Hakenewe ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange hagati y’Afurika n’u Burayi - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi aho yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, mu Nama yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum 2025, aho yavuze ko hakenewe ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange hagati y’Afurika n’u Burayi.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Global Gateway Forum 2025
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Global Gateway Forum 2025

Iyi nama yibanze ku guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, mu guhangana n’imbogamizi Isi ihura na zo.

Abandi batanze ibiganiro muri iyi nama ni Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula Von der Leyen, ndetse na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Manuel Gonçalves Lourenço, asaba ko uburyo bw’ubufatanye mpuzamahanga bwashyirwamo isura nshya, ishingiye ku kubahana no gusangira inyungu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku mihindagurikire y’Isi muri iki gihe, avuga ko impinduka mu bukungu no mu bya politiki zikomeje gukuraho imyumvire ya kera, ishingiye ku isaranganya ry’inyungu z’Isi (globalization).

Yagize ati “Igisubizo si ukwihutira kuba nyamwigendaho cyangwa guhezwa kwa bimwe mu bihugu. Ubukungu bwacu n’umutekano wacu ni bimwe ku buryo bidashobora kubaho hari uguhezwa kwa bimwe mu bihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye nyabwo bugomba kurenga imyumvire yo gutanga inkunga ifite ibisabwa byinshi bibuza uwayihawe kwigenga, ahubwo ubwo bufatanye bukwiye kwibanda ku kubaka ubushobozi bw’ibindi bihugu no gusangira inyungu.

Yagize ati “Niba mushaka gukorana n’Afurika, ubufatanye nyakuri kandi burambye bugomba kuba bungana, busangiye ibyiza ndetse n’ingorane.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’u Burayi mu kubaka uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za mRNA i Kigali, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bufatika kandi bwungura impande zombi.

Uru ruganda, rufashwa n’umushinga Team Europe, ni intambwe ikomeye mu kwigira kwa Afurika mu bijyanye n’inganda zikora inking, no mu kwitegura guhangana n’ibiza by’indwara z’ibyorezo.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yibutsa ibyagarutsweho na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, aho yagaragaje icyizere n’imbaraga mu bufatanye butandukanye mu bucuruzi, ishoramari n’umutekano.

Ibyerekeye Global Gateway Forum

Global Gateway Forum ni gahunda ya Komisiyo y’u Burayi igamije guteza imbere ibikorwa mpuzamahanga binyuze mu ishoramari mu bikorwa remezo, ikoranabuhanga, ingufu n’ubwikorezi.

Yatangijwe mu 2021, igamije gukusanya Miliyari 300 z’Amayero zituruka mu mafaranga ya Leta n’ay’abikorera, bitarenze 2027.

Iyi nama yo mu 2025 yahurije hamwe abakuru b’ibihugu, inzego z’imari, abikorera n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo kuganira ku bibazo bikomeye byugarije isi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubufatanye mu bihe bizaza mu mibanire mpuzamahanga”.

Afurika ku isonga muri gahunda ya Global Gateway

Afurika ikomeje kugira uruhare rukomeye muri Global Gateway Strategy, aho ifite imishinga y’ingenzi igamije impinduramatwara mu ikoranabuhanga, ingufu zisubira, n’iterambere ry’inganda.

Iyi nama igaragaza umuhate w’Umuryango w’u Burayi mu kubaka umubano w’igihe kirekire n’ibihugu bya Afurika, ugamije kurenga gahunda y’inkunga zitangwa n’ibihugu ziyigenera ibindi, ahubwo bakagura ibikorwa bitandukanye (donor-recipient model).

U Rwanda, umufatanyabikorwa ukomeye

U Rwanda rwagaragajwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda ya Global Gateway, binyuze mu mishinga ifite uruhare muri serivisi y’ubuzima, uburezi n’iterambere ry’ubukungu.

Muri iyo mishinga harimo Uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za mRNA i Kigali, umushinga w’u Burayi ugamije kubaka uruganda rwa mbere rwa Afurika rukora inkingo kuva ku ntangiriro kugeza ku musaruro wa nyuma.

Umushinga witwa Human Development Accelerator (HDX) ni gahunda yatewe inkunga na Miliyoni 95 z’Amayero, igamije gufasha uruganda rwa BioNTech mu kubaka ibikorwa remezo no mu bushakashatsi. Hiyongeraho izindi Miliyoni 40 z’Amayero zagenewe guteza imbere uruganda rukora inkingo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi, cyane cyane mu guteza imbere imyuga n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima.

Umushinga wa Miliyoni 10 z’Amayero wo gufasha impunzi, ukaba ari ubufatanye bwa EU, UNHCR na WFP bugamije gufasha imiryango 14,403 y’impunzi kugira ubushobozi bwo kwigenga, binyuze mu burezi no mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

Ubutumwa bwa Von der Leyen na Lourenço

Madamu Ursula Von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, yashimangiye akamaro ko gukomeza gutandukanya imikoranire no kugabanya ingaruka zaterwa no guterwa inkunga mu ishoramari ritaboneye.

Yishimiye kandi intambwe yo gukusanya Miliyari 306 z’Amayero muri gahunda ya Global Gateway, kuko zarenze intego bari barihaye ya Miliyari 300, ndetse asaba gukomeza ubufatanye mu nzego nk’ingufu zisukuye, ubwenge bw’ubukorano (AI), ikoranabuhanga no guteza imbere inganda (critical minerals).

Perezida Lourenço wa Angola akaba n’Umuyobozi wa AU, yasabye ko Afurika yagira uruhare nyirizina mu mishinga y’iterambere, by’umwihariko mu kubaka ibikorwa remezo byorohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere inganda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka