U Rwanda rwahawe arenga miliyari 160 Frw azifashishwa mu gukora inkingo

Ku wa 9 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern ku mikoranire no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.

Ibi biganiro byakurikiwe n’itangwa ry’inkunga ya miliyoni 95 z’Amayero (Miliyari zisaga 160Frw) yo gufasha uruganda rw’inkingo rwa BioNTech mRNA rukora inkingo mu Rwanda.

Ni inkunga yatanzwe hagamijwe gushyigikira gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika, ikaba ikubiyemo miliyoni 40 z’amayero (hafi miliyari 70Frw) yagenewe u Rwanda mu gushyigikira urugendo rwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Iyo nkunga ije yiyongera ku zindi miliyoni zikabakaba 55 z’Amayero zahawe u Rwanda binyuze mu zindi gahunda zo gushyigikira iyo ntambwe nshya rwateye ifitiye akamaro umugabane wa Afurika.

Abayobozi bombi bahuriye mu Nama yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum 2025, irimo kubera i Bruxelles mu Bubiligi.

Muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye nyabwo bugomba kurenga imyumvire yo gutanga inkunga ifite ibisabwa byinshi bibuza uwayihawe kwigenga, ahubwo bukibanda ku kubaka ubushobozi bw’ibindi bihugu no gusangira inyungu.

Yagize ati “Niba mushaka gukorana n’Afurika, ubufatanye nyakuri kandi burambye bugomba kuba bungana, busangiye ibyiza ndetse n’ingorane.”

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’u Burayi mu kubaka uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za mRNA i Kigali, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bufatika kandi bwungura impande zombi.

Uru ruganda, rufashwa n’umushinga Team Europe, ni intambwe ikomeye mu kwigira kwa Afurika mu bijyanye n’inganda zikora inkingo, no mu kwitegura guhangana n’ibiza by’indwara z’ibyorezo.

Iyi nkunga ni intambwe ikomeye mu guharanira ko u Rwanda rukomeza gukura mu rwego rw’ubuvuzi ku isoko mpuzamahanga, rufite umwihariko wo guteza imbere ibikoresho n’imiti muri Afurika.

Si iyo nkunga umuryango w’ubumwe bw’u Burayi buhaye u Rwanda kuko mu mwaka wa 2022, uwo muryango wiyemeje gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, utanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero.

U Rwanda n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basanganywe amasezerano y’imikoranire mu nzego zitangukanye zirimo ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka