Abasenateri bakirije Minisitiri Biruta ibibazo biri mu magaraje

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Umutekano Dr Vencent Biruta ku ngamba zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, bamwakirije ikibazo cy’amagaraje yo mu Rwanda arimo imikorere itanoze n’ubumenyi buke bw’abayakoramo.

Minisitiri Biruta asobanura iby'amagaraje adafite abakozi babizobereyemo
Minisitiri Biruta asobanura iby’amagaraje adafite abakozi babizobereyemo

Perezida w’iyi Komisiyo Murangwa Ndangiza Hadidja, yabwiye Minisitiri Biruta ko mu biganiro bagiranye n’izindi nzego basanze amagaragaje yo mu Rwanda afite imikorere itanoze, kandi amenshi akora adafite ubwishingizi.

Kuba amagaraje adafite ubushobozi bwo gukora neza ibinyabiziga byagize ikibazo, basanga nabyo byaba imwe mu mpamvu yateza impanuka bagasaba ko hashyirwaho uburyo bunoze bw’imikorere yayo.

Ati “Kuba amagaraje atagira ubwinshingizi umuntu akajyanamo imodoka kuyikoresha, nyuma ikaza guhura n’ikibazo cy’inkongi se cyangwa kwangirika byateza igihombo nyirayo. Ni yo mpamvu tubasaba ko hashyirwaho ingamba n’imikorere inoze mu magaragaje”.

Ikindi cyagaragarijwe na Senateri Rugira Amande ni uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bwa ‘Piece’ z’imodoka, ko hashyirwaho uburyo burambye kuko ubu izinjizwa zitagenzurwa ngo hamenyekane ubuziranenge bwazo.

Kuri iki kibazo Minisitiri Biruta aravuga ko bazakorana n’inzego bireba, bakagenzura ibibazo byose birimo bigakemuka.

Minisitiri w'Umutekano Dr Vencent Biruta
Minisitiri w’Umutekano Dr Vencent Biruta

Minisitiri Biruta avuga ko ibibazo byose bitahita bibonerwa igisubizo icyarimwe, ariko ko Leta yatangiye kugenda ibikoraho ndetse ko mu bugenzuzi buzakorwa hakagaragara amagaraje atujeje ibisabwa, yaba ahagatse ibyo bikorwa ndetse ibibazo birimo bigatangira gukemuka.

Ati “Ibyo mwatugejejeho mwabonye bitagenda tuzabikurikirana, ariko kuri icyo kibazo mubona ko hari gahunda ya Leta yo kubyigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumengiro, uko bazajya bagenda basoza amasomo yabo bazajya bajya ku isoko ry’umurimo, abo bandi batabyize bagende bavamo”.

ACP Aloys Munana ukuriye ishami ryo kugenzura ibinyabiziga (Contole Technique), avuga ko kugenzura ibinyabiziga nabyo bigira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda, kuko ibyo basanze ubuzima bwabyo bwararangiye zidahabwa icyangombwa cyo kugenda mu muhanga.

Ku bijyanye n’ubumenyi budahagije mu magaragaje, cyatanzweho umurongo w’uko byakemuka, aho ACP Munana yagaragaje ko hakorwa igenzura aho basanze amagaraje atujuje ibisabwa agafungwa, ndetse aho basanze badafite ubumenyi buhagije bakabasaba gukoresha abakozi babishoboye.

Ati “Hazabaho ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, iki kibazo nubwo cyafata igihe kizagenda gikemuka buhorobuho nitugishyiramo imbaraga”.

Impamvu ikibazo cy’amagaraje cyagarutsweho ni uko mu byo Abasenateri bagaragarijwe harimo amagaraje 165 akora atanditse, ndetse na nyuma yo gusurwa ayabashije kwiyandikisha ni 16 gusa.

Bavuga ko hari amagaraje akora mu buryo butanoze
Bavuga ko hari amagaraje akora mu buryo butanoze

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka