Amavubi yatsinzwe na Benin, Kavita Phanuel atoragura amacupa muri Stade Amahoro (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi ’ yatsindiwe na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, myugariro Kavita Phanuel atoragura amacupa y’amazi.

Ni umukino Amavubi yari yitwayemo neza mu mikinire, ariko uburyo butari bwinshi yabonye imbere y’izamu ntiyabubyaza umusaruro nk’aho ku munota wa kane Jojea Kwizera yahinduye umupira ariko Nshuti Innocent ashyizeho umutwe ujya hanze. Muri rusange Amavubi yatangiye umukino neza ugereranyije na Benin yo yatangiye ahubwo ikora amakosa menshi.

Ku munota wa 17 Mutsinzi Ange yahawe umupira atera ishoti rirerire ariko rijya hejuru gato y’izamu ryari ririnzwe na Marcel Dandjinou.Andreas Hountondji wanyuraga ibumoso bwa Benin imbere, yinjiranye umupira ku munota wa 29 ariko ateye ishoti ujya muri koruneri.

Amakipe yakomeje gukinira umupira hagati ariko atarema uburyo bwinshi imbere y’izamu kuko nk’Amavubi yakinaga ahererekanya ariko kenshi akabikorera mu kibuga cyayo. Ku munota wa 37, abari muri Stade Amahoro bakiriye Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame wari ugeze muri Stade, mbere y’iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, ndetse n’itatu y’inyongera yarangiye amakipe akinganya 0-0.

Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino
Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino

Mu gice cya kabiri naho, nta kintu kidasanzwe cyakomeje kugaragara mu mukino hagati ariko Amavubi yabonyemo uburyo bukomeye ku munota wa 60 ubwo Mugisha Gilbert yacomekerwaga umupira mwiza, akagera mu rubuga rw’amahina, gusa ashatse kuwushyira mu kaguru ke ngo atere biramugora ahitamo kuwusubiza inyuma ,byarangiye nta kintu kivuyemo.

Amakipe yombi yatangiye gusimbuza, ikipe ya Benin ishyiramo Tosin waje gutanga umusaruro ku munota wa 80 atsinda igitego cyayihesheje intsinzi, nyuma yo gukora amakosa mu bwugarizi bw’Amavubi ndetse n’umunyezamu Ntwari Fiacre wananiwe gusohoka ku gihe bigatuma umupira muremure wari unyuze ku mutwe wa Steve Mounie.

Tosin yahise yisanga imberw y’izamu ry’Amavubi mu buryo bwiza, umupira awushyira mu rushundura mu buryo bumworoheye. Amavubi yari yamaze gushyiramo abarimo Ruboneka Jean Bosco na Biramahire Abeddy yakomeje kurwana no gushaka intsinzi ariko umukino urangira atsinzwe igitego 1-0.

Nyuma y’umukino, myugariro Kavita Phanuel wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo yagaragaje agahinda gakomeye kuko mu gihe abandi bakinnyi bajyaga mu rwambariro yasigaye mu kibuga, maze agatungurana akora isuku muri Stade Amahoro aho yatoraguye amacupa y’amazi yari yakoreshejwe yose, ayashyira ahabikwa imyanda.

Nyuma yo gutsinda umukino, Benin yahise igira amanota 17 ikomeza kuyobora itsinda rya gatatu dore ko Afurika y’Epfo ya kabiri bahanganye yananiwe gutsindira Zimbabwe iwayo banganya 0-0 ikagira amanota 15 mu gihe Nigeria ya gatatu n’amanota 14 yo yatsinze Lesotho ibitego 2-1.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka