#WCQ2026: Afurika y’Epfo ibonye itike y’Igikombe cy’Isi 2026 inyagiye Amavubi (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 3-0 mu mukino wabereye muri iki gihugu kuri uyu wa Kabiri.

Wari umukino usoza imikino yo gushaka itike yo gukina iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico mu mpeshyi ya 2026 wabereye kuri Stade ya Mbombela. Ni umukino Amavubi yarushijwe kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, arushanwa mu bintu byose haba mu kugarira, hagati ndetse no mu gusatira.

Amakosa yaberaga mu bwugarizi, yatumye ku munota wa gatanu, Mbatha yakirira hanze y’urubuga rw’amahina maze awushyira mu mwanya mwiza wo kuwutera, atera ishoti rikomeye rigana mu izamu, Ntwari Fiacre ntiyashobora kurikuramo atsindwa igitego cya mbere.

Afurika y’Epfo yakomeje gukina umupira wihuta, irusha u Rwanda, maze ku munota wa 26 ibona igitego cya kabiri n’ubundi ku mupira wisirisimbye imbere y’izamu ukacyirwa na Appollis wari mu rubuga rw’amahina agahita awutera mu nguni yo ku giti cya kabiri cy’izamu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Afurika y’Epfo yakomeje gushaka ibindi bitego byari bifite akamaro kuko nubwo Benin ku rundi ruhande yatsindwaga na Nigeria ariko mbere y’imikino iyo inganya byari kubarwa. Muri iki gice Afurika ntiyabonyemo byinshi ariko mbere y’uko umukino urangira, ku munota wa 72 yabonye koruneri maze Makgopa atsinda igitego n’umutwe, umukino urangira Amavubi anyagiwe ibigego 3-0.

Ni ku nshuro ya mbere, Afurika y’Epfo ibonye itike y’Igikombe cy’Isi, kuva yacyakira mu mwaka w’i 2010 mu gihe ariko igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya kane nyuma yo kurikina mu 1998, 2002 na 2010.

Amavubi asoje imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 yatangiye mu Ugushyingo 2023, ari ku mwanya wa gatanu mu makipe atandatu aho mu mikino icumi atsinzemo ibiri, atsindwa itanu anganya ine mu gihe muri iri tsinda kandi kuri uyu wa Kabiri Nigeria yasoreje ku mwanya kabiri nyuma yo kunyagira Benin ibitego 4-0 ariko bitagize icyo biyifasha ngo ibe yabona itike nubwo yagize amanota 17.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka