Ubufatanye n’ibihugu by’Abarabu buhaye u Rwanda imihanda y’ibilometero 151

Uyu munsi, u Rwanda rwatashye imihanda itatu ya kaburimbo y’ibilometero 151 yubatswe cyane cyane ku bufatanye bwa Banki n’ibigo byiganjemo ibyo mu bibihugu by’Abarabu.

Iyo mihanda igamije kongera ubuhahirane mu gihugu, guteza imbere ubucuruzi no n’ubudahangarwa bw’igihugu ku mihindagurikire y’ikirere.

Umuhanda muremure kurusha iyindi kuri uru rutonde ni uwo mu muhora w’i Burasirazuba ukomereza mu Majyaruguru, Nyagatare-Rukomo w’Ibilometero 73.

Ukurikirwa n’umuhanda w’Ibirometero 53 wa Huye-Kitabi mu muhora w’Amajyepfo y’u Rwanda, ndetse n’uwa Rubengera-Gisiza wo mu muhora w’i Burengerazuba ku mukaba w’Ikiyaga cya Kivu, ukaba ufite ibirimetero 25.

Avuga kuri iyi mihanda u Rwanda rwungutse, Imena Munyampenda, umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) yagize ati "Iyi mishinga igaragaza umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere imihanda igezweho, kandi ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere."

Yavuze ko iyi ari imihanda ihuza abaturage n’amahirwe ndetse n’isoko riri mu gihugu muri rusange.

Iyi mihanda yubatswe na Leta y’u Rwanda hamwe n’Abafatanyabikorwa barimo Banki y’Abarabu ishinzwe Iterambere ry’ubukungu muri Afurika (BADEA), Ikigega cya Arabia Saudite gishinzwe Iterambere (SFD), n’ Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Abarabu (KFAED).

Aba bafatanyabikorwa barimo kandi n’Ikigega cy’Umuryango w’ibihugu byohereza hanze ibikomoka kuri Peteroli (OPEC) gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (OFID).

Iyi mihanda minini kandi, ifite andi mashami y’imishinga y’inyongera izaha abanyarwanda amahirwe yo kwegerezwa kaburimbo.

Muri iyo mishinga, harimo umuhanda wa Nyagatare–Rwempasha w’ibirometero 18.5, uri kubakwa nk’igice cy’umushinga wa Nyagatare–Rukomo.

Mu muhora w’amajyepfo, umushinga wa Huye Kitabi na wo ufite imihanda ibiri y’inyongera. Harimo uwa Huye–Gisagara w’ibirometero 13.8 ndetse n’uwa Nyamagabe–Murambi w’ibirometero 2.8 byarangiye.

Kuri Rubengera–Gisiza (Kivu Belt, agace ka 6) hashyizweho amatara yo ku muhanda ku ntera y’ibirometero 23.

Iyi mihanda yahaye akazi abantu 2,475, kandi biteganyijwe ko izagirira inyungu abaturage bagera kuri miliyoni eshatu mu turere inyuramo ari two Nyagatare, Karongi, Gisagara, Huye, Nyamagabe n’ahandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka