80% by’impanuka ziterwa n’imyumvire -CIP Twizeyimana

CIP Hamdoun Twizeyimana, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko 80% by’impanuka ziterwa n’imyumvire.

CIP Hamdoun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba
CIP Hamdoun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama, asobanura ku gikorwa Polisi y’igihugu ifitanye n’itorero ry’abangirikani (EAR) ndetse n’ihuriro ry’amatorero y’ababatisita (UEBR) mu Ntara y’Iburasirazuba, cyo gukangurira abayoboke b’aya matorero kwirinda impanuka (Gerayo Amahoro) kizaba kuri iki cyumweru kuwa 19 Mutarama.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko gutangira ubu bukangurambaga mu madini n’amatorero bijyanye no kugera ku Banyarwanda benshi kuko babarizwa mu matorero n’amadini.

Avuga ko mu cyumweru kimwe gishize ubutumwa bwa Gerayo Amahoro butangiwe muri Kiliziya Gatolika nta mpanuka iragaragara mu Ntara y’Iburasirazuba.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko 80% by’impanuka ziterwa n’imyumvire, bityo bagomba kwigisha Abanyarwanda benshi kugira ngo bahindure imyumvire birinde icyo ari cyo cyose cyatera impanuka.

Ati “Ikigaragara ni uko kuva mu cyumweru gishize nta mpanuka iragaragara, aho duteze umusaruro cyane ni uguhindura imyumvire kuko hafi 80% by’impanuka zikomoka ku myumvire, tuzakomeza kwigisha kandi abantu benshi kugira ngo bahindure imyumvire impanuka zigabanuke”.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko inshingano za Polisi ari ugukumira ibyaha bityo ubutumwa bugamije kubikumira bugomba gutangirwa ahantu hose hahurira abantu benshi.

Avuga ko gukumira ibyaha n’impanuka bikwiye kuba umuco wa buri Munyarwanda.

Avuga ko Polisi y’igihugu izakomeza ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka, kandi ko hari hari icyizere ko zizagabanuka ku kigero cyiza buri wese niyumva ko bimureba.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu matorero ya EAR na UEBR mu Ntara y’Iburasirazuba buzatangirwa mu nsengero esheshatu z’aya matorero, ku rwego rw’Intara, bukazatangirwa muri EAR Paruwasi ya Kabarore.

Gerayo Amahoro muri EAR na UEBR ije ikurikira iyabereye muri Kiliziya Gatolika kuwa 12 Mutarama uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka