Hari byinshi byo kwicuza mu mateka y’u Rwanda – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo yasize byinshi Abanyarwanda bakwiye kwicuza, kugira ngo bibafashe kubaka igihugu gishingiye ku bumwe no kwirinda gusubira mu makosa yakozwe muri ayo mateka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agomba guhora yibukwa kugira ngo Abanyarwanda bayigirireho amasomo abafasha gukomeza kubaka igihugu.

Ati: "Ni amateka akomeye akubiyemo byinshi abantu bagomba kwibuka, bagomba guheraho bubaka igihugu bundi bushya uko Abanyarwanda babyifuza. Harimo n’ibyo abantu baba badashaka kwibuka, ibyo birumvikana, ariko ni ngombwa ko abantu bihangana bakabyibuka kuko bibamo amasomo menshi."

Yavuze ko kwicuza ari intambwe ikomeye ku muntu wakoze amakosa, kuko bimufasha kuyemera no kwiyemeza kutazayasubiramo.

Perezida Kagame yashimye Umuryango Unity Club Intwararumuri ku ruhare ugira mu gufasha abantu "guhambuka", bakarekura ibikomere n’amateka mabi banyuzemo kugira ngo babashe gukomeza ubuzima.

Ati "Guhambuka ukaba umuntu, ukarekura icyakubayemo, icyakugenzemo cyangwa icyakurayemo kikakuganisha mu mateka mabi, ukakivuga kikakuvamo. Birafasha, kandi bifasha n’abandi."

Yagarutse kandi ku ngingo yo kwicuza, avuga ko hari aho usanga bikorwa mu buryo budafite ukuri, cyane cyane iyo umuntu adashaka kwemera amakosa yakoreye abo yahemukiye.

Yavuze ko hari abantu bahitamo kuvuga ko bicujije mu rwego rw’idini, ariko batarigeze bemera amakosa yabo imbere y’abo bayakoreye, bityo kwicuza kwabo kukaba gushobora kuba kutuzuye.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’ubuzima bwe, avuga ko akiri muto, mbere yo guhabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa, yabwiwe ko agomba kubanza kwicuza ibyaha bye, nyamara yumvaga nta byo yari azi yakoze.

Ati: "Numvaga nta byaha nakoze, biba ngombwa ko mbihimba kugira ngo mbone uko mpabwa Isakaramentu."

Yavuze ko nubwo kwemera amakosa imbere y’abandi bishobora kugora, ari intambwe ikomeye ifasha uwakoze amakosa ndetse n’abo yayakoreye.

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bazi neza ibyo bakoze, ariko bagahitamo gukomeza kubihakana no gutsimbarara ku myitwarire yabagize abo bari bo.

Ati "Impaka nyinshi zikunze kuba ari iz’abantu aho kugira ngo bavuge bati: ’Ibyo mvugwaho ni byo, kandi niteguye kubihindura nkaba umuntu muzima.’ Ahubwo benshi baranangira. Ariko igihugu ntigishobora kuba ingwate y’abo bantu."

Yasoje avuga ko kwicuza ku muntu wakosheje ari ingenzi kuko bifasha umutima kugira amahoro, bikanafasha kubaka igihugu kirangwa n’umutekano, ubumwe n’iterambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka