Dr. Habineza yatorewe kuba Senateri

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba Senateri kuri uyu wa 14 Ukwakira mu Nteko Rusange y’Urwego rw’Igihugu rw’Inama y’Igihugu y’Amashyaka ya Politiki (NFPO).

Yatowe hamwe na Nkubana Alphonse, uhagarariye Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere, PSP.

Aba bombi bitezweho gusimbura abasenateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, kuko manda zabo zizarangira ku itariki 22 Ukwakira 2025.

N’ubwo Dr. Habineza na Nkubana Alphonse batowe nk’abasenateri, bagomba kubanza kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga mbere y’uko batangira imirimo yabo ku mugaragaro.

Dr. Habineza yaherukagaga kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2024, aho yabaye uwa gatatu abonye amajwi angana na 0.53%.

Mbere yaho, yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kandi ni na we uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party).

Nkubana asanzwe ari Perezida w’ishyaka PSP, akaba n’Umuvugizi wa NFPO kuva muri Nzeri 2024.

Aba basenateri batowe mu gihe hari n’abandi benda gusoza manda yabo y’imyaka itanu muri uyu mwaka.

Abo ni Senateri Uwizeyimana Evode, André Twahirwa, Epiphanie Kanziza, na Jean Pierre Dusingizemungu, bazasoza manda yabo y’imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, tariki 22 Ukwakira 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka