Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe.
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro. Bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge y’Akarere ka Rutsiro bavuga ko telefone bahabwa bahisemo kuzanga kuko zidatanga umusaruro, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kujya bubafasha kubona (...)
Tecno Mobile yashyize ku isoko telefone igezweho yo mu bwoko bwa Camon 19, ifite ubushobozi bwo gufata amafoto n’amashusho bitandukanye n’izindi telefone zo muri ubwo bwoko.
Iyo ugeze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, telefoni ihita ivaho, ku buryo guhamagara bidashoboka kubera ikibazo cyo kutabona ihuzanzira (network).
Amafaranga yoherezwa mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu buciriritse, aturutse mu bihugu byo hanze yariyongereye muri 2021, aho yiyongereyeho miliyari 589 z’amadolari ya Amerika, angana n’ijanisha rya 7.3%, ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda iratangaza ko uko batanga telefone zigezweho muri gahunda yiswe ConnectRwanda, bazanakomeza kureba imbogamizi zishobora kubangamira abazihawe mu kuzibyaza umusaruro.
Abaturage 1,205 bo mu Karere ka Burera bashyikirijwe telefoni zigezweho za Smartphones, biyemeza kuzikoresha neza kugira ngo bibafashe kugendana n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga.
Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, bifuza guhabwa telefoni zigezweho(Smartphones), zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Banki ya Kigali yatangiye ubufatanye n’Uruganda rwa kawa rwa RWACOF, kugira ngo abahinzi ba kawa babone ikoranabuhanga rya serivisi y’ IKOFI, ibafasha kwakira amafaranga y’ibitumbwe bagemuye kuri sitasiyo itunganya amakawa, ikabaha ubushobozi bwo kwizigamira no guhererekanya amafaranga ku buntu batayafashe mu (...)
Uwitwa Niyonzima Valens wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi mu Kagari ka Karama mu Mudugudu wa Karama yahishuye amayeri we na bagenzi be bamaze imyaka myinshi bakoresha mu kwiba amafaranga kuri ‘Mobile money’ z’abaturage. Ibi babikoraga biyita abakozi ba MTN n’ikigo ngenzuramikorere, (...)
Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, ni na ko serivisi zirebana no gukoresha telefone ngendanwa mu guhererekanya amafaranga, kuyabitsa no kuyabikuza zizwi nka Mobile Money, zirushaho kwitabirwa n’abatari bake.
Umukozi muri Sositeye y’Itumanaho MTN-Rwanda ushinzwe guhanahana amakuru n’ibindi bigo, Alain Numa, aribuka ibyabaye ku nshuti ye yavuye i Kigali ijya gusura iwabo i Nyamasheke. Uwo munsi na bo bari bahagurutse i Nyamasheke baza kumusura i Kigali.
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikangurira abaturage bose gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bishyurana hagati yabo, cyangwa mu kwishyura serivisi zinyuranye. Ikibazo ariko, bamwe mu bacuruzi ntibabikozwa ndetse hari (...)
Uruganda ‘Apple’ rukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni na mudasobwa bigendanwa, rwakoze mu buryo bw’ibanga udukoresho twumvirwaho imiziki, amajwi, ibitabo n’ibindi tuzwi nka ‘Ipod’ mu buryo tubashaka gutata no kubika amakuru (...)
Ku wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, uruganda rwa Huawei rw’Abashinwa rukora telefone rwabaye urwambere ku isoko mu gucuriza telefone nyinshi ku isi, ruca kuri Samsung y’Abanya Korea, nk’uko canalys ikigo cy’ubushakashatsi cyandika kuri tekinologi kibivuga.
Mu Kagari ka Kibyimba ko mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, hari igice kinini kitagerwaho n’umuyoboro w’itumanaho (connection) ku buryo telefone zidakora, bityo kudahanahana amafaranga mu ntoki hirindwa Covid-19 ntibishoboke.
Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda iravuga ko kugeza ubu, umuntu wese ufite telefone nta rwitwazo yabona rwo kwanga kugura no kugurisha serivisi n’ibintu hakoreshejwe Mobile Money, kuko gutanga cyangwa guhabwa amafaranga mu ntoki bishobora gukwirakwiza (...)
Banki ya Kigali (BK) imaze gutanga sheki ya miliyoni 200 z’amafanga y’u Rwanda azagura telefoni ibihumbi bibiri , nk’uruhare rwayo muri gahunda izwi nka ‘Connect Rwanda’ .
Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, tariki 20 Ukuboza 2019, nibwo ubukangurambaga bwo gutanga telefoni ku Banyarwanda bwiswe #ConnectRwanda bwatangijwe n’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi.
Perezida Kagame avuga ko icyifuzo afite ari uko buri Munyarwanda yatunga telefone igezweho (Smart Phone), kuko yizera ko uwo igezeho ituma yongera umusaruro w’ibyo akora.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yinjije abagize umuryango we muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije gukusanya telefoni zigezweho (Smartphones) zikazahabwa imiryango ikennye na yo ikinjira mu ikoranabuhanga bitarenze impera z’umwaka wa (...)
Nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda asabye Perezida Kagame gushyigikira gahunda ya ’Connect Rwanda’ igamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smartphone), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze telefoni z’ubwo bwoko (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatashye ku mugaragaro uruganda rwa ‘Mara Phone’ rukorera telefone zigezweho (Smart Phones) mu Rwanda, rukaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzanye iryo koranabuhanga.
Kwitotomba, gukeka buri muntu wese ukuzengurutse cyangwa uguhora hafi, kurakarira ibigo by’itumanaho ni bimwe mu byo usanga abantu bavuga ko telefone zabo zigendanwa zitabwa n’abandi bagakeka ko baba binjiriwe ibyo mu cyongereza bita (hacking).
Iki ni kimwe mu byifuzo abagura serivise hifashishijwe ikoranabuhanga bagaragaje tariki 15 Werurwe 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuguzi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kirimo gutegura ikoranabuhanga rizatuma ibiri ku gishushanyo mbonera bireberwa kuri telefone hirindwa abakora ibinyuranyije na cyo.
Hari abantu bataramenya ko telefoni zigendanwa, igihe zititondewe zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ubw’abana kuko baba bagifite amagufa yoroshye kandi bagikura.
Mu myaka y’1998 n’2000 bamwe mu bari mu Rwanda bavuganye na Kigali Today bemeza ko ari bwo iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho ryatangiye gusakara mu banyarwanda. Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni ngendanwa, mudasobwa na interineti byatangiye kuba nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, dore ko byishimiwe na benshi (...)
Sosiyete yo muri Nigeria yamaze kwegeranya ibyangombwa byose ku buryo mu byumweru bibiri izaba yatangije ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizafasha abakoresha Gaz kujya bayigura bakoresheje mobile money, ibyo bikazakemura ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba riterwa n’abacana (...)
Bitarenze 2018 moto zose zitwara abagenzi zizajya zishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Mobile Money, mu rwego rwo gukomeza guca ihererekanya mafaranga mu ntoki.