Seychelles: Patrick Herminie yatsinze amatora ya Perezida

Patrick Herminie utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Seychelles yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ahigika uwari usanzwe ukiyobora bari bahanganye, Wavel Ramkalawan.

Patrick Herminie watorewe kuyobora Seychelles
Patrick Herminie watorewe kuyobora Seychelles

Herminie yagize amajwi 52,7% mu gihe Ramkalawan yagize 47.3% muri aya matora y’icyiciro cya kabiri, nk’uko ibyayavuyemo byatangajwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025 bibigaragaza.

Patrick Herminie w’imyaka 62, yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles kuva 2007 kugera 2016, ahagarariye ishyaka United Seychelles, ryayoboye icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 40, ariko riza gutakaza ubuyobozi mu 2020.

Ishyaka United Seychelles rya Herminie, ni ryo ryari rimenyerewe kuvamo abayobozi b’igihugu kuva Seychelles yabona ubwigenge mu 1977, rikaba ryari ryatakaje manda iheruka gusa yari iyobowe na Wavel Ramkalawan wo mu ishyaka Linyon Democratik Seselwa, none ryisubije ubutegetsi.

Patrick Herminie ni umuganga w’umwuga, mu byo yakoze hakaba harimo no kuba yarigeze kuyobora ikigo cya Leta gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka