Ibihuha by’uko u Rwanda rwifuza kwigarurira ibice bimwe bya Congo biva he?
Hashize iminsi humvikana ibihuha bivuga ko u Rwanda ngo rwaba rufite umugambi wo gufata igice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko se bituruka hehe cyangwa se birakwirakwizwa n’abantu ki? Baba bagamije iki?

Ku itariki ya 10 Mutarama 2020, nibwo umutwe w’inyeshyamba wa FDLR,ugizwe ahanini n’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, wagaragaje ko ushyigikiye ayo makuru y’uko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bitandukanye bya Congo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Abanyepolitiki ba Congo bashyigikira ayo makuru atari yo, by’umwihariko umunyepolitiki witwa Muzito Fumutshi Adolphe, uherutse kuvuga ko ahubwo Congo yagombye gufata u Rwanda, ikarwiyomekaho, bityo amahoro akaganza mu karere.
Ambasaderi Nduhungirehe yagize icyo avuga ku byatangajwe na FDLR, agira ati,“Birumvikana ko FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ikaba yarahahamuye abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo guhera mu 1994 itajyaga gutangwa, kuko ntiyabura gukoresha urwo rubuga yahawe n’Abanyepolitiki b’Abanye-Congo”.
Igitangaje ni uko ibyo bihuha byemezwa na bamwe mu banyepolitiki bakomeye ba Congo nk’aho ari ukuri.Urugero ni nk’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Congo witwa Atoki Lleka, uherutse kwandika kuri Twitter avuga ko Abanye-Congo bagombye gukanguka, bakarwanya uwashaka kwivanga muri politiki y’igihugu cyabo.
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko Abategetsi b’Abanye-Congo bagombye kureka kubiba ibyo bihuha muri rubanda, kuko bisa n’aho baba bagamije kugumura abaturage b’igihugu cyabo ubwabo.
Nduhungirehe yanasubije Abanyepolitiki babiri b’Abanye-Congo ari bo Amb. Francine Muyumba na Amb. Michael Sakombi, bigaragara ko bikoma u Rwanda bavuga ko rwivanga muri politiki y’igihugu cyabo.
Amb. Nduhungirehe yabibukije ko u Rwanda rutivanga muri politiki ya Congo. Yagize ati, “Igihe Abanyepolitiki ba Congo bamwe bavugaga ko hagombye kubaho intambara yatuma Congo yigarurira u Rwanda ikarwiyomekaho, hari umuyobozi n’umwe w’Umunyarwanda wigeze agira icyo avuga kuri ayo magambo? Ibyo bigaragaza ko u Rwanda rutivanga muri gahunda za Congo”.
Ibyo bihuha by’uko u Rwanda rwaba rushaka kwiyomekaho bimwe mu bice bya Congo si bishya, kuko mu myaka ya za 90 n’ibindi, kugeza muri za 2000, igihe cy’intambara ya Congo ya mbere n’iya kabiri nabwo icyo kintu cyo kuba u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bimwe bya Congo cyaravuzwe, ariko ababyumvaga, abenshi barabisekaga bakurikije aho isi igeze.
Umuntu yakwibaza impamvu ibyo bihuha byongeye kumvikana cyane muri iki gihe kandi umubano w’ibihugu byombi wifashe neza, kuko byatangiye kumvikana mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ubwo hari abavugaga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyo gihe bavugaga ko ibitero ingabo za Congo(FARDC) zigaba ku mitwe yitwaza intwaro muri icyo gihugu, ngo byaba biterwa inkunga n’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ayo makuru yabeshyujwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, wavuze ko ibyo nta shingiro bifite kuko RDF itigeze igera muri Congo mu myaka ya vuba aha, ndetse ko nta na gahunda ifite yo kujyayo.Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo bihuha bikwirakwizwa na bamwe mu banyapolitiki b’Abanye-Congo.
Abo bakwirakwiza ibihuha bageze n’aho bavuga ko ubucuti buri hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo na bwo bwaba buri muri uwo mugambi u Rwanda rufite wo kwigarurira ibice bimwe na bimwe bya Congo.
Umunyapolitiki w’Umunye-Congo Honoré Ngbanda Nzambo-ko-Atumba, wabaye Minisitiri akanaba Ambasaderi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, iteka ahora ashimangira ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira ibice bimwe bya Congo rukabyiyomekaho.
Umwaka ushize ubwo Perezida Tshisekedi yatangazaga ibikorwa bigamije kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, Ngbanda Nzambo we yahise atangaza ko ibyo biri mu mugambi wo kwigarurira ibice bimwe by’igihugu cya Congo, umugambi avuga ko umaze igihe none ukaba ugiye kuzuzwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Mu nyandiko ndende yanditswe n’uwo munyapolitiki Ngbanda Nzambo, avuga ko mu bacuze uwo mugambi wo komeka ibice bimwe bya Congo ku Rwanda, harimo uwitwa Azarias Ruberwa, agasobanura n’uko uwo mugambi ngo uzagerwaho. Igitangaje ni uko atari Ngbanda wenyine ufata ibyo bihuha nk’ukuri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize wa 2019, Muzito yavuze ko Congo yagombye gushoza intambara ku Rwanda ikarwongera ku butaka bwayo bityo amahoro arambye akaboneka.
Iyo ntambara Muzito yifuza ko yashorwa ku Rwanda, yamaganiwe kure na Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi na bo batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo bibumbiye mu cyitwa “Lamuka”.
U Rwanda rumaze gushyikirizwa abagera ku 2.000 kuva ibikorwa bya FARDC byatangira, 300 bakaba bari abarwanyi baturuka muri CNRD naho abarenga 70 bakaba abarwanyi ba FDLR.
Umuntu yakwibaza niba ibyo bivugwa ko u Rwanda rwaba rwifuza kwiyomekaho bimwe mu bice bya Congo bishoboka muri iki gihe. Tom Ndahiro impuguke akaba n’umusesenguzi mu bya politiki avuga ko ibyo bidashoboka, ahubwo ko abo banyepolitiki ba Congo babivuga bafite icyo bagamije.
Ndahiro yagize ati, “Ku bwanjye, mbona hari abantu batishimiye kubona umubano w’u Rwanda na Congo umeze neza. Iyo wumvise umuntu runaka avuga ko yifuza gushoza intambara kugira ngo yigarurire ikindi gihugu, uhita wumva ko hari ikindi bihishe.”
Ati “Ibyo byose bije mu gihe imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu, izahajwe n’ibitero bya FARDC ndetse bigaragara ko igiye gutsindwa”.
Ndahiro yanzura avuga ko abo bazana ibyo bihuha by’uko u Rwanda rufite umugambi wo kwiyomekaho ibice bimwe bya Congo, ari abashyigikiye imitwe y’iterabwoba iri muri icyo gihugu nka FDLR n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
U Rwanda rushishikajwe n’Amahoro n’iterambere ryabarutuye nta kintu rushaka muri DRC umubano dufitanye ni mwiza ahubwo bagombye kudushimira kuko twabakijije Mombutu Desire wabayobozaga inkoni y’icyuma. Niba bashaka kudusubiza ubutaka n’abaturage abazungu babagabiye babikora mu mahoro n’ubwumvikane cyane ko bafite igihugu kinini twabafasha kugira amahoro n’umutekano kuko ubushobozi burahari. ibindi byo bigaragara ko ari ibihuha bya Politiki y’ikinyoma yo muri Kongo Zaire.