Kutishyurirwa igihe bituma bagurisha amata ku masoko atemewe
Mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze abacunda bagemura umukamo w’amata ku ikusanyirizo ry’amata rya Kinigi (CCM Kinigi), baratangaza ko bahitamo kuyagurisha ku masoko atemewe, kubera ko iri karagiro ritabishyura neza ayo baba bahagemuye, nyamara na bo biba byabasabye kurangura uwo mukamo mu borozi.
Umucunda uhagemura amata yishyurwa amafaranga 180 kuri litiro imwe. Rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 5000 ku munsi, nyamara muri iyi minsi ngo rikaba ritageza kuri litiro 300 ku munsi, kubera ko undi mukamo aborozi baba bawigemuriye ku masoko ya baringa, bo bavuga ko ari ho bakura amafaranga yihuse kandi aruta ayo bishyurwa n’iri kusanyirizo.
Umwe mu bacunda baganiriye na Kigali Today utarifuje gufotorwa no gutangaza amazina ye yagize, ati “Nibura ku munsi ngemura litiro zirenga 100, ariko dufite ikibazo cyo kuba tugemura ukwezi kugashira ukundi kukaza bajya kutwishyura bakayaduha ibice. Amata tuba twayaguze n’aborozi bakeneye kubaho, na bo ntibemera kutwindika (kudukopa)”.
Aba bacunda bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka zo kubura uko bibeshaho mu miryango yabo, bigatuma abenshi bahitamo kugemura amata ku masoko atemewe, nko mu maresitora cyangwa bakayabunza hirya no hino.
Hari undi wagize ati “Iki kibazo kiradukomereye, kuyajyana ku masoko atemewe ni amaburakindi kuko tutaba dufite ubundi buryo bwo kubaho”.
Iri kusanyirizo ry’amata rya Kinigi ricungwa na Koperative yitwa ‘Agira Gitereka’. Umuyobozi waryo avuga ko bishyura abacunda ari uko na ryo ryishyuwe n’umuguzi rifite, ari rwo ruganda rw’amata rwa Mukamira.
Ngo muri iyi minsi hari umwenda w’amafaranga arenga miliyoni urwo ruganda rubereyemo iri karagiro utarishyurwa.
Yagize ati “Iyo batuzaniye amata tuyagemura ku ruganda rw’amata rwa Mukamira kuko ari rwo muguzi wacu. Bidusaba gutegereza kubanza kwishyurwa noneho hakaboneka uburyo bwo kubishyura; nta ngengo y’imari tugira iteganyirijwe guhita yishyura abacunda mu gihe bazanye amata, bidusaba gutegereza umuguzi wacu ko atwishyura”.
Akomeza avuga ko ubundi buryo bwari gukoreshwa mu kubishyura, kwari ugukora mu gasanduka k’iyi koperative bakaba bishyuye aba bacunda, ariko ibi ntibyashobotse kuko ngo iyi koperative imaze iminsi iri mu mishinga yo kwagura inyubako zayo.
Icyakora ngo bateganya guhura bakagirana ibiganiro bizashyira iherezo ku bibazo biri hagati y’impande zombi.
Yagize ati “Tumaze iminsi turi mu mishinga yo kwagura inyubako duteganya kuzashyiramo uruganda rutunganya foromaje, ibyo bikorwa byose byatumye dukoresha ayo twari dufite mu isanduka ya Koperative. Ariko vuba turareba uko duhura na bo, turebe uburyo amafaranga yabo yaboneka”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi, Mitali Narcisse, avuga ko iki kibazo bakizamuye ku rwego rw’akarere, na ko kaje kwandika ibaruwa isaba ko hakorwa igenzura ry’iyi koperative mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, rikazagaragaza uko imicungire y’umutungo wayo ihagaze.
Yagize ati “Twakoranye inama n’impande zombi, tumaze kubona hari ibintu byinshi bidasobanutse twakoze raporo tuyoherereza akarere, kandika ibaruwa isaba ko ikorerwa igenzura hakarebwa uko umutungo wayo wagiye ukoreshwa.
Twihaye igihe cy’ibyumweru bibiri byo kuba ibyo byakozwe, kandi turizeza ko hazavamo umwanzuro ushyira iherezo ku kibazo”.
Uyu muyobozi avuga ko muri uyu Murenge wa Kinigi habarurwa aborozi b’inka barenga 2,500. Yasabye abacunda ko mu gihe iki kibazo kiri mu nzira yo gukemurwa birinda kugemura umukamo w’amata mu buryo butubahirije amabwiriza, kuko bigira ingaruka ku bayanywa.
Ubuyobozi bw’iri kusanyirizo ntibweruye ngo bubwire itangazamakuru amafaranga y’umwenda ribereyemo abacunda bakabakaba 30 bahagemura umukamo w’amata buri munsi, aba bavuga ko hari amata batishyuwe y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka ushize n’andi mezi amwe n’amwe bishyuwe ibice.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|