Wasac yagaragaje ikibazo cy’abakozi badafite morale kuko bari mu myanya y’agateganyo
Ikigo cya WASAC Group cyagowe no gusobanurira Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) impamvu kimaze imyaka ibiri kidakorerwa ubugenzuzi bw’imari.
Ni nyuma y’uko Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rugaragaje ko WASAC ituzuza ibitabo by’ibaruramari, bigatuma ubugenzuzi budindira.
Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rwatangaje ko rwatangiye ubugenzuzi muri Ukuboza 2025, ariko kugeza ubu rumaze kugera kuri 20% gusa, kuko rwabuze inyandiko n’ibyangombwa bikenewe.
Abagenzuzi basobanuye ko nyuma yo kuvugurura WASAC ikavamo ibigo bitandukanye, imitungo n’inyandiko byabyo bitigeze bitandukanywa neza, bikaba ari byo byatumye ubugenzuzi budashoboka.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asphat Kabaasha, yemereye PAC ko icyo kibazo gihari, ariko avuga ko ibikorwa byo gutandukanya imitungo n’inyandiko za buri kigo biri hafi kurangira, ku buryo bizeye ko bitarenze Nyakanga 2026 bizaba byarangiye, maze ubugenzuzi bugakorwa nta mbogamizi.
Yagize ati "Nibura mu mpera za Nyakanga tuzaba twarangije gutandukanya imitungo ya buri kigo, bityo inyandiko n’ibyangombwa byose bikenewe mu bugenzuzi biboneke uko bikwiye."
Abakozi bake n’abayobozi b’agateganyo
Kabaasha yavuze ko uretse ikibazo cyo kuvugurura imiterere ya WASAC, ikigo gifite n’ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’abakozi, ndetse benshi mu bayobozi bakaba bamaze igihe kinini bakora by’agateganyo.
Yagize ati "Dufite abayobozi benshi bamaze hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri bari mu myanya by’agateganyo. Ibyo bigira ingaruka kuri morale yabo no ku mikorere y’ikigo."
Yanavuze ko WASAC yari imaze imyaka igera ku 10 idafite Inama y’Ubuyobozi (Board of Directors), ibintu byatumaga ibyemezo byinshi bidafatwa uko bikwiye. Avuga ko iyo Nama ubu yashyizweho kandi yatangiye gufasha kunoza imiyoborere.
Yatanze urugero ko hari n’abakozi nk’abashoferi bahawe amasezerano y’igihe gito kubera ko nta bubasha bwari buhari bwo kubaha akazi gahoraho.
Yanagarutse ku kibazo cy’Urwego rushinzwe guhuza imishinga ya WASAC (SPIU), yavuze ko rwagombaga kugira abakozi 52 ariko rukaba rufite 24 gusa. Icyakora yavuze ko Umuyobozi Mukuru warwo yamaze kuboneka kandi ko no gushaka abandi bakozi biri kurangira.
Yongeyeho ko n’amakosa yagaragaye mu itangwa ry’amasoko na yo afitanye isano n’ubuke bw’abakozi.
PAC yanenze ibisobanuro bya WASAC
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yavuze ko ibisobanuro byatanzwe na WASAC bitamunyuze, agaragaza ko kuba abayobozi bari mu myanya by’agateganyo bidakwiye kuba impamvu yo gukora nabi.
Yagize ati: "Njyewe sinyunzwe kandi birambabaje. Umubare munini w’abari mu myanya by’agateganyo ni abayobozi bakuru (Directors). Abo ni bo uvuga ko bakora badafite morale?"
Abandi badepite na bo bagaragaje ko kuba umukozi ari mu mwanya by’agateganyo byagombye kumutera gukora neza kugira ngo yemezwe burundu, aho kuba impamvu yo kudakora neza.
PAC yanagaragaje ko WASAC Group yakomeje gusubira inyuma mu ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho igipimo cy’ishyirwa mu bikorwa cyavuye kuri 49% mu myaka ibiri ishize kikagera kuri 33%.
Ubu Icyari WASAC Ltd cyaje kuvamo WASAC GROUP kigizwe n’ibigo bibiri birimo Wasac Utility ishinzwe kugeza amazi ku baturage ndetse na WASAC Development gushinzwe imishinga y’amazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|