Itorero Imbuto zitoshye mu Mbonezamihigo, rigizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 253 bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation barangije amashuri yisumbuye. Barishimira ubumenyi bakuye mu itorero ry’Igihugu aho bemeza ko ubwo bumenyi bubabereye impamba ifatika mu gusobanura amateka y’u Rwanda.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Gakenke bashyikirijwe Moto nshya, zitezweho kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi aho bemeza ko nta rundi rwitwazo bagifite rutuma badashyira umuturage ku isonga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 nta muntu mushya wabonetse wanduye icyorezo cya Marburg, nta wakize, nta n’uwapfuye, abantu batatu bakomeje kuvurwa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.
Bamwe mu baturage by’umwihariko abigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ku buryo nta wabo bashobora kwemerera gukora icyo gikorwa, bitewe n’ingaruka bahuriyemo na zo.
Umutwe wa Hezbollah wabonye umuyobozi mushya witwa Naïm Qassem akaba asimbuye Hassan Nasrallah, wari umuyobozi wa Hezbollah akaba yarapfuye mu kwezi kwa Nzeri 2024 aguye mu bitero Israel yagabye muri Liban.
Itsinda ry’impuguke zigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rikaba rishinzwe kumenya ibyanya bizaba pariki za jewoloji mu Rwanda, International Geo-Science and Geo-Park Program (IGGP), rivuga ko rizakomeza kugenzura niba ibirunga byo mu Rwanda bidashobora gukanguka ngo byongere biruke.
Abasesengura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’amashuri yo mu cyaro, baratangaza ko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bikiri bikeya, bigatuma abanyeshuri batarikoresha uko bikwiye.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha ashinjwa bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufungwa imyaka 30.
Tariki 31 Ukwakira 2024 hazaba inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA), ikazabera mu gihugu cy’u Burundi. Muri iyi nama u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.
Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakuwe mu byayo n’ibiza bikomoka ku mazi ava mu birunga, irasaba kubakirwa amacumbi yemerewe, igatandukana no gukomeza kugorwa n’imibereho yo gucumbikirwa mu bukode.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Umunya-Espagne Rodri Hernandez ukinira Manchester City yegukanye Ballon d’Or 2024, aba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri iki gihugu uyitwaye nyuma ya Suarez wabikoze mu 1960.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka ‘Mpanoyimana’ ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Ukwakira 2024 itsinda ry’Abadepite umunani baturutse muri Ghana basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, aho bari mu rugendo rugamije gusangira ubunararibonye.
Abana babiri biga ku Ishuri Ribanza rya Ngara (EP Ngara) barwaniye mu ishuri umwe bimuviramo gupfa. Abo bana uko ari babiri b’imyaka 12 y’amavuko, bigaga kuri icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.
Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 24 yasanzwe yapfuye umurambo we wajugunywe mu gihuru kiri hafi y’iwabo mu rugo, ahitwa i Ngong, ariko agakayi yandikagamo gahunda ze z’umunsi gafasha Polisi kubona amakuru yerekeye urupfu rwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ikipe ya Manchester United yatangaje ko Erik Ten Hag wari umaze imyaka ibiri ayitoza yirukanywe.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg, no kwirinda uducurama haba kutwegera no kudukoraho kuko ari two twagaragaye ko twazanye icyorezo cya Marburg.
Mu muganda wo gutera ibiti hirya no hino mu Gihugu watangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta tariki 26 Ukwakira 2024, abaturage bagaragaje ko bashaka ingemwe za avoka, imyembe n’ibindi biti bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi.
Abahinzi b’imyumbati hirya no hino mu Gihugu bavuga ko n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwishyura inguzanyo bamaze kubona umusaruro, bakibangamiwe n’inyungu iri hejuru, kuko hari aho izo nguzanyo bazihabwa ku rwunguko rwa 18%, bakifuza ko iyo nyungu yagabanuka.
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Kicukiro, basanga kuba hari indangagaciro zarangaga Abanyarwanda bo hambere zagiye zitakara, ari imwe mu mpamvu ituma muri iki gihe hari ibibazo bigaragara mu mibanire y’abagize umuryango. Gusubira kuri izo ndangagaciro ngo ni ingenzi, bikaba biri mu byo (…)
Kurya vuba vuba, umuntu ntagire umwanya wo gukanjakanja neza, ubushakshatsi bwagaragaje ko bigira inguruka ku mubiri kuko bishobora kuba intandaro yo kurwara indwara zitandukanye harimo na Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije bijyana no kugira ibiro byinshi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 93 byafashwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, byagaragaje ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg.
Ni bimwe mu bisubizo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yahaye urubyiruko rugize icyiciro cya 14 cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, mu bibazo bitandukanye rwamubajije birimo no kurusobanurira inkomoko y’inyito zirimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.
Kuri iki Cyumweru, Amavubi yatsindiwe kuri Stade Amahoro na Djibouti 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwabo CHAN 2024.
Mu Kagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, haravugwa amakuru ya Imbangukiragutabara (Ambulance), yakoze impanuka irenga umuhanda, umwe mu bo yari itwaye agira ibyago inda yari atwite ivamo.
Abarema isoko rya Rugarama riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzu yashaje ikaba ikomeje guteza umwanda, aho bamwe bemeza ko ikoreshwa nk’ubwiherero abandi bakavuga ko ari indiri y’amabandi.
EdTech Monday, ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, kizibanda ku nsanganyamatsiko ya gahunda yo ’Kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro’.
Akarere ka Gakenke kagabiye Umurinzi w’Igihango witwa Nsengimana Alfred Inka mu rwego rwo kumushimira uburyo yimakaje gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Abantu 50 biciwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wigometse kuri Leta ya Sudani, Rapid Support Forces (RSF), mu biturage byo muri Leta ya al-Jazira.
Abagize itsinda ‘Twite ku buzima’ rihuriwemo n’abigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe, bo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, bavuga ko nyuma yo kwitabwaho, ubu bagaruye icyizere cy’ubuzima, babikesha guhuriza hamwe imbaraga, mu kunoza umushinga wo gukora inkweto.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya FC Barcelona yatsindiye Real Madrid iwayo ibitego 4-0, mu mukino wa Classico ya 258, ndetse n’umunsi wa cumi wa shampiyona, watumye iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Marburg.
Emmanuel Sitaki Kayinamura watangije umuryango ERM (Equipping, Restoring and Multiplying) avuga ko we n’abo bafatanya biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, by’umwihariko bibanda ku rubyiruko kugira ngo barufashe na rwo kwibeshaho ndetse na rwo rugire uruhare mu guteza imbere Igihugu.
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, zirashishikariza abaturage b’ako Karere, by’umwihariko abafite ubumuga, kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri ako Karere bigamije gusuzuma no kuvura uburwayi bw’amaso.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo yahatsindiraga Kiyovu Sports 2-1 yujuje imino itanu itabona intsinzi, bihita binayishyira ku mwanya wa nyma ku rutonde rw’agateganyo.
Israel yagabye ibitero by’indege ku birindiro by’ingabo za Iran, hagwamo abasirikare bayo babiri hangirika n’ibindi bikorwa remezo bitari byinshi cyane.
Akanama Gashinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe y’Igihugu ya Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 wagombaga kuyihuza na Nigeria.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation bwifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, mu muganda rusange wo gutera ingemwe z’ibiti bigera ku bihumbi bitanu.
Ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ubwo shampiyona ya volleyball mu Rwanda 2024-2025 yakomezaga hakinwa umunsi wa Kabiri, amakipe ya APR VC abagabo n’abagore ntabwo yorohewe n’aya Police VC.
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kwamamara nka Alyn Sano, akaba umwe mu b’igitsinagore bahagaze neza, nyuma yo kugirira urugendo muri Kenya mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye, yahamije ko bitazarangirira aho kuko afitanye imishinga itandukanye n’abahanzi bo muri icyo gihugu.
Muri ibi bihe ihindagurika ry’ikirere rikomeza kurushaho kwiyongera, hagaragajwe ko abagore bari mu buhinzi cyane cyane ubuciriritse, bagerwaho n’ingaruka zaryo mu buryo bukomeye kurusha abagabo, bityo ko bakwiye kuza ku isonga mu gufashwa guhabwa amakuru mu guhangana n’izo ngaruka.
Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain (PSG), yanze kwishyura umwenda ifitiye Kylian Mbappé wahoze ayikinira.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko hari bagenzi babo bagurisha ibyari kugaburirwa abana, bigatuma muri aka Karere hagaragara umubare munini w’abana bafite imirire mibi.
Mu Bugiriki, umugabo w’imyaka 28 y’amavuko aherutse kubaranishwa n’urukiko rumuhamya icyaha cyo kubangamira abaturanyi be, kuko yahoraga avogera ingo zabo ajyanywe no kwinukiriza inkweto baba basize hanze kugira ngo zijyemo umwuka mwiza.
Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund(OAF) uzwi ku izina rya Tubura, batangije gahunda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 65 hirya no hino mu Gihugu.
Urukiko rwa Uganda, rwakatiye Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA), igifungo cy’imyaka 40 kubera ibyaha by’intambara.
Dr. Eugène Rwamucyo, ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, mu gihe urubanza rwe rurimo kugana ku musozo, yashinjwe kuba umwe mu bavugaga rikumvikana mu Mujyi wa Butare, ahakana ashimangira ko yari umuntu utazwi bityo kumuhuza n’ubwicanyi bimubabaza.
Muri Haiti, abantu basaga ibihumbi 10 bavuye mu byabo barahunga mu cyumweru gishize kubera umutekano muke baterwa n’udutsiko tw’amabandi yitwaza intwaro dukorera hirya no hino mu Murwa mukuru Port-au-Prince.