Minisitiri Busingye araburira imiryango ishyingira abana bataruzuza imyaka

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangaje ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cyo gufata ku ngufu no gusambanya abangavu, avuga ko imiryango igomba kureka kwihererana ikibazo igihe umwana w’umukobwa yasambanyijwe agaterwa inda ahubwo bakabishyikiriza ubutabera.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Minisitiri Busingye yabivuze ashingiye ku kuba hari imiryango yumvikana mu gihe umwana w’umukobwa atewe inda aho kubigeza mu buyobozi bakumvikana uko bamushyingira uwamuteye inda.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko mu rwego rwo guca uyu muco bagiye kuzajya bajyana imbere y’ubutabera imiryango yitabiriye ibi birori ndetse n’abavumbyi bakajya kuba abatangabuhamya.

Yagize ati “Haba mu bihano, haba mu gukumira, ntacyo tutaza gukora mu gukumira ihohoterwa, no gukumira abasambanya abana b’abakobwa, si ibinyarwanda babireke, ibyo rero byo mu muryango byo gucuruza umwana w’umukobwa, haba kumushyingira ari muto, haba kubona yatwise bakihutisha ko aba umugore wa runaka ataragira imyaka y’ubukure barimo bakora ibyaha.”

Ati “Ibyemezo twafashe, iyo miryango tugiye kuyikurikirana uko yakabaye, na bariya bagiye kunywa inzoga bazaba abatangabuhamya ukajya kunywa inzoga z’uwo mwana. Dushaka kubikora kugira ngo buri wese yumve icyo itegeko risaba n’uburemere bw’icyaha, kuko itegeko rirengera uwakorewe icyaha, itegeko ubusanzwe ryahanaga uwahohoteye, uwakoze icyaha, ubu rero hagiye gukurikiranwa n’abamenye amakuru ntibagire icyo bakora.”

Umwe mu bakobwa bahohotewe afite imyaka 14 yatangarije Kigali Today ko yafashwe n’umuhungu akamujyana iwabo akamugira umugore iwabo w’umuhungu babizi ariko ntibagira icyo bakora. Uyu mwana w’umukobwa wari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ngo iwabo baramushakishije baramubura ariko biza kumenyekana ko yashimuswe.

Agira ati “Umuhungu yaranshutse anjyana iwabo arankingirana angira umugore, iwabo bari bazi ko yashatse umugore, cyakora iwacu baranshakishije kugeza mbonetse barahankura ariko nasamye inda banjyana kwa muganga basanga nta ndwara yanyanduje, umuhungu yarafashwe arafungwa nanjye nsubira iwacu nsubira mu ishuri, ubu ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ubushobozi bwarabuze njya kwiga imyuga.”

Uyu mwana w’umukobwa ushimira umuryango we utaramutereranye, avuga ko iwabo w’umuhungu banze kumufasha kurera umwana bamuziza ko umuhungu wabo yafunzwe amuzira.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020 Minisitiri w’Ubutabera yari mu Karere ka Rubavu aho yakiriye indahiro z’abagenzacyaha 57 bavuye mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, yatangaje ko bagomba gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa no gutera inda abangavu, avuga ko u Rwanda rwubakiye ku mutekano, bityo ko abashaka kuwuhungabanya bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “Murasabwa kugaragaza ko murambiwe ibi byaha mushyiraho umwete mu iperereza kandi iperereza ryagaragaza ko uregwa ibyo byaha yabikoze agahanwa. Guhohotera abagore, abakobwa no gusambanya abana, ntibigomba kurangwa muri iki gihugu.”

Minisitiri Busingye yakiriye indahiro z'abagenzacyaha 57 bavuye mu turere tw'Intara y'Iburengerazuba n'Uturere tw'Intara y'Amajyaruguru
Minisitiri Busingye yakiriye indahiro z’abagenzacyaha 57 bavuye mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru

Mu Karere ka Rubavu, imibare y’ikigo Isange One Stop Center ya Gisenyi, cyita ku bibazp by’ihohoterwa, igaragaza ko mu myaka itatu ishize ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rigaragazwa, naho mu mirenge igaragaramo ibibazo cyane muri 2019 ikaba ari imirenge ya Rugerero, Rubavu na Gisenyi ariko imibare no mu mirenge yegereye umupaka ngo iri hejuru.

Amafoto: Rwanda Investigation Bureau

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka