Urubyiruko rurasabwa gukora imishinga itanga ibisubizo by’ibibazo Igihugu gifite
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA), irahamagarira urubyiruko kurushaho gukora imishinga itanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite, banatanga akazi kuri bagenzi babo, kugira ngo bifashe Igihugu kugera ku ntego yo guhanga imirimo myinshi.

Ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, ubwo urubyiruko rufite imishinga 15 yahize iyindi mu cyiciro cya gatandatu cya iAccelerator, berekwaga amahirwe ari ku isoko ry’umurimo, hanarebwa aho imishinga yabo igeze ishyirwa mu bikorwa.
Imishinga 15 ni yo yahize iyindi muri icyo cyiciro cyasojwe tariki 11 Kamena 2024, nyuma y’uko hari hatoranyijwe 40 ya mbere, igakurwamo 15 yahize indi imbere y’akanama nkemurampaka, yaje gutoranywamo 10 ihabwa Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda n’amahugurwa y’amezi atandatu abafasha kunoza imishinga yabo.
Bamwe mu rubyiruko rufite imishinga ariko itaragize amahirwe yo kunyura muri iAccelerator, basanga abagifite ayo mahirwe badakwiye kuyapfusha ubusa bakayafata n’amaboko yombi, kubera ko ari urubuga rwiza rufasha urubyiruko kugera ku nzozi no ku ntego zabo byihuse.
Umuyobozi w’umuryango Impanuro Girls Initiative, Marie Ange Raissa Uwamungu, avuga ko ugizwe n’abagore n’abakobwa bafasha bagenzi babo kwigirira icyizere no gukirigita ifaranga bakimenya ubwabo binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi n’ubuzima.
Kuba bataragize amahirwe yo kunyura muri iAccelerator ngo byatumye bamara igihe bacyishakisha.
Uwamungu ati “Nkanjye utaranyuzemo namaze imyaka itanu ntarabona amafaranga cyangwa umuterankunga umbwira ati akira aya mafaranga ukomeze uyu mushinga. Ariko gutangira ufite igitekerezo ugahita ubona uguha igishoro ni iby’agaciro kuko twe byadufashe imyaka itanu, iyo nanjye mba naranyuze muri iAccelerator ntabwo byari kumfata iyo myaka. Urumva ko abanyuramo hari amahirwe babona batagakwiye kwitesha.”

Celine Diana Bizimungu ni umwe mu bafite imishinga 15 yahize indi mu cyiciro cya gatandatu cya iAccelerator, bakaba bafite umushinga witwa Kozzy Wellness, ugamije kwita ku buzima bwo mu mutwe. Avuga ko bagize igitekerezo umwaka ushize (2024) bakajya muri iAccelerator bagatsinda, bagahabwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10 yo kuwushyira mu bikorwa.
Ati “Kuva icyo gihe baduhaye amafaranga tumaze gukora ibintu byinshi, twibanda cyane ku rubyiruko, tubikora mu buryo bw’amahugurwa, tujya mu mashuri tukavugisha urubyiruko, mu miryango ndetse n’aho abantu bakorera, tukabasha kuba twazana inzobere bakabaganiriza ku bibazo byo mu mutwe. Twagiye tuvugisha urubyiruko rwinshi cyane pe.”
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundtion, Élodie Shami, avuga ko urubyiruko iyo ruhawe icyizere rushobora gukora ibitangaza.
Ati “Iyi si imishinga gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ibyo urubyiruko rushobora kugeraho iyo ruhawe icyizere, ubushobozi n’umwanya wo guhanga udushya, kandi icyo ni nacyo gikorwa cy’uyu munsi. Uyu mushinga ugamije gufasha izi ngamba n’ibitekerezo gukura zikavamo ibisubizo bishobora kwaguka, no kubahuza n’abahanga, abafatanyabikorwa, abashoramari ndetse n’abashinzwe gushyiraho politiki, kugira ngo dufatanyirize hamwe kubafasha kugera kure no kwihuta mu byo bakora.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Brave Ngabo, avuga ko mu byo bashishikariza urubyiruko harimo no guhanga umurimo kuko ibitekerezo byiza babifite.
Ati “Nta cyiza nko kubona umufatanyabikorwa nka Imbuto Foundation na we wunga muri iryo, ariko noneho atanga n’amahugurwa agatanga n’icyo gishoro. Iyo tugize amahirwe tukagira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, icya mbere bazi ibyo bakeneye, icya kabiri babitekereje nk’igisubizo, cyavuyemo no guhanga umurimo ku rundi rubyiruko, ni icyo ngicyo tuba tubifuzaho.”
Innovation Accelerator (iAccelerator) ni umushinga watangijwe bwa mbere n’Umuryango Imbuto Foundation mu Kuboza 2016, hagamijwe guha urubyiruko urubuga rubafasha gutanga umusanzu wabo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari, aho ba rwiyemezamirimo bato bafashwa kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w’ibikibangamiye sosiyete.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|