Duterimbere IMF yibwe, bane batabwa muri yombi

Ikigo cy’imari Duterimbere IMF mu Karere ka Ruhango cyibwe n’abajura batoboye inyubako ya banki, bakangiza umutamenwa bagatwara miliyoni zizaga 11frw basanzemo.

Hagati aho amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ni uko bane mu bakekwaho kwiba icyo kigo cy’imari bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye Kigali Today ko mu masaha ya saa mbili za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020, aribwo umukozi wa banki yageraga ku kazi, yafungura agasanga hari urukuta rwatobowe amafaranga akibwa.

Habarurema avuga ko iperereza rya RIB rikomeje gukorwa mu rwego rwo gushaka ibimenyetso by’uko banki yibwe dore ko ngo bigaragara ko ubujura bwaba bwarakozwe ku manywa ku cyumweru banki itari gukora.

Kugeza ubu abantu bane barimo batatu barindaga banki bahise batabwa muri yombi, hamwe n’umufundi wubakaga iruhande rw’iyo banki yibwe, imirimo ya banki yo ikaba yakomeje kandi ngo umutekano ukomeje gucungwa.

Agira ati, “Kugeza ubu umutekano umeze neza, abantu bane barimo n’abazamu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba iyo banki, ndetse n’uwo mufundi dore ko bigaragara ko banki yibwe ari ku manywa, iperereza riracyakomeje”.

“Amafaranga yibwe agera kuri miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana abiri (11.200.000frw), ariko akazi ka banki kakomeje twanabasuye nta muturage uzabura amafaranga ye kuko amafaranga yibwe yari afite ubwishingizi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko abacungaga umutekano kuri iyi banki ari (Exel Security) basanzwe bafite ubunararibonye mu gucunga umutekano w’ibigo, akaboneraho no kwibutsa ibigo by’imari kurushaho gukoresha abarinzi bafite ubunararibonye kugira ngo umutekano w’amafaranga y’abaturage urusheho kurindwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NINDE WISHYURA AMAFARANGA YIBWE IYO IKIGO KIRINZWE NIZO NARALIBONYE MUGUCUNGA UMUTEKANO !!!IYO BANKI NTIGIRA CAMÉRA !!!IYO BANKI UMUTAMENWA WAYO WUBATSE MULI RUKARAKARA!!!CYANGWA UFUNGWA NUMUSUMALI !!

gakuba yanditse ku itariki ya: 21-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka