APR FC yahagaritse Dauda Yussif na Mamadou Sy

Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.

Ibi bikubiye mu itangazo rigizwe n’ingingo enye, iyi kipe yashyize hanze aho yavuze ko abasore barenze ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi ndetse byanatumye bakurwa mu bagombaga gukina uyu mukino wabaye tariki 5 Ukwakira 2025.

Yagize iti" Ubuyobozi bwa APR Football Club bwifuje gusobanurira abo bireba, cyane cyane abafana n’abakunzi bacu b’akadasohoka, ibyerekeye ikibazo cy’imyitwarire idakwiye cyagaragaye i Cairo, mu Misiri, mu mukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC. Mu gihe cyo kwitegura uwo mukino, abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga."

Muri iri tangazo APR FC yakomeje ivuga ko mu gihe hari gukorwa iperereza aba basore bahagaritswe iminsi 30.

Iti"Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba."

Iri tangazo ryasinyweho n’Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen. Deo Rusanganwa ryasoje rivuga ko iyi kipe izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga, kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera."

Umunya-Ghana Dauda Yussif n’Umunya-Mauritania Mamadou Sy bari mu mwaka wabo wa nyuma w’amasezerano basinyiye APR FC mu mpeshyi ya 2024, bose bari bagaragaye mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC yatsindiwemo na Pyramids FC ibitego 2-0 mu Rwanda tariki 1 Ukwakira 2025, aho Dauda Yussif yabanje mu kibuga naho Mamadou Sy akinjira asimbuye.

Itangazo ryose APR FC yashyize hanze ku ihagarikwa rya Dauda Yussif na Mamadou Sy

APR FOOTBALL CLUB

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

IBIHANO BY’IMITWARIRE MIBI

1. Ubuyobozi bwa APR Football Club bwifuje gusobanurira abo bireba, cyane cyane abafana n’abakunzi bacu b’akadasohoka, ibyerekeye ikibazo cy’imyitwarire idakwiye cyagaragaye i Cairo, mu Misiri, mu mukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC.

2. Mu gihe cyo kwitegura uwo mukino, abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.

3. Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.

4. APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga, kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.

uboneye Ubuyobozi bukaba buboneyeho umwanya wo gushimira abafana ba APR FC, abafatanyabikorwa, n’abandi bose bafite aho bahurira n’ikipe ku bw’umutahe wabo n’ubufanye bakomeje kutugaragariza, mu gihe dukomeje kwita ku myitwarire, ubumwe, n’iterambere ry’ikipe yacu.

DEO RUSANGANWA

Brig Gen

Chairman APR FC

Date: 10/10/2025

Kigali, Rwanda

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka