Bamwe ntibavuye Tingitingi, ntibagarutse tukabakira? - Kagame ku ntambwe y’ubumwe n’ubwiyunge

Perezida Paul Kagame yagarutse ku ntambwe y’Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, aho yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye buri wese, kugira ngo abe hamwe n’abandi, kandi atange umusanzu wo kubaka u Rwanda, ndetse n’abahemutse baremewe.

Perezida Kagame mu nama yateguwe na Unity Club ku mateka y’u Rwanda,yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje kwkira buri wese, aho aturuka hose, yewe n’aho byaba bigaragara ko atari umwere ku buryo bweruye.

Yagize ati "Bamwe ntibavuye Tingitingi, abandi za Tanzaniya n’i Burayi? Ntibaje, bamwe bakaba ba Minisitiri n’ibindi...?"

Kagame yagaragaje ko bwari uburyo bwo kugira ngo abantu bose biyumve nk’Abanyarwanda, n’iyo byaba bigaragaraga ko bashobora kuba barakoze ibyaha, bakihanganirwa.

Yagize ati "Uru Rwanda rwabayemo ibyiza n’ibibi. Buriya harimo n’abandi twafatanyije urugamba, nabo barahinduka, bagakoreshwa n’abantu bo hanze."

Muri abo, yavuzemo Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo, ndetse na Patrick Karegeya n’abandi.

Abakoresha aba bantu, usanga bababwira ko bashaka kubagira ba Perezida, nabo koko bakabyemera bakumva ko bakwiriye.

Ikibazo rero, ni uko ngo ushaka babibwira abantu batanu, icumi icyarimwe, ukibaza niba igihugu cyagira abo baperezida bose icyarimwe. Icyakora, aha Perezida yagaragaje ko baba ari abashaka gukoresha Abanyarwanda babuze indangagaciro mu nyungu zabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka