Ab’i Nyamagabe barifuza ko pariki ya Nyungwe yazitirwa

Abatuye mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe barasaba ko yazitirwa kugira ngo barusheho gukora akazi kabo ka buri munsi batekanye.

Ni bimwe mu byasabwe n’abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi.

Aba baturage bavuga ko batangira kurinda imyaka yabo bakimara kiyishyira mu butaka kugeza umunsi wo kuyisarura.

Ngo iyo hagize uwibeshya gato agasa n’unyarukira mu yindi mirimo agaruka asanga inkende zibasiye umurima we.

Ni ikibazo kimaze imyaka myinshi kandi bahora bagaragariza ubuyobozi.

Umwe muri abo baturage witwa Froduard Iyamuremye avuga ko kuba iyo pariki itazitiye bituma inyamaswa zonera abaturage mu buryo bworoshye.

Yagize ati "Kuba Nyungwe itazitiye inyamaswa zangiza imyaka y’abaturage. Nyakubahwa Minisitiri mwadukorera ubuvugizi, Nyungwe iramutse izitiye umuturage yakomeza gukora atekanye, agahinga akihaza mu biribwa."

Umuturanyi we Justin Mugemana nawe yagize ati “iyo ucunga inyamaswa ngo zitona ugasiba umunsi umwe gusa zishobora kuyirya ugataha burundu ntuzongere kugira icyo wabarizamo kijyanye n’umusaruro.”

Igenamigambi rifunguye ni amahirwe igihugu giha abaturage kugira ngo bagire uruhare mu byo bifuza kugeraho, binyuze mu gusangiza ubuyobozi ibitekerezo byabo n’imigambi ibubakiyeho. Ibi kandi ngo ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

Mu Karere ka Nyamagabe, ibikorwa byinshi bitandukanye byasabwe n’abaturage byashyizwe mu bikorwa kandi bibagirira akamaro.

Mu byakozwe harimo ibyumba by’amashuri 78, hubakwa amashami y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hasanwa ibiro by’utugari bitatu, hubakwa ikiraro cyo mu kirere cya Kagusa, gihuza utugari twa Buhoro na Gatovu mu Murenge wa Tare n’ibindi.

Binyuze mu byifuzo by’abaturag hanubatswe isoko mpuzamahanga rya Rubondo mu Murenge wa Tare, urugomero rwa Rukarara ya V, rutanga umuriro ungana na megawati 5 ruri mu Murenge wa Kibirizi, rugira uruhare mu kuzamura umubare w’abatuge bagerwagaho n’amashanyarazi muri ako Karere, kuko mu 2023 ingo zari ziyafite zari 59%, uyu mwaka ukazarangira zigeze kuri 64%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko hari ibikorwa bishingiye ku byifuzo by’abaturage batashoboye gushyira mu bikorwa kubera imbogamizi zishingiye ku bushobozi.

Ati "Bimwe muri byo duteganya kubikora uyu mwaka no mu yindi ikurikira ku buryo tutazarenza umwaka wa 2029 bitaragerwaho."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire, yashimiye uruhare rw’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda kuko bibafasha kurushaho kwiteza imbere.

Ati "Turakomeza kubasaba gukomeza kubona ibitekerezo byiza bizadufasha kubagezaho ibikorwa remezo bibafasha kwiteza imbere. Iterambere ry’Akarere rya buri muntu n’urugo rwe, iyo umaze umwaka ubona ntacyo wiyongeyeho mu rugo rwawe burya uba urimo kudindiza urugo ariko udindiza n’iterambere ry’Akarere."

Ku ruhande rw’inzego z’ibanze zireberera abaturage zemeza ko izi nyamaswa zibonera zabaye nyinshi kandi ngo ziri mu bwoko bw’inyamaswa zitishyurirwa ibyo zonnye, bakaba basaba abaturage gukomera ku ngamba zo gukomeza kurinda imyaka yabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka