Abadepite bahinyuje abanenga urukingo rwa Ebola

Abadepite baheruka mu kazi mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko gufata urukingo rwa Ebola nta ngaruka bigira, basaba abaturage kwihutira kurufata.

Depite Begumisa Theoneste Safari ni umwe mu bakingiwe
Depite Begumisa Theoneste Safari ni umwe mu bakingiwe

Depite Nyirahirwa Veneranda, Begumisa Theoneste Safari na Murebwayire Christine ni bo babimburiye abandi badepite bari mu kazi mu Karere ka Rubavu gufata urukingo rwa Ebola, bavuga ko nk’abantu bakorera mu turere bagahura n’abantu bakorera muri Congo byari ngombwa ko bafata uru rukingo ruri guhabwa abatuye mu Karere ka Rubavu.

Abadepite 11 ubwo bari mu Karere ka Rubavu kuva tariki 13 Mutarama 2020 kugera tariki 17 Mutarama 2020 mu bikorwa by’akazi bavuze ko barimo basura ibikorwa remezo no kuganira n’abaturage. Icyakora Depite Nyirahirwa Veneranda, Begumisa Theoneste Safari na Murebwayire Christine, basabye ko bahabwa urukingo rwa Ebola ubu rurimo guhabwa abaturage.

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko nk’Abanyarwanda bakorera mu turere twegereye imipaka bagahura n’abakorera muri Congo bahisemo gufata urukingo, ariko ngo biri no muri gahunda yo kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bakorerwa.

Hon Veneranda Nyirahirwa asanga abantu nta mpungenge bakwiye kugira kuri uru rukingo
Hon Veneranda Nyirahirwa asanga abantu nta mpungenge bakwiye kugira kuri uru rukingo

Depite Nyirahirwa yagize ati; “Twari twaje mu mirimo y’inteko, ubwo rero nk’Abanyarwanda bakorera mu Karere ka Rubavu hari Abanyarwanda bafite imiryango muri Congo kandi dushobora guhura na yo, twahisemo gukoresha amahirwe Leta yashyizeho yo kwikingiza.”

Depite Nyirahirwa avuga ko urukingo rwa Ebola nk’umuntu warufashe nta kibazo rutera; Ati “n’izindi nkingo dusanzwe dufata, narufashe kandi nkomeje imirimo, nasaba n’abandi barebwa n’aya mahirwe kuyakoresha mu kwirinda iki cyorezo cya Ebola gitinywa cyane.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Lt Col Dr William Kanyankore, avuga ko kuba Abadepite bitabira gufata urukingo ari igikorwa cyiza kigaragaza uburyo bafitiye icyizere inzego z’ubuzima ariko hakaba no gushyigikira abaturage.

Ati “Ibi bigaragarira umuturage ko urukingo atari we rwashyiriweho, ahubwo bireba Abanyarwanda bose kuko n’abayobozi bakuru bararufata.”

Abaturage baganiriye na Kigali Today bamaze guhabwa urukingo bavuga ko batarabona ingaruka zarwo kuko barufata bakikomereza imirimo, icyakora mu kongera umubare w’abarufata ngo ubuyobozi bugiye kongera aho rutangirwa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019, nibwo u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa Ebola mu rwego rwo kurinda abaturage barwo, ibikorwa bibera mu Karere ka Rubavu na Rusizi, uturere duhana imbibi n’igihugu cya Congo cyagaragayemo icyorezo cya Ebola kuva muri 2018.

Mu Karere ka Rubavu abaturage babarirwa mu bihumbi bitanu bamaze kwitabira iki gikorwa kigomba kuzakingira abantu ibihumbi 200 bemera no kuzahabwa urukingo rwa kabiri no gutanga amakuru basabwa.

Kuva muri Kanama 2019, icyorezo cya Ebola cyari cyarahungabanyije urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi. Icyakora aho uru rukingo rwatangiye gutangirwa, ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi burakomeje kandi abaturage bakangurirwa kugira isuku, cyane cyane birinda gukoranaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka