Nyakubahwa Tshisekedi, Komeza wikirigite useke

Mu cyumweru gishize, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wateranye ku nshuro ya kabiri mu nama igamije iterambere n’abafatanyabikorwa baturuka imihanda yose.

Afurika yari ihagarariwe ku rwego rw’umugabane, ariko hari n’abakuru b’ibihugu ubwabo, nuko na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irahagararirwa.

Perezida w’iki gihugu, Antoine Felix Tshisekedi Chilombo ntabwo yari yatumye cyangwa ngo ajye kuri Zoom nk’uko amaze iminsi abigenza mu nama zimwe na zimwe, n’iyo zaba zivuga ku kibazo cy’umutekano wa Congo.

Kubyumva neza ntibisaba imibare myinshi; iyi nama yabereye mu gihugu cy’u Bubiligi, gisanzwe gifitanye umubano wihariye n’igihugu cye, umubano ushingiye ku bukoloni, nako ku nyungu zo kugumya kwitamirira ku byiza bitatse Congo.

U Bubiligi ni igihugu Congo ifata nka Papa, ku buryo mu birego igereka ku Rwanda iba igomba kubanza kujya kubishyikiriza ubutegetsi bw’u Bubiligi. Iki gihugu nacyo rero iyo kibyumvise kibwira Congo kiti “cira aha nikubite”, kigahutiraho kigafatira u Rwanda imyanzuro, n’aho cyaba kizi ko ari cyo kizayihomberamo, nk’uko byagenze mu minsi ishize.

Ku batabyibuka nagira ngo gusa mbibutse ko mu minsi ishize u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ubwo bwari bwazamuye intungu bwibasira u Rwanda ngo rurashyigikira M23, ikirego u Rwanda rwahakanye ariko abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kwiraza I Nyanza.

Kubera ibi byose rero, Tshisekedi yagiye mu Bubiligi yumva ameze nk’umwana uri iwabo, umwe uvuna umuheha, bakamubwira bati “akira vuna n’uyu mwana wanjye.”

Ni yo mpamvu yateruye ijambo ritari aho rikwiye kuba; kwari ukuganira ku iterambere ry’ubucuruzi, ariko we aravuga ati reka nkoreshe uyu mwanya ndege u Rwanda, ndubwire ko rutera inkunga M23, maze rwose mbibwire Kagame imbonankubone, mubwire ko mufite mu biganza byanjye ku buryo nanamusabira ibihano, bikamukoraho we n’igihugu cye.

Agezemo hagati, yashatse rwose kwerekana uburyo ari Malayika w’umucyo, maze mugenzi we w’u Rwanda akaba umunyamakosa, azanye ku karubanda kugira atange abagabo.

Nuko ati mba ngusabiye ibihano, ariko reka nihangane gato mbanze numve niba witeguye kubuza M23 gukomeza kuntera, naho jyewe rwose(wa batu) sinigeze ngira na rimwe igitekerezo cy’intambara cyangwa cy’ubushotoranyi. Abamwumvize avuga ko azaza agakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda si rimwe si kabiri, bumvise aka barasetse barumirwa bati “Tshisekedi! Tukuvuyeho, turagukarabye, uri isi ukaba n’isanzure, nta wumeze nkawe ku isi yose no muri Congo.”

Gusa akantu ko gusabira u Rwanda ibihano akavuga, yatekereje kuri mugenzi we ati “umva ko wigenje ndaguhamije, leo njoo leo!”, ndetse yumva ko ibyo yashakaga byose, kuva za Luanda, Nairobi, Doha ndetse na Washington ahita abibona, imishyikirano yose yabaye ikaba impfabusa biciye muri iyi nzira y’ubusamo, kuko yiyiziye, mwenyewe!

Ntabwo byatinze Perezida Paul Kagame ahabwa ijambo, maze umuyobozi w’igihugu rutura cya Afurika, ategereza ko avuga ati “nukuri ndasaba imbabazi abari aha mwese, mubyumve pe!”, ariko si ko byagenze, ahubwo yateruye avuga ko urubuga bahawe rwo kuganira ku bijya mbere(talk business) bamwe barukoresha mu gutanga amabwiriza y’ibyo abandi bagomba gukora, maze abandi bakaba bashinzwe kubahiriza ayo mabwiriza. Muri iri jambo, Kagame imikorere nk’iyo yahise ayinyuzamo akamenyetso ko gukuba, gatukura.

Ibyo abishoje, yahise ahubwo abagarura mu murongo, abereka ko mu gihe gito, we uru rubuga yarubyaje umusaruro, agakuramo umushinga w’uruganda rukora inkingo, Biontech, maze ashyiraho akitso, abereka ko uwo ari wo mujyo bakwiye gukomerazaho mu mubano w’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi na Afurika.

Buriya muzakurikire neza, Perezida Kagame iyo avuga ibibazo, ntavuga ngo “twebwe mu Rwanda ibi n’ibi, ibi n’ibi…” ahubwo avuga “umugabane wa Afurika ufite ibi, ariko ukeneye kugera kuri ibi, kandi ufite ibihagije kugira ngo ugere ku ntego.”

Ni yo mpamvu n’urwo ruganda, arurebera mu ndorerwamo y’umushinga nyafurika, uzafasha Afurika yose, na Congo irimo.

Avuga iri jambo, hari abari bazi ko birangirira aho, ariko inama irangiye, ku ruhande rumwe
Perezida Kagame yarikomereje ajya gusinya andi masezerano y’inkunga yo guteza imbere uruganda rw’inkingo.

Ku rundi ruhande ariko Tshisekedi yahaye amabwiriza abashinzwe itumanaho ngo bakomeze bakwirakwize ingengabitekerezo iri mu mbwirwaruhame yavuze, nuko umunyamagambo we mukuru asubiramo amagambo ya nyakubahwa, ashaka rwose kwerekana ukuntu Congo ifite Perezida w’Umumalayika, udashaka intambara, naho u Rwanda rukaba igihugu gishotoranyi.

Mu Rwanda bahise bamwibutsa amakuru yose y’ibyo we ubwe yigambye, ndetse n’ibyo akorera abacongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga I Kinyarwanda, ndetse n’Abanyamulenge amishaho urusasu akoresheje indege bukira bugacya.

Perezida Kagame nawe yibukije ko rwose ko atari ngombwa kumva ingunguru ibomborekana kuko irimo ubusango maze bigukerereze. Yavuze ingunguru irimo ubusa, nibuka ko kera twiga bajyaga batubwira ikitwa tonneau vide.

Umunsi uciye ikibu, cyangwa se ahari bukeye, Tshisekedi yaragiye akoranya abacongomani batuye I Burayi, arababwira ati “rero buriya bibwira ko baturusha kubana, no gukora business...ati “muraza kwirebera ikiri bube. Ati mwebwe muribwira ko ndi umunyantege nke? Ahubwo ndakaze murindire murebe ko bataza kunshaka.

Kugira ngo kandi akomeze kwerekana ko ari umwana mwiza, Tshisekedi yahise abwira umuvugizi w’igisirikare cye, nuko ashishimura urwandiko, ariko yibagirwa gushyiraho umutwe(en-tete) uranga inyandiko zabo za Leta, nuko araterura ati “mbare kabiri mwebwe FDLR mwamaze gushyira intwaro hasi, cyangwa se turaza tuzibambure ku ngufu. Abasirikare ba FARDC mwese kandi mwitandukanye na FDLR inzira zikigendwa, cyangwa se tuzabahane twihanukiriye.”

Iyi baruwa ibinyamakuru byarayibonye biraseka birakumbagara(bijya hasi nk’uko ab’ubu bakunze kubivuga.).

Icyasekeje, ni uko Tshisekedi yabwiraga abanywanyi be ngo bashyire intwaro hasi, kandi bizwi ko ngo yabagize inkingi za mwamba mu gisirikare cye. Aha niho abantu bagize bati “Tshisekedi arakomeje muri ya kinamico ye.”

Ubwo rero Amerika yari imaze no kwiburira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yari imaze iminsi ikorera ishikamye, na yo yabonye iyo baruwa ibwira Congo iti “kora aha sha! Uri akagabo. Uwabyara umwana yabyara nkawe.”

Ubwo abanyamakuru barakomeje barisekera, bavuga bati “buriya disi ntabwo baramenya ikinamico akina.” Kandi koko, Tshisekedi burya ngo yihinduranya nk’uruvu, ni rwo rufata ibara ry’aho rugeze. Ngo iyo muri mu nama murumvikana muti rero, ukureho FDLR nanjye ndavanaho ubwirinzi”, nuko ati “ni byo rwose, umurabyo uratinda, reka nze ninanure gato hanze maze nze turebe uko tuzabishyira mu bikorwa. Icyo gihe ngo aragenda, nyuma y’iminota itanu akagaruka. Iyo umubajije uti “Mheshiimiwa Tshisekedi, alors! Dukomereze aho twari tugeze. Ese uzakoresha strategie yihe kugira ngo wambure intwaro FDLR nk’uko twabiganiriye? Nuko nyakubahwa ati “Jyewe! Jye hari ikintu navuganye nawe cyera kirabura?” Nuko turumirwa, abari aho bose bifata ku munwa aka Danny Vumbi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka