Abarwayi ba diyabete babonye utumashini two kwipima

Minisiteri y’Ubuzima yakiriye impano y’utumashini dupima ingano y’isukari ku barwayi ba diyabete ndetse n’utwembe tujyana n’utwo tumashini tugera kuri miliyoni 11.7, utwo twembe twifashishwa mu gutobora aho bafata amaraso apimirwaho urugero rw’isukari.

Iyo mpano yatanzwe n’ikigo cyitwa ‘Abbott Global’, gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima, kikaba gifitanye ubufatanye na ‘Team Type 1 Fondation’.

Iyo mpano yashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima ku itariki 16 Mutarama 2020, izafasha abarwayi ba diyabete bagera ku 2000 hirya no hino mu gihugu, bajye bashobora gupima urugero rw’isukari mu maraso yabo, kuko kwipima ari kimwe mu byo abarwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa mbere (type 1) bakora buri munsi.

Iyo diyabete yo mu bwoko bwa mbere iravurwa igakira, ikaba ari indwara ikunda kwibasira abantu bari munsi y’imyaka 40. Kugeza ubu habarurwa abayirwaye bagera ku 2000, bakaba bagize 3% y’abarwaye diyabete mu Rwanda muri rusange.

Umuntu urwaye diyabete y’ubwoko bwa mbere asabwa kwitera urushinge rumwe ku munsi rwa ‘insulin’ ifasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

Ikindi kandi, agomba kwipima buri munsi akamenya igihe isukari yazamutse cyangwa yagabanutse mu mubiri.

Mbere yo kubona ibyo bikoresho, umwe mu barwayi ba diyabete yavuze ko umuntu yabaga asabwa kwirinda gutemberera ahantu hatari ivuriro atinya ko yagira ikibazo cy’igabanuka ry’isukari mu mubiri cyangwa ikazamuka ntabone umuganga umufasha.

Habinshuti Esperance ufite imyaka 30, yamenye ko arwaye diyabete agifite imyaka umunani.

Yagize ati “Mbere yo kubona iki gikoresho, sinashoboraga kumenya urugero rw’isukari mfite, ngo menye n’ingano ya ‘insulin’ nkeneye, ariko kuva mbonye iri koranabuhanga, nshobora kuzajya mpima, nkamenya niba nkeneye amazi menshi, nkagabanya kurya iby’amasukari”.

Mu buzima bwa buri munsi bw’umurwayi wa diyabete, aba agomba kwitera cyangwa guterwa urushinge rwa ‘insulin’. Umuti uhari umenyerewe cyane nka ‘Solostar Lantus pen’ ibamo udushinge ijana (100), ukaba ugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitatu (23.000 FRW). Ayo ni amafaranga menshi cyane ku bantu badafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Agomba kandi kugendana akamashini ko gupima urugero rw’isukari mu mubiri, ako kamashini kagura amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ijana na mirongo itanu (50. 000 na 150.000 Frw), bitewe n’ubwoko bw’akamashini.

Ikindi kandi icyo kiguzi cy’utumashini kiyongera ku buvuzi bwa buri kwezi kiri hagati y’amafanga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na mirongo itatu (20. 000 na 30. 000Frw).

Iyo mpano ya Abbott, yasabwe na Phil Southerland, uwo akaba ari we washinze ‘Team Type 1 foundation’, akanayibera umuyobozi.Yaje mu Rwanda mu 2010, azanye n’ikipe y’abakinnyi banyonga amagare bose barwaye diyabete, baje kwitabira irusharwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare rizwi nka ‘Tour du Rwanda’.

Mu gihe bazengurukaga u Rwanda, Southerland yavuze ko yumvise akozwe ku mutima, nyuma yo kubona ko hari abarwayi ba diyabete b’Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kwipimira isukari nk’uko mu ikipe ye byari bimeze, bityo yiyemeze gufasha.

Kuri Southerland, izi ni inzozi zibaye impamo, kuba babonye iyo mpano ya ‘Abbott’, nyuma y’uko Southerland abasabye kwinjira mu ihuriro ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda (Rwanda Diabetes Association), bagahita babyemera batazuyaje.

Southerland ubu ufite imyaka 37, byamenyekanye ko arwaye diyabete ku mezi arindwi.

Leta y’u Rwanda yashyize diyabete ku rutonde rw’indwara zisuzumwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (mitiweri), ariko ntiyishyura ‘insulin’ bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Bernard Brisolier, umwe mu bayobozi ba ‘Abbott’ yavuze ko impamvu bahisemo gufasha abarwayi ba diyabete bo mu Rwanda, ari ukubera imbaraga igihugu ubwacyo gishyira mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abaturage.

Dr. Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, na we yiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu guhashya indwara ya diyabete, cyane cyane kuyikumira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka