Volleyball: Shampiyona y’abato yatangiye, Saint-Joseph Kabgayi itsindwa mu bakobwa n’abahungu

Ni Shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru, yatsinze iya Saint-Joseph Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga, mu mukino ufungura Shampiyona y’abato mu mukino wa Volley ball mu Rwanda.

Ni umukino wabereye muri Saint-Joseph Kabgayi aho ikipe y’icyo kigo yatangiye yihagazeho ndetse biza no gutuma itsinda yegeranye cyane n’iya Marie Mercie iseti ya mbere ku manota 25-23, ariko ku maseti yakurikiyeho, ikipe y’iKibeho kwa Nyina wa Jambo yagarutse yahinduye byose maze yiharira umukino kugeza ku nsinzi y’umunsi wa mbere wa Shampiyona.

Iseti ya kabiri yatsinzwe na GS Marie Mercie ku manota 25-23, yiyongeza iya gatatu yatsindiye ku manota 25-18, ndetse isoza itsinda iseti ya kane ku manota 26-24, iba iraye ityo ku mwanya wa mbere.

Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’abato muri Volleyball kandi wanabereye mubi ikipe ya Saint-Joseph y’abakobwa kuko, yatsinzwe amaseti atatu ku busa (3-0) n’ikipen ya Sainte Bernadette yo ku Kamonyi, umukino n’ubundi wabereye muri Saint-Joseph.

Gasasira Janvier Umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa n’iterambere mu ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko Volleyball mu Rwanda, avuga ko gukina Shampiyona bibafasha gutegura abana bazavamo abazakinira amakipe makuru mu Rwanda no mu mahanga.

Avuga ko ibigo by’amashuri ari amarerero meza yo gutorezamo abakinnyi ba Volleyball, kuko abakinnyi benshi Igihugu gifite baba bararerewe muri ibyo bigo by’amashuri.

Agira ati, " Aya mashuri niyo atwubakira amakipe akomeye dufite hirya no hino, aha niho dukura abahungu n’abakobwa dukinisha mu makipe y’ababigize umwuga, turashimira ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri aturerera abakinnyi kuko hafi ya bose niho dukura abakinnyi".

Umuyobozi wa Saint-Joseph Kabgayi Frere Innocent Akimana avuga ko n’ubwo batangiye batsindwa, hari icyizere kuko abakinnyi bamwe aribwo bagitangira amarushanwa, ariko akifiza ko hakomeza gutangwa ubufasha burimo ibikoresho kuko nk’imipira yo gukina ihenze.

Agira ati, "Twifuza gukomeza gufashwa duhabwa abatoza babigize umwuga kuko ubu dukoresha abarimu, dukeneye kandi gukomeza gufashwa mu bikoresho birimo imyenda y’abakinnyi, inkweto n’imipira kugira ngo dukomeze kuzamura abakinnyi bitatugoye".

Umutoza w’Ikipe ya GS Marie Mercie i Kibeho muri Nyaruguru yishimiye intsinzi, kuko gutsinda Saint-Joseph Kabgayi, ari intangiro nziza yo gukomeza kwitegura amakipe asanzwe akomeye azwi mu Gihugu.

Agira ati, "Ikipe twayitsinze ariko inakomeye, hari aho twagiye tubona dufite intege nke ariko gutsinda uyu mukino biratuma tugira ibyo dukosora, turashimira ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa volleyball mu Rwanda kuba ritegura Aya marushanwa, kuko bizanatuma turushaho kubaka amakipe atanga abakinnyi bakenewe ku isoko ry’umurimo, ari nako abakinnyi bibagirira akamaro".

Biteganyijwe ko amakipe 14 ari yo azitabira mu guhatanira igikombe mu cyiciro cy’abato mu bahungu, naho abakobwa hazitabira amakipe arindwi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka