Madagascar: Perezida Rajoelina yahunze igihugu

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma y’igihe igihugu cye kirimo imyigaragambyo ikaze y’abiganjemo urubyiruko bazwi nka Gen Z, gusa uyu Mukuru w’Igihugu ntawe uzi aho ari kuko bivugwa ko yahungishijwe atinya kwicwa.

Perezida wa Madascar, Andry Rajoelina
Perezida wa Madascar, Andry Rajoelina

Mu ijambo rye ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Rajoelina yasabye abaturage kubahiriza Itegeko Nshinga, kuko ngo ari cyo gusa cyatuma amahoro agaruka mu gihugu.

Yavuze ko ubu ari ahantu yizeye umutekano we, nyuma y’aho hakwirakwiye amakuru ko ashobora kwicwa, cyane ko hari n’itsinda ry’abasirikare ba Madagascar bifatanyije n’abari mu myigaragambyo kuva tariki 25 Nzeri 2025, isaba ko haba impinduka mu miyoborere y’iki gihugu.

Amakuru avuga ko Perezida Rajoelina yaba yaravuye mu gihugu ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, abifashijwemo n’indege ya gisirikare y’u Bufaransa ku bwumvikane na Perezida Emmanuel Macron, gusa aho yahungiye ntihavuzwe.

Siteny Randriana solonia, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Madagascar unahagarariye abatavuga rumwe na Leta, yemeje ihunga rya Perezida Rajoelina, ubwo yaganiraga na Reuters.

Igihugu cya Madagascar kimaze igihe mu bibazo by’ubukungu, aho umuriro, amazi n’ibindi bikenerwa by’ibanze bitaboneka ngo bigere ku baturage bose.

Ubushomeri na bwo cyane cyane mu rubyiruko bukaba butarworoheye, bikaba ari yo mbarutso y’imyigaragambyo iri muri iki gihugu, isaba ko haba impinduka mu miyoborere, aho bifuza ko Perezida Rajoelina yakwegura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka