Muhitira Félicien ‘Magare’ ni we wegukanye Huye Half Marathon (AMAFOTO)

Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare, ni we wegukanye isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ mu bagabo ryabereye mu Karere ka Huye.

Ni isiganwa ryabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu ritangirira imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, ryitabirwa n’abantu 1045 basiganwaga mu byiciro bitandukanye birimo ababigize umwuga ndetse n’abakina byo kwishimisha (Run for Fun).

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Madamu Munyangaju Aurore ni we watangije iri siganwa ahagana i Saa mbili n’iminota icumi, aho abasiganwa banyuze imbere y’ibiro by’Akarere- Hoteli Galileo- Petit Seminaire Karubanda- ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma- Ku Ivuriro rya Polisi- ku Ibarabara rya gatatu- ku muhanda wa Kaburimbo- Ecole Primaire y’i Ngoma- Ku kibuga cy’indege- Iposita ya Butare- ku Biro bya RRA- ku isoko- ku Bitaro bya Kaminuza ya Butare ‘CHUB’, Hoteli Barthos- Hoteli Credo- mu Cyarabu- Casa Hotel – bazagaruke aho yahagurukiye ku nzu mberabyombi, iyi nzira ikaba yakozwe inshuro ebyiri, maze basoreza kuri Sitade Huye.

Mu bagabo, Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare ukinira ikipe ya Mount ni we wahasesekaye ari ku mwanya wa mbere aho yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 15, akurikirwa na Mutabazi Emmanuel.

Mu bagore, iryo siganwa ryegukanwe na Yankurije Marthe ukinira APR Athletics Club, akurikirwa na Musabyeyezu Adeline.

Mu byiciro by’abagabo n’abagore, uwa mbere yahawe igihembo Uwa cy’amafaranga 200,000, uwa kabiri 150,000 Frws, naho uwa gatatu ahembwa 100,000 Frws, ndetse batatu ba mbere bakaba bagomba no kuzitabira shampiyona y’isi izabera muri Pologne muri Werurwe 2020.

Uko abakinnyi bakurikiranye

Mu bagabo

1. Muhitira Félicien 1h05’15"

2. Mutabazi Emmanuel 1h06’39"

3. Rubayita Sirage 1h07’08"

4. Nimubona Yves 1h07’41"

5. Hakizimana John 1h07’43"

Mu bagore

1. Yankurije Marthe 1h15’15"

2. Musabyeyezu Adeline 1h18’49"

3. Nyiranizeyimana Clementine 1h21’20"

4. Niyirora Primitive 1h22’11"

5. Mukasakindi Claudette 1h22’49"

Andi mafoto kuri iri rushanwa

Mu yindi mikino itari ugusiganwa yari yabanjirije iri siganwa, mu mukino wa Basketball igikombe mu bagabo cyegukanywe na IPRC HUYE itsinze amanota 43 kuri 29 ya UR HUYE, naho mu bagore naho IPRC Huye itsinda amanota 54 kuri 21 ya ENDP KARUBANDA.

Muri Volleyball mu bagore naho IPRC Huye yatwaye igikombe nyuma yo kwihererana Regina Pacis ikayitsinda amaseti atatu, (25-13,25-8,25-17).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka