M23 na Leta ya Congo basinye amasezerano y’agahenge

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n’abahagarariye umutwe wa M23, basinye amasezerano y’agahenge, ikaba ari intambwe ikomeye mu kurangiza intambara yashegeshe Uburasirazuba bwa Congo.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 14 Ukwakira i Doha muri Qatar, ateganya uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano.

Iyi gahunda yitabiriwe n’intumwa z’impande zombi ndetse n’abahagarariye abahuza baturutse muri Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ndetse n’Umuryango w’Abibumbye uhagarariwe n’ingabo ziri mu butumwa bwo kubingabunga amahoro muri Congo - Monusco.

Qatar iri mu biganiro byo guhuza impande zihanganye, yashimye iki gikorwa ifata nk’“intambwe ikomeye” mu nzira y’amahoro ya Doha, igamije kugera ku mahoro arambye mu ntara zifite umutekano muke za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Ishyirwaho ry’ubu buryo bwo kugenzura rikurikiye amasezerano yo gusaranganya no kurekura imfungwa yashyizweho umukono ukwezi gushize hagati ya Kinshasa na M23, byafashwe nk’igikorwa cy’ubwizerane kigamije gutegura ibiganiro birambuye.

Nk’uko biteganywa n’Amasezerabo ya Doha yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga 2025, impande zombi ziyemeje guhagarika imirwano ako kanya, kurinda abasivili, no kwinjira mu biganiro bya politiki bihuriweho na bose bigamije gukemura amakimbirane bahereye mu mizi.

Mu gushyira mu bikorwa aya masezerano y’agahenge, guverinoma ya RDC yongeye kwemeza ubushake bwayo bwo kurangiza imirwano no kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Abategetsi ba Kinshasa bavuze ko amasezerano “agaragaza ukwiyemeza kudasubira inyuma mu kurinda umutekano w’abasivili no kubungabunga ubumwe bw’igihugu.”

Abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bishimiye aya masezerano, bayasobanura nk’ishingiro rikomeye ry’amasezerano y’amahoro arambye ashobora kurangiza burundu imwe mu ntambara zimaze igihe kirekire muri Afurika.

Uburyo bw’amahoro bwa Doha burakurikiranwa hafi n’itsinda ry’abahuza rya Qatar, hakaba hateganyijwe inama zindi mu byumweru biri imbere zo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa no gutegura amasezerano ya politiki arambye.

Hagati aho, i Nairobi muri Kenya, uwahoze ari Perezida wa RDC Joseph Kabila kuri uyu wa Kabiri we byari biteganyijwe ko akoresha inama ivugwaho byinshi ihuza abatavuga rumwe na leta. Hateganyijwe abahagarariye amatsinda anyuranye, ariko ntibiramenyekana niba M23-AFC irimo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka