Muhanga: Basanga urubyiruko rukwiye kwitabwaho by’umwihariko
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Muhanga ryaganiriye ku ngingo zo kwita ku rubyiruko by’Umwihariko, hagamijwe kururinda gukurana umuco w’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rugakura rwubaka Ubumwe nk’Inkingi ya mwamba izarugeza ku mibereho irambye.

Mu kiganiro ku guhindura imyumvire no gukunda Igihugu, hagamijwe kubaka urubyiruko rw’u Rwanda ngo rubohoke ku bukoloni, hagaragajwe ko umuco w’umwiganano ukwiye gusesengurwa ngo hamenyekane ibyiza bigenderwaho n’ibibi byakurwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko hari urubyiruko rwandujwe ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera abo rubana nabo nk’ababyeyi n’abarezi, bityo ko hakwiye gushakwa ingamba zirimo kurugaragariza ukuri, rugashunguramo ibyo rukwiye kwigiraho kuko bihari.
Agira ati "Ni abana bacu tuzaraga Igihugu, tuzasigira inshingano zo kubanisha Abanyarwanda, ntabwo rero byashoboka batubakiye ku bumwe ngo bigishwe kureba kure no gushungura ibyiza muri byinshi bahura nabyo".
Naho mu kiganiro cyagaragaje amateka y’u Rwanda n’ubukoloni n’ingaruka zabwo mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr. Senateri Havugimana Emmanuel yagaragaje ko Umwani Rudahigwa ari we Munyarwanda wa mbere waharaniye ko u Rwanda rwigenga, agamije guca ubukoloni dore ko no mu Gihugu ya Tanzaniya mu myaka ya 1950 barimo baharanira kwigenga.

Rudahigwa kandi ngo mu 1959 yahisemo kujya mu muryango w’abibumbye, ngo ajye gusaba ko Ababiligi bava mu Rwanda rukigenga, ariko abazungu bamwicira mu Burundi aho yari agiye gusaba Visa kuri Amabasade ya Amerika mu Burundi, bamuteye umuti wo kumwica bamubeshya ko ari ukumuha urukingo.
Senateri Havugimana agaragaza ko Repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje ingengabitekerezo y’abakoloni b’Ababiligi, ishingiye ku macakubiri, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaje guhagarikwa n’izari Ingabo za RPA Inkotanyi.
Agaragaza ko u Rwanda nyuma yo kwiyubaka, byabaye ngombwa ko buri kwezi k’Ukwakira buri mwaka, bazirikana ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hagamijwe kurwanya ibisigisigi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Senateri Havugimana avuga ko urubyiruko rutitaweho byagira ingaruka mbi kuko ibihugu bituranyi n’u Rwanda, bikigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, hakiyongeraho ko hari ababyeyi bamwe batabwiza ukuri abana babo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati "Nanjye hari ishuri nasuye, maze gutanga ikiganiro, umwana umwe ambwira ko Jenoside yakozwe n’Abatutsi ari nabo bayiteye, kandi ko ari umubyeyi we wabimubwiye, ndamusobanirira kugeza ubwo abyumvise. Urumva ko tugifite akazi ko kurogora urubyiruko, ariko n’ababyeyi babaroga bakwiye kwisubiraho kuko amacakubiri ashingiye ku moko ntaho yageza Abanyarwanda".

Anagaragaza ko byose biva ku myumvire y’Ubukoloni yakomeje kwigishwa, ariko ko igihe kigeze ngo abantu bumve ko bakwiye kubwiza ukuri urubyiruko, kunoza uburyo bwo kuganiriza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uko urubyiruko rwarushaho kuganira n’abakuru, no kongera imbaraga mu gutoza urubyiruko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abitabiriye ibiganiro kandi banagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kumira bunguri ibyo rukura hanze, ahubwo rukwiye gufashwa guhitamo iby’ingenzi kandi rugakomera ku muco w’Abanyarwanda, uha urubuga kunga ubumwe nk’uko byahoze mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda.
Intumwa yihariye ya Unity Club Intwararumuri, Bayisenge Jeannette, yasabye abitabiriye ibiganiro gusubiza amaso inyuma bakareba umusaruro bavanye mu biganiro biheruka, no kugira uruhare mu kubigeza ku rwego rw’Umudugudu.
Yasabye kandi ababyeyi kuba ijisho ry’urubyiruko, kubigisha kunyura mu nzira nziza no kubabera urumuri, kugira ngo babafashe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|