Abatunganya ibikomoka ku mpu bahuguwe ku kunoza ibyo bakora, kubimenyekanisha no gukorera hamwe
Mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru hasojwe amahugurwa y’abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku mpu, yateguwe mu rwego rwo kubafasha kunoza ibyo bakora, kubimenyekanisha no gukorera hamwe hagamijwe kongera umusaruro.

Aya mahugurwa yateguwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije n’ibindi bigo bya Leta, umuryango uhuza abakora ibikomoka ku mpu hose mu gihugu, witwa ‘Rwanda Leather Value Chain Association’, Urugaga rw’Abikorera (PSF) na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) . Ayo mahugurwa yahawe abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku mpu barenga 200 hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza gufasha abari muri iryo huriro ry’abakora ibikomoka ku mpu kugira ngo iri huriro rirusheho kunoza ibyo rikora no kubyaza umusaruro impu zikurwamo ibikoresho bitandukanye.
Kimwe mu birimo gukorwa ni uruganda rutunganya impu, ndetse imirimo yo kurwubaka ikomeje kwihutishwa, nk’uko byatangajwe na Twahirwa Christian, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe guteza imbere inganda no kwihangira imirimo.
Yagize ati “Ku bufatanye n’izindi nzego turi kurebera hamwe uburyo twagira ahantu hatunganyirizwa impu (Tannery Park) . Twarangije kuhabona mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, hafi y’ahasanzwe icyanya cy’inganda. Kugeza kuri uyu munsi navuga ko tuzakora ibintu bibiri by’ingenzi. Tuzagira ahatunganyirizwa impu, ariko tunagire ahatunganyirizwa amazi ava muri urwo ruganda kuko burya uruhu iyo rutitaweho neza rushobora guhumanya yaba umwuka, yaba amazi ari muri ako gace. Ni yo mpamvu twahisemo ko twagira ahantu hamwe hatunganyirizwa impu.”

Twahirwa Christian yongeyeho ati “Ikindi cyo ni uko kugeza kuri uyu munota inyigo zirimo kunozwa. Ikindi turimo gukora ku bufatanye na PSF, RDB n’izindi nzego zitandukanye, ni ukureba uburyo twabona abashoramari banini bashobora kuza tugafatanya tukabasha gushyiraho ibyo bikorwa remezo, noneho na bano bari mu bikorwa byo kongerera agaciro impu tukabahuza na bo tugakorera hamwe, tukabasha kwihutisha iterambere twifuza.”
Ku musozo w’aya mahugurwa, tariki 10 Ukwakira 2025 abanyamuryango bagize ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu bari baturutse mu Turere twose tw’Igihugu bari baje i Kigali kuri gahunda bateganya no gutora abayobozi babo ariko amatora arasubikwa bisabwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere inganda no kwihangira imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Twahirwa Christian, aganira n’itangazamakuru, yagize Ati “Amatora ntiyahagaze ahubwo abantu bagomba kubanza guhura, bakanyura muri sitati zizagenga iyo Association, bakamenya neza ngo ese komite ngenzuzi ikora gute? Assemblée Générale yo ikora gute? Kugira ngo ubwabo bihitiremo abazabayobora bamaze kumva ibiteganywa n’amategeko”.

Kamayirese Jean d’Amour usanzwe mu buyobozi bw’abatunganya ibikomoka ku mpu, avuga ko nubwo aya matora yasubitswe bisa n’ibitunguranye kuko bari bamaze igihe bayiteguye, ndetse abanyamuryango bo hirya no hino mu Gihugu bari bitabiriye Inteko rusange yo ku itariki 10 Ukwakira 2025 yiga ku iterambere ry’Ishyirahamwe ryabo, bakanitorera Inzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Ni byo koko turatunguwe amatora ntabwo abaye. Tugiye gufata umwanya dukurikize inama twagiriwe, kugira ngo ubutaha tuzahuze abanyamuryango ibintu byaragiye ku umurongo, bityo bazabone kwitorera abayobozi uko babyifuza”.

Abakora umwuga wo kubyaza uruhu umusaruro, bakoramo ibintu bitandukanye birimo inkweto, amasakoshi, imipira yo gukina, imikandara, ibikapu, n’ibindi.
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yatangaje ko yatanze miliyari 1.5 Frw yo gufasha abatunganya impu.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|