Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge

Chief Supertendent of Police (CSP) Alphonse Businge, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, arasaba abatwara ibinyabiziga kutagenda bacunga Polisi, ko ahubwo bakwiye gutwara batekereza ku buzima bwabo.

Abatwara ibinyabiziga basabwe kureba ubuzima bwabo kurusha gucunga Polisi na Camera
Abatwara ibinyabiziga basabwe kureba ubuzima bwabo kurusha gucunga Polisi na Camera

Yabibasabye kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ yatangiye mu itorero EAR Paruwasi ya Nyagatare.

CSP Alphonse Businge, avuga ko yabwiye abakirisitu ko impanuka nyinshi zituruka ku burangare bw’abayobozi b’ibinyabiziga n’ikoreshwa ry’ibisindisha.

Yavuze ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo’ bugamije guhwitura Abanyarwanda bakibuka ko ubuzima bwabo bukomeye budakwiye gutwarwa n’ibyishimo bivamo impanuka.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha ngo batware, ahubwo ko mugihe banyoye bakwiye kwifashisha abandi bashoferi “Abasare”.

Yasabye kandi abatwara ibinyabiziga gutwara badacunga ahari ibyuma bifata amashusho (camera) cyangwa Polisi, ahubwo ko bakwiye kugenda batekereza ku buzima bwabo.

Ati “Murabona hari camera ahantu hatandukanye kubera ko bamaze kuhamenya, baza bacungana na ho iyo bahageze wagira ngo imodoka ntigenda yaharenga imodoka ikava hasi kandi ibyo ntibihagarika impanuka.

Umuntu ntakwiye gukorera ku jisho, ukwiye gutwara ikinyabiziga utareba Polisi, utareba ibyuma biri ku muhanda (camera) ahubwo ureba wowe n’ahazaza hawe”.

CSP Alphonse Businge kandi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo igihe bagenda iruhande rw’umuhanda kandi bakibuka kwambukiranya umuhanda igihe bageze aho byagenwe (Zebra Crossing).

Archdeacon Bernald Rushamba, uyobora ubudiyakoni bwa Nyagatare mu itorero EAR ,mu isengesho yageneye Polisi yasabye ko Imana yabafasha bagakora akazi kabo badashaka amakosa ku bayobozi b’ibinyabiziga ahubwo bayakumira.

Yagize ati “Turagushima kuri uru rwego rw’abapolisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda, turabasabira amahoro n’umugisha ku kazi kabo kandi Uwiteka Imana nyiringabo, turabingingira kugira ngo ako kazi bagakorane umurava, cyane cyane badashaka amakosa ku bantu ahubwo bakumira amakosa”.

CIP Hamdoun Twizeyimana, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko gutangira ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu madini n’amatorero bijyanye no kugera ku Banyarwanda benshi kuko babarizwa mu matorero n’amadini.

Avuga ko mu cyumweru kimwe gishize ubutumwa bwa Gerayo Amahoro butangiwe muri Kiliziya Gatolika nta mpanuka iragaragara mu Ntara y’Iburasirazuba.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko 80% by’impanuka ziterwa n’imyumvire, bityo bagomba kwigisha Abanyarwanda benshi kugira ngo bahindure imyumvire birinde icyo ari cyo cyose cyatera impanuka.

Ababyeyi basabwe gufasha abana kwambukiranya umuhanda babanyuza ahemewe kwambukira abanyamaguru (Zebra crossing)
Ababyeyi basabwe gufasha abana kwambukiranya umuhanda babanyuza ahemewe kwambukira abanyamaguru (Zebra crossing)

Ati “Ikigaragara ni uko kuva mu cyumweru gishize nta mpanuka iragaragara, aho duteze umusaruro cyane ni uguhindura imyumvire kuko hafi 80% by’impanuka zikomoka ku myumvire, tuzakomeza kwigisha kandi abantu benshi kugira ngo bahindure imyumvire impanuka zigabanuke”.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko inshingano za Polisi ari ugukumira ibyaha, bityo ubutumwa bugamije kubikumira bugomba gutangirwa ahantu hose hahurira abantu benshi.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu matorero ya EAR na UEBR mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangiwe mu nsengero esheshatu z’aya matorero, ku rwego rw’Intara bukaba bwatangiwe muri EAR Paruwasi ya Kabarore.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amagara araseseka ntayorwa ni ukuri Polisi y’Igihugu ikoze akazi keza kuramira ubuzima bwa benshiImana ibahe imigisha

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Nikobimeze birakwiye

Gakwaya yanditse ku itariki ya: 19-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka