U Bufaransa: Lecornu yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi 5 yeguye

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaruye Sébastien Lecornu amugira Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, nyuma y’iminsi itanu gusa yeguye kuri uwo mwanya nanone atari amazeho n’ukwezi.

Lecornu yasubiye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, nk’uko byasohotse mu itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, l’Elisée, Perezida Macron akaba yakoze ayo mahitamo atitaye ku batishimiye uwo muyobozi mushya wa Guverinoma y’u Bufaransa, ufatwa nk’umwizerwa ukomeye wa Macron.

Sébastien Lecornu, yari yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa bwa mbere ku itariki 9 Nzeri 2025, aho benshi mu bakurikirana Politiki y’u Bufaransa bari bavuze ko yari amahitamo meza ya Macron, yagombaga kumufasha gukura igihugu cye mu bibazo bya Politiki kirimo muri gihe, gusa si ko byagenze kuko Lecornu yahise yegura mu masaha make yakurikiyeho, ndetse Perezida Macron yemera ubwegure bwe.

Icyo gihe Lecornu yari yanamaze gushyiraho Guverinoma ye, igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, agatangaza n’amazina y’Abaminisitiri bamwe kuko yari itaruzura, ntiyishimirwa n’abaturage b’u Bufaransa cyane cyane abatavuga rumwe na Leta, ahitamo kwegura ndetse anajyana n’iyo Guverinoma yari amaze yashyizeho, bivuze ko yari ataramara ukwezi muri izi nshingano.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe Lecornu ashyiraho Guverinoma nshya muri izi mpera z’icyumweru cyangwa ku wa mbere mu gitondo, kuko kuri uyu munsi ari bwo biteganyijwe ko umushinga w’ingengo y’Imari y’u Bufaransa 2026 ugezwa ku nama y’Abaminisitiri, nk’uko byatangajwe na France 24.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka