Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)

Mu rwego rw’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’amatorero ya Porotesitanti mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, hirya no hino mu gihugu mu nsengero hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwigisha abantu kwirinda impanuka zibera mu muhanda, ngo buzagera ku Banyarwanda bose hifashishijwe amadini n’amatorero atandukanye.

Abayobozi b’amatorero y’Abapantekote mu Rwanda(ADEPR) bakiririye ubwo bukangurambaga mu nsengero zabo z’i Remera na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020.

Ku cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yari yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ muri Kiliziya Gatolika zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu gihe Kiliziya na ADEPR ubwabo bonyine baramuka bigishije ubu bukangurambaga mu nsengero zabo zose mu gihugu, bwagera ku bazisengeramo batari munsi ya miliyoni 10 nk’uko imibare ibigaragaza.

Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) kivuga ko Kiliziya gatolika ubwayo iganwa n’Abanyarwanda bakabakaba miliyoni zirindwi(56.9%), hakiyongeraho abagera hafi kuri miliyoni enye bajya gusengera muri ADEPR, nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wayo, Rev Pasiteri Ephrem Karuranga.

Rev Karuranga yagize ati “Iyi gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ ni iyanjye kandi ni iya buri wese, buri munsi mu nsengero zacu mu gihugu cyacu, ubutumwa bwa ‘gerayo amahoro’ bugomba kujya butangwa.

Tugomba guhora twibutsa abantu ko bagomba kujya bagendera mu mihanda ariko barengera ubuzima bwabo, twifuza ko umukristu yaza ku rusengero ariko agasubirayo amahoro, cyane cyane abana kuko twe turi mu matorero afite abana benshi, kandi baba bakora urugendo ruri hagati ya kirometero imwe n’ebyiri baza ku rusengero bongera gusubira iwabo.

Usanga umwana wo mu giturage yambuka umuhanda uko abonye, nta biranga umuhanda bihari, imihanda y’ibitaka yo usanga nta n’aho kuyambukira hahari, habera impanuka kuko hakorerayo za moto, amagare,… aho ni ho tuzashyira imbaraga, twe turi henshi kurusha aho Polisi yakagombye kuba iri”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko kujya mu madini n’amatorero bizabafasha kugera ku Banyarwanda bose, ku buryo ngo kubahiriza amategeko y’umuhanda bitazaba bigifatwa nk’itegeko ahubwo ngo bizaba umuco.

Ati “Turashaka ko kubahiriza amategeko yo mu muhanda byava ku kubahiriza amategeko bikagera ku mahitamo, ndetse bikazageraho bikaba umuco.

Imbaraga z’amadini turazizeye kuko abakirisitu ni abantu bumva, niba bashobora gusoma bibiliya ya paje zingana kuriya(amagana n’amagana), ntabwo bananirwa kumenya ibintu nk’ 10 byatuma ubuzima bwabo bugenda neza”.

Mu byo Polisi isaba abagenzi, nk’utega moto, birimo kwirinda gutegeka umumotari kwihuta, kwirinda kugenda umuntu avugira kuri telefone cyangwa yandika, agomba kwambara neza ingofero yabugenewe kandi agasaba umumotari kugenda gahoro, akanagenzura niba uwo mumotari atanyweye ibisindisha.

Polisi isaba uwateze imodoka nawe kugenzura niba adatwawe n’umuntu wanyweye ibisindisha, akamusaba kubahiriza amategeko harimo iryo kutarenza umuvuduko wanditse ku byapa byo ku muhanda, kandi agomba kwambara umukandara.

Umuntu ugenda n’amaguru ategekwa kugendera ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ajye abisikana n’imodoka ahura nazo azireba.

Ni mu gihe umushoferi w’imodoka we asabwa kugendera iburyo bw’umuhanda igihe cyose, keretse ashaka guca ku kindi kinyabiziga kiri imbere ye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mbere yo gutangiza ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka ushize, ngo yabaruraga impanuka zirenga ibihumbi bitanu buri mwaka, zahitanaga abantu batari munsi ya 500.

Mu Karere ka Nyagatare, ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwatangiwe muri EAR Paruwasi ya Nyagatare. CSP Alphonse Businge, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba ni we watanze ubutumwa, aho yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gucungana na Polisi, ahubwo bagatwara baharanira kurengera ubuzima bwabo.

Ati “Murabona hari camera ahantu hatandukanye kubera ko bamaze kuhamenya, baza bacungana na ho iyo bahageze wagira ngo imodoka ntigenda yaharenga imodoka ikava hasi kandi ibyo ntibihagarika impanuka.

Umuntu ntakwiye gukorera ku jisho, ukwiye gutwara ikinyabiziga utareba Polisi, utareba ibyuma biri ku muhanda (camera) ahubwo ureba wowe n’ahazaza hawe”.

CSP Alphonse Businge kandi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo igihe bagenda iruhande rw’umuhanda kandi bakibuka kwambukiranya umuhanda igihe bageze aho byagenwe (Zebra Crossing).

Abakirisito ba EAR Diyosezi Shyira bakanguriwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Muri gahunda yubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ya “Gerayo amahoro” yateguwe na Polisi y’u Rwanda yabereye muri Katederari Yohani Umubatiza wera mu itorero Angilikani Diyosezi ya Shyira kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, abakirisito basabwe kwitwararika no kubahiriza amategeko yashyiriweho gukumira impanuka, kugira ngo bitume basigasira ubuzima bwabo.

CIP Alex Rugigana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo amateraniro yari ageze hagati yahawe umwanya atanga ubutumwa burebana n’uruhare rw’abakirisito mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka.

Yagize ati “Muri mwe hari abatwara ibinyabiziga bakwiye kwirinda uburangare, umuvuduko ukabije n’indi myitwarire ituma habaho impanuka. Ku banyamaguru na bo, hari inzira zabashyiriweho zo kwambukiramo mu mihanda(Zebra crossing), iyo wambuka ukwiriye kwirinda kurangarira telefoni cyangwa ibindi bintu kuko bituma utabona uko wigengesera mu gihe wambuka; tuributsa buri wese ko afite uruhare mu kwitwararika igihe ari mu muhanda yaba atwaye cyangwa agenda n’amaguru”.

Mu bindi yakomojeho birimo kwirinda kuvugira kuri telefoni umuntu atwaye ikinyabiziga, kwambara umukandara wabugenewe no gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga. Ku banyamaguru bo bibukijwe kugendera mu gice cy’umuhanda i bumoso aho imodoka iza bayireba, yaba igenda nabi bakaba kuyihunga.

Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize nta mpanuka zigeze zihitana ubuzima bw’abantu uretse abakomeretse gusa. Yagize ati: “Impamvu ibi twabigezeho ni ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu guhagurukira ibikorwa byo kuzikumira binyuze muri iyi gahunda ya Gerayo amahoro, twifuza ko mutagoheka muri uru rugamba turimo rwo kurwanya mpanuka”.

Bamwe mu bakirisito babwiye Kigali Today ko ubutumwa bahawe bwabakanguye, biyemezaa gukaza ingamba zo gukumira imyitwarire igira uruhare mu guteza impanuka zo mu muhanda, bubaha uburenganzira bw’abatwara ibinyabiziga n’ubw’abanyamaguru.

Nizeyimana Jean Baptiste yagize ati “Ubu butumwa bwankebuye, hari ibintu ntahaga agaciro, nko kugendera mu gice cy’ibumoso numvaga atari ngombwa ku banyamaguru, hari igihe nageraga muri zebra crossing nkigendera uko nshatse, hari n’igihe nigeze kubihanirwa na Polisi ntwaye imodoka. Kuba Polisi yongeye kutwibutsa ibyo dusabwa bitumye ntahana umugambi wo kwigengesera igihe cyose”.

Umushumba w’Itorero Anglicani Diyosezi ya Shyira Rev. Samuel Mugiraneza Mugisha, yashimiye iki gikorwa anemeza bagiye kurushaho kwifashisha ivugabutumwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda, by’umwihariko bakangurira ababyeyi kwigisha abana uburyo bwo kwitwararika mu muhanda mu gihe bajya cyangwa bava ku mashuri.

Yagize ati “Turashimira Polisi yafashe iya mbere ikwigisha abakirisito imyitwarire yabafasha gukumira impanuka. Hari impanuka zabaga inaha muri Musanze ariko zaragabanutse, ariko turacyafite urugamba rukomeye rwo kuzirinda abana, kuko hano muri Musanze usanga hari amagare menshi yirirwa abisikana n’abana bajya cyangwa bava ku mashuri, izo mpanuka zikigaragara usanga zibera ahari abana bataragera ku rwego rwo gusobanukirwa byimbitse uko bitwara mu mihanda. Turakora iyo bwabaga ngo dufatanye dukwirakwize ubutumwa bwibutsa abantu bose kugira uruhare mu gusigasira umutekano wo mu muhanda”.

Gahunda y’Ubukangurambaga bwa “Gerayo amahoro” imaze ibyumweru 36 itangijwe mu gihe biteganywa ko izasozwa yujuje ibyumweru 52. CIP Alex Rugigana avuga ko kuyigisha abakiristo mu nsengero bidakwiye kubabera amasigaracyicaro, ahubwo ari umwanya wo kuyisakaza mu bandi, kugira ngo umubare munini w’abantu bamenye ibyo basabwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

‘Gerayo Amahoro’ mu kiliziya no mu nsengero si ukwivanga- Musenyeri Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura, umushumba wa Diyosezi ya Butare mu itorero ry’abangirikani mu Rwanda, avuga ko kuba polisi itangira ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu kiliziya no mu nsengero atari ukwivanga.

Yabitangaje nyuma y’uko polisi yatangiye ubu butumwa muri katedarari y’abangirikani y’i Butare, tariki 19 Mutarama 2020.

Yagize ati “Aba bakiristo, ni bo baturage b’u Rwanda, ni bo Leta yacu y’ubumwe iyobora, ni bo musenyeri ayobora, ni bo Meya na Guverineri bayobora. Ni bo baturage polisi n’igisirikare [bakorera]. Ntitubahuriyeho”?

Yunzemo ati “Nta kwivanga rero. Keretse iyo biba ku gahato kandi nta karimo. Kandi ni rwa rubuga twese duhuriyeho”.

Musenyeri Gasatura kandi yavuze ko n’ubundi basanzwe bigisha amahoro, bityo na Gerayo Amahoro bakazakomeza kuyivugaho kuko na yo ireba ubuzima.

Kandi ngo nk’uko basanzwe bavuga no ku zindi gahunda za Leta, na Gerayo Amahoro bigiye kuba uko.

Ati “Twibutsa abantu gutanga umusoro, gushaka mituweri, kujyana abana mu ishuri,… ibyo byose ni ibintu tubibutsa kandi tukabisengera. Ubu rero badutije umubyizi, kandi tuzakomerezaho”.

Kuba polisi yatangiye ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu rusengero, hari n’abakirisito bo mu itorero ry’abangirikani bavuze ko ntacyo bitwaye, ahubwo ari byiza.

Eric Nkurunziza ati “Mu nsengero haba harimo abantu benshi bakoresha umuhanda. Haba harimo abana, haba harimo abashoferi ndetse n’abazaba abashoferi. Bose baba bakeneye kumenya uko umuhanda ukoreshwa”.

Anafite icyizere ko iyi Gerayo Amahoro mu nsengero no muri za kiliziya izatanga umusaruro ufatika mu kugabanya impanuka.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko iki cyumweru ari icya 36 kuva Gerayo Amahoro yatangira. Kimwe na Nkurunziza kandi yizeye ko izatanga umusaruro.

Ati “Ubu nta mibare mishyashya mfite, ariko mu nama y’umushyikirano iheruka umuyobozi wa polisi mu Rwanda yari yavuze ko Gerayo Amahoro yagabanyije impanuka ho 14%”.

Tugarutse ku butumwa bwa Gerayo Amahoro nyir’izina mu rusengero rw’Abangirikani kuri uyu wa 19 Mutarama 20220, Umuyobozi wungirije wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Athanase Nshuti, yibukije abagenda n’amaguru kudashyira écouteurs mu matwi bari mu muhanda no kwitodera ibinyabiziga banyura ahabugenewe.

Yanibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka batwara batanyoye batanavugira kuri terefone, kudatwara abana imbere mu modoka no kutabemerera guhagarara mu modoka igihe imodoka iri kugenda, kuko byateza impanuka.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Basenyeri,Pastors namwe Padiri,ibyo mukora muge mwibaza niba YEZU cyangwa PAWULO bari kubikora.Mwibuke ko nabo babanaga n’abanyepolitike bakomeye nka Herodi na Pilato.Nta na rimwe bacudikaga nabo cyangwa ngo babatumire kugirango babasengere nkuko mubikora (National Breakfast Prayer).Kubera ko bativangaga muli politike,ahubwo bakavuga amakosa y’abanyepolitike,niyo mpamvu babafungana ndetse bakabica.Muribuka Herodi yicisha Yohana Umubatiza kubera ko yamwamaganye kubera ubusambanyi.Sinari numva Padiri cyangwa Pastor wamaganye amakosa ya Mayor,Umupolisi cyangwa Gitifu.Ahubwo usanga babarata ko bashyizweho n’Imana.Ni muri ubwo buryo Yesu na Pawulo bavuze ko Abanyepolitike bazatoteza kandi bagafunga abakristu nyakuri,kubera ko berekana amakosa yabo.Aho kugirango mubikore,mwiyegereza abanyepolitike.Mwibuke ko amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide yo muli 1994,kubera kwijandika muli politike.Kubera ko mwivanga muli politike cyane,ubu naretse gusenga burundu.Kereka nimbona idini ritivanga muli politike.Nzasengera mu mutima.

gatarayiha yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka