LOLC Unguka Finance ikomeje imihigo, irushaho gutanga serivisi zihuse no gukorana neza n’abakiliya
LOLC Unguka Finance yateguye icyumweru cyahariwe umukiliya mu rwego rwo gushimira umukiliya ndetse n’utanga serivisi ku mukiliya buri munsi. Iyi gahunda y’icyumweru cy’umukiliya ni mpuzamahanga kandi hashize imyaka isaga 30 itangiye kwizihizwa.

Gahunda y’icyumweru cy’umukiliya igamije kwishimana n’abakiliya no kubereka uburyo Unguka Bank izirikana ko ari ab’agaciro gakomeye ndetse no kwibutsa abakozi ko gutanga serivisi nziza ari byo byonyine byatuma ikigo gitera imbere, no gushimira abakozi batanga serivisi nziza. Ibi byongera icyizere ku bakiliya ndetse bikanazamura ubumwe n’ubufatanye hagati y’abakozi n’abayobozi mu gutanga serivisi zinoze ku bakiliya.
Muri iki cyumweru cyahariwe umukiliya, amashami yose ya LOLC Unguka Finance yari atatswe, kandi ubutumwa bushimira abakiliya bugaragara henshi. Umukiliya ugeze ku ishami agira icyo yakirizwa kandi akifurizwa n’icyumweru cyiza. Habayeho kuganiriza abakiliya ndetse no kwifotozanya na bo. Muri iki gihe, abakiliya n’abakozi baranzwe n’akanyamuneza kandi bari bishimye.
Mu isozwa ry’icyumweru cyahariwe umukiliya, abakiliya, abakozi n’abayobozi ku ishami rya Nyarugenge bahuriye hamwe basangira umutsima (cake) ndetse n’icyo kunywa (champagne), bishimira ubufatanye bwiza bafitanye.
Muri iki cyumweru kirangiye, Unguka Bank yishimira ko abakiliya n’abakozi barushijeho gusabana no kugirirana icyizere. Abakiliya barushijeho kumenya ko ari “abami” kandi ko bakwiye ibyiza gusa. Abakozi na bo bashimiwe uburyo batanga serivisi nziza.

Nyuma y’iki cyumweru, mu rwego rwo gukomeza kwegera umukiliya, LOLC Unguka Finance ikomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya inabegera uko bishoboka kose kandi ikizera ko banyuzwe. Abakozi ba LOLC Unguka Finance basura abakiliya, umukiliya akaba ashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9591, ikagira n’imbuga nkoranyambaga ndetse na Website www.lolcunguka.com ishobora kwakirirwaho ibyifuzo ndetse n’ibibazo by’abakiliya.
LOLC Unguka Finance yatangiye muri 2005. Ubu imaze imyaka makumyabiri (20) ikorana n’abakiliya mu byiciro bitandukanye. Serivisi itanga zirimo inguzanyo, kuzigama, kohererezanya amafaranga, n’izindi.
Umwihariko wa LOLC Unguka Finance ni ugutanga serivisi zihuse kandi igakorana neza n’abakiliya b’ingeri zitandukanye, abato ndetse n’abanini. Waba ukeneye amafaranga make cyangwa menshi kugeza no kuri Miliyoni 400 Frw, iyo Banki irayakuguriza.

Ikindi ni uko batanga inguzanyo ntawe basize inyuma: Yaba udafite ingwate, ufite ingwate y’imodoka ndetse n’ufite ingwate y’umutungo utimukanwa.
Umuyobozi Mukuru wa LOLC Unguka Finance, Kagishiro Justin, arashimira abakiliya icyizere bagiriye Unguka mu myaka 20 imaze ikorana na bo. Yagize ati “Ndabizeza ko serivisi nziza tubaha itagarukira muri iki cyumweru gusa; tuzarushaho kunoza no kongera serivisi tubaha kugira ngo dukomeze gufatanya mu iterambere”.
Yongeyeho ko LOLC unguka Finance izakomeza gufasha abakiliya kugera ku nzozi zabo. Ati: “tuzakomeza kubakungahaza, kandi ndashimira nsaba abakozi kudahwema gutanga serivisi nziza ku bakiliya.”


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|