Abasenateri ba FPR bibukijwe kureba abaturage mbere yo kwireba

Abasenateri baturuka mu muryango FPR-Inkotanyi, baributswa ko mu byo bakora byose bagomba gushyira imbere inyungu z’abaturage, bakaba ari bo bareba mbere yo kwireba ubwabo.

Bagiriwe inama yo kureba inyungu z'abaturage mbere y'izabo bwite
Bagiriwe inama yo kureba inyungu z’abaturage mbere y’izabo bwite

Ibyo babyibukijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, ubwo yatangizaga amahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abo basenateri, ayo mahugurwa akaba agamije kuganira ku nshingano zabo mu rwego rwo kunoza imirimo bashinzwe.

Uwo muyobozi yasabye abasenateri bitabiriye ayo mahugurwa uko ari 16, kutireba mu byo bakora mbere yo kureba abaturage bahagarariye.

Yagize ati “Buri gihe mu byo mukora ntimukajye mwireba, yego ntawiyanga ariko mujye mureba abaturage mbere yo kubanza kwireba. Niba hari itegeko ngenga rireba abayobozi bakuru, mukemera cyangwa mugatora mubanje kwibaza ngo ‘ese nzakuramo iki’, burya biba byapfuye”.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, ni we wafunguye aya mahugurwa
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, ni we wafunguye aya mahugurwa

Ati “Ugomba kwigereranya n’abandi, ukibaza uti ese ko hari ibyo duhawe abandi bo babonye iki? Niba uri mu bafata ibyemezo, si ngombwa ko byose ubyikubira, cyane ko n’ababareba buriya babona ko mwireba kurusha uko mureba abandi Banyarwanda, nta wiyanga ariko ni ugushyira mu gaciro mugaharanira inyungu z’abandi kurusha izanyu nk’uko muba mwarabirahiriye”.

Yakomeje avuga ko ibyo ari byo bizabafasha gukora akazi kabo neza ko kuvugira abaturage, bityo anabizeza ubufatanye kugira ngo buzuze inshingano zabo.

Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, yavuze ko ayo mahugurwa yari akenewe, cyane nko kubinjiye vuba muri Sena.

Ati “Ibi biganiro byari bikenewe, cyane nk’abantu tumaze amezi atatu gusa duhawe inshingano zo kuba abasenateri.

Nk’abanyamuryango rero ni bwo bwa mbere duhuye ngo turebere hamwe inshingano twatumwe kuzuza, tukamenya ko dufite ubutumwa bw’umuryango tugomba gusohoza”.

Esperence Nyirasafari, Visi Perezida wa Sena
Esperence Nyirasafari, Visi Perezida wa Sena

Ati “Ni ubutumwa bwo guhagararira Abanyarwanda, bwo guhora tubashakira ineza kandi tukazirikana ko twatumwe na FPR, tugendera ku mahame yayo. Twahuye bwa mbere muri iyi manda ariko si bwo bwa nyuma, ni ngombwa rero ko tuba aba mbere mu kuzuza inshingano zacu muri Sena”.

Yavuze kandi ko inama bagiriwe yo gushyira imbere inyungu z’abaturage yari ikenewe kandi ko bazayigenderaho.

Ati “Mu ndahiro yacu tuvuga ko tutazakoresha ububasha duhawe mu nyungu zacu bwite, bivuze ko nitureba mbere na mbere abandi natwe tuba turimo, ariko nutangira wireba uba wabyishe. Ibyo twabwiwe ni ko tubyemera, tugomba buri gihe kubanza kureba inyungu z’abaturage mbere yo kwireba ubwacu”.

Muri rusange abo basenateri ba FPR-Inkotanyi bavuze ko ibiganiro barimo byari bikenewe, kuko baboneraho kwibutswa inshingano zabo kugira ngo bazazitunganye uko bikwiye bityo babe intangarugero muri Sena y’u Rwanda.

Sena iriho ubu igizwe n’abasenateri 26 barimo 16 b’Umuryango FPR-Inkotanyi, abashya barimo bakaba bararahiriye kuzuza inshingano zabo ku ya 17 Ukwakira 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka