
Minisitiri Gasore yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2025, mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ngamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Minisitiri Gasore yavuze ko bimwe mu biteza impanuka nk’uko Raporo ihuriweho ya RTDA na RNP yakozwe muri mutarama 2023 ibigaragaza, harimo ibirinda ibinyabiziga kurenga umuhanda ‘Crash Barriers’ bidahagije, ibyapa bidahagije, ibimenyetso byo mu muhanda (amarangi) byasibamye, amasangano y’imihanda atajyanye n’igihe, ubuhaname n’ubutumburuke bw’imihanda bituma igira amakorosi agoranye.
Ati “Kuri ubu dufite ahantu hagaragara ko hateza impanuka 78. Binyuze mu mushinga wa ‘Rwanda Emergency Connectivity Restoration Project’(RECOR), ahantu hagaragara ko hateza impanuka 31 hazakosorwa bitarenze muri Nzeri 2028”.
Akomeza avuga ko ahantu hagaragara ko hateza impanuka 47, hazagenda hakosorwa uko ingengo y’imari izagenda iboneka binyuze mu mushinga wo kubungabunga imihanda mu buryo buhoraho.
Ku birebana n’ibyapa byo mu muhanda, Minisitiri Gasore yavuze ko ku bufatanye bwa RTDA na Polisi y’u Rwanda (RNP), ibyapa byagaragajwe ko bikeneye gushyirwa mu mihanda ari 23,339.
Ati “Ibyapa bimaze gushyirwa mu mihanda bingana na 18,891 bikaba biri ku kigero cya 80.9%, ibisigaye na byo bizagenda bishyirwaho mu ngengo y’imari yo gusana imihanda binyuze mu mushinga wo Kubungabunga imihanda mu buryo buhoraho”.
Ikindi yagaragaje kizakorwa ni ibirinda ibinyabiziga kurenga umuhanda, bishyirwa mu makorosi cyangwa ahantu hari imanga. Uburebure bwose hamwe bukenewe mu mihanda bungana na metero 78,834.5.
Ati “Binyuze mu mishinga yo gusana imihanda hari ibigenda bishyirwa mu mihanda uko ingengo y’imari igenda iboneka. Ubu tumaze kubaka metero 58,385 biri ku kigero cya 74%”.
Abasenateri babajije Minisitiri Gasore ikizakorwa ku hantu hubatse ibitaro bya Gisenyi bikunze kuberaho impanuka, ababwira ko hari gukorwa inyigo y’umuhanda uzahura n’ugana ku bitaro bityo ikorosi riteza impanuka rikabonerwa ibisubizo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|