
Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) mu butumwa wanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ingabire yakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n’u Burundi akaza mu Rwanda ahungutse mu 1994, kimwe n’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe inyuma y’igihugu kubera ivangura n’akarengane bakorerwaga.
Yari umwe mu bagore bazwi mu Rwanda kubera uruhare agira mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Mu byo yashyiraga imbere cyane kwari ukuvugisha ukuri ku makosa yabaga yagaragaye ajyanye n’akarengane. Yagiye ashyira imbaraga mu gusaba ko abanyereza umutungo wa Leta batakomeza kwihanganirwa, ndetse ko bakwiye gukurwaho inshingano.

Yagize uruhare mu bukangurambaga butandukanye, harimo gukangurira abakuru b’imidugudu kugira uruhare mu kumenyesha no guhana abakora ihohoterwa rikorerwa abana, abangavu n’abagore muri rusange.
Yavuze kenshi ku bibazo bihari mu mitangire ya serivisi, ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, kuri ruswa mu nzego z’ibanze, ku mitangire y’ibyangombwa, n’ibindi.
Akiriho yagiye atanga ibiganiro bitandukanye ku buzima bwe, aho yavuze ko ari umubyeyi wibana ariko urera abana batandatu harimo abo yabyaye n’abo atabyaye ariko yabafashije akabarera neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|