Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yongeye gushimangira umurongo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda iherutse kwerekana, ko idashyigikiye na mba gukuramo inda.
Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batunguwe no kubona abakiriya benshi ku buryo bibazaga ko hari n’abavuye mu tundi Turere bakaza guhahira iwabo.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, abo mu matsinda yazigamiye kugabana inyama, bari mu byishimo batewe no kuba bagiye kuyizihiza basangira n’abo mu miryango yabo amafunguro aryoshye agizwe n’ibirimo inyama zidakunze kuboneka kenshi.
Umutoza Semwaha Ali Indugu usanzwe atoza ikipe ya Body Max, yabonye impamyabushobozi iri ku rwego Mpuzamahanga, aba uwa mbere uyibonye mu Rwanda.
Wa munsi Abakirisitu bategereza amezi cumi n’abiri wageze. Ni umunsi umaze imyaka 2024 wizihizwa, Noheli ibibutsa ivuka rya Yesu, umwami, umukiza n’umucunguzi.
Hari abaturage bitoroheye kujya kwizihiriza Noheli mu miryango yabo, kuko bagera muri gare bagasiragira, bikabaviramo gutinda kubona imodoka, bitewe no kutamenya gahunda y’ingendo yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi, imijyi itandukanye yo mu gihugu irarimbishwa cyane, ari na ko byagenze ku mujyi wa Musanze, ukurura ba mukerarugendo b’imihingo yose.
Mado Okoka Esther, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel utuye i Burayi mu gihugu cya Denmark, yahuje inganzo na Ada Claudine utuye i Rubavu mu Rwanda, bakorana indirimbo ‘Ari muri twe’ ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Mu gihe muri iyi minsi abantu bari bishimiye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe nk’umuceri, birayi, amashaza, inyanya n’ibindi, kwitega ko hari buhahe abantu benshi byatumye ibiciro bizamuka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 24 kugeza tariki 5 mutarama 2025, ku bufatanye na Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zitwara abagenzi ijoro ryose ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe.
Israël Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel yatangaje ko iki gihugu ari cyo kiri inyuma y’urupfu rwa Ismaïl Haniyeh, wishwe muri Nyakanga 2024, aturikanywe n’igisasu i Teheran mu Murwa mukuru wa Iran. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere yemeje ku mugaragaro ko ari yo yishe uwo muyobozi wa Hamas.
Mu bihe bishize, ababyeyi batuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo babonye akazi kabatwara umwanya munini, bituma bafata icyemezo cyo kujya babyuka kare, bagataha batinze.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, avuga ko urubyiruko rwikuyemo kuremererwa na diplome byarufasha guhanga no gukora imirimo ibateza imbere.
Abajura bibye inzogera yo ku rusengero rw’Idini ry’Abaluteri muri Diyoseze ya Karagwe mu Ntara ya Kagera-Tanzania, impamvu yo kwiba iyo nzogera ngo bikaba bishoboka ko ari igihe yinjiriye muri Tanzania mu 1967, iturutse mu Budage, kandi ifite uburemere bw’ibiro bisaga 70, abajura bagakeka ko ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze (…)
Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi Dushimumuremyi Fulgence bakunze kwita Komando cyangwa Talibani, wayoboraga ibitero by’urugomo bihungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Muri Nigeria, abantu bagera kuri 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu, byatanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, abenshi bakaba ari abana bato.
Amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika mu makipe y’abakozi, yabaye aya mbere iwayo 2024 yaberaga muri Senegal, yatahanye ibikombe bine, Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda rihabwa igihembo.
Muri Mozambique, inkubi y’umuyaga yiswe Chido yishe abantu bagera kuri 94, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza muri icyo gihugu.
Abakinnki babigize umwuga mu mukino wa volleyball yo ku mucanga, Ntagengwa Olivier afatanyije na Akumuntu Kavalo, ndetse na Munezero afatanyije na Mukandayisenga Benitha, begukanye irushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament ryasojwe ku cyumweru.
Umudugudu wa Nganzo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo, ku gice cyo haruguru y’umuhanda wa Kaburimbo, niho higanje ibirombe by’amabuye y’agaciro acukurwa na Kompanyi ya Ruli Mining Ltd.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Equateur, ubwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje urugero, bwarohamye, abantu 40 barapfa, abandi bagera ku 100 baburirwa irengero.
Abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Uwinkingi na Kitabi bataka ko icyayi cyabo kiri kuma, biturutse ku bishorobwa bikirya imizi.
Mu mateka y’umuco w’Abanyarwanda nta mugore wakamaga inka, nta mugore wuriraga inzu ngo ajye gusakara, nta mugore wavuzaga ingoma mu guhamiriza kw’Intore kuko iyo mirimo yari iy’abagabo gusa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, muri Cercle Sportif ya Kigali, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi ishami ry’u Rwanda, yahasoreje amahugurwa ngarukakwezi yagiye iha abarimu bakuru muri Karate Shotokan, kuva muri Kamena 2024.
Ku wa 21 Ukuboza, kuri Petit Stade Amahoro i Remera hasorejwe shampiyona ya Tennis ikinirwa ku meza 2024 yegukanywe n’ikipe ya Vision TTC yahize izindi.
Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo).
Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.
Kuri iki Cyumweru,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.
Bamwe mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba, batangiye guhendukirwa n’ibiribwa kuko bimwe byatangiye kwera ku buryo ntawatinya kwakira umushyitsi wamusuye.
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya NCPB yo muri Kenya yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe ya Handball yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati ryaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 15 Ukuboza itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.
Ibipimo by’ubuzima bigaragaza ko igwingira mu Karere ka Kamonyi ryari kuri 21% mu myaka ibiri ishize (muri 2022), ariko aka Karere kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa bako bakaba bararigabanyije, rigera ku 10% muri uyu mwaka wa 2024.
Iyo aba akiriho, Musenyeri wa mbere wo mu Karere k’ibiyaga bigari, umunyarwanda Aloys Bigirumwami yari kuba afite imyaka 120. Icyakora n’ubwo yagiye, abakirisitu Gatorika n’abanyarwanda muri rusange bafite umurage yabasigiye.
Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy’umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk’uko yita kuri iyo njangwe.
Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Ukuboza, Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 21 Ukuboza yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu basaga 300, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yasabye ba Minisitiri b’Ingabo n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gufata umwanya bagasuzumira hamwe ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ku wa 20 Ukuboza 2024,Rayon Sports yakoze inama ya mbere yahuje ubuyobozi bushya kuva ku rwego rukuru aho abayitabiriye batarimo Munyakazi Sadate baganiriye ku igurwa ry’abakinnyi,imikoreshereze y’umutungo n’ibindi.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 waatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe na Rutikanga Joseph, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamasheke.
Abagabo babiri batawe muri yombi muri Zambia bashinjwa ko ari abapfumu bahawe akazi ko gukorogera umukuru w’igihugu agahinduka ikiburaburyo
Abantu bane bishwe, abandi barenga 60 barakomera nyuma y’uko umuntu yaboneje imodoka mu kivunge cy’abantu bari bagiye guhaha ibya noheli mu isoko ryo mu mujyi wa Magdeburg uri mu Burasirazuba bw’Ubudage.