Biyemeje kunyomoza abitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zabo

Abashakashatsi biyemeje kunyomoza bamwe mu Banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyepolitike n’abanyamahanga bitwaza Jenoside ku bw’inyungu zabo bwite.

 Deogratias Mazina, Umuyobozi w'uyu muryango RESIRG
Deogratias Mazina, Umuyobozi w’uyu muryango RESIRG

Ibi ni ibivugwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubushakashatsi kuri Jenoside (Réseau International Recherche et Génocide -RESIRG) ukorera mu Bubiligi, nyuma y’uko hari abakomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mugabane w’i Burayi.

Nyuma yo gusanga hari umubare muke w’inyandiko z’ubuhamya, ibitabo n’amakuru muri rusange kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango RESIRG wiyemeje gukora ubushakashatsi unakusanya amakuru ndetse n’ubuhamya ku bagizweho ingaruka na Jenoside.

Umuyobozi w’uyu muryango, Deogratias Mazina, avuga ko ubushakashatsi bakora buzaba igisubizo ku kibazo cy’amakuru make ahari i Burayi, kugira ngo banyomoze abagoreka amateka y’u Rwanda.

Agira ati “Hari Ababiligi, bamwe ni abarimu muri kaminuza bari bafitanye ubucuti na leta yakoze Jenoside, babikoresha nk’iturufu kugira ngo bagaragare, ngo bitwe ko ari impuguke kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uugero ni nk’uwitwa Philippe Reyntjens ukunze gukoresha inama no kwandika ibitabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bakora no gukorana n’abanditsi batandukanye bubafasha mu kujya kunyomoza ibyo abo bapfobya bavuga, kuko hari igihe babura amakuru afatika yo kwifashisha muri ibyo biganiro.

Yanagarutse ku banyamakuru barimo Peter Verlinden ukunze kuvugira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twasanze afitanye ubucuti bwihariye n’abantu bamwe na bamwe bakekwaho Jenoside kugira ngo abavugire agaragaze ko uruhare bagize rwari rufite ishingiro, ni yo mpamvu dukora ubushakashatsi bwo kunyomoza amakuru bafite no kumenyesha amahanga ukuri ku byabaye”.

Ibi biravugwa mu gihe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), itangaza ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 800 zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muryango kandi ukaba ugenda ushishikariza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, gutinyuka bagatanga ubuhamya bw’ibyababayeho, kugira ngo bifashe mu kubika amakuru yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo n’imanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka