Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Ikigo cya Afurika gishinzwe Imiti
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi b’Ikigo cy’Afurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency/AMA), bigamije gusuzuma aho ibikorwa by’iki kigo bigeze, no kureba gahunda yo kwihutisha ukocyatangira gukorera i Kigali.

Ni ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, aho Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Iterambere ry’Imibereho myiza (HHS), hamwe na Dr. Delese Mimi Darko, Umuyobozi Mukuru wa mbere w’AMA.
Ibiganiro byabo byibanze ku mikorere ya AMA, no ku buryo bwo kongera imbaraga inzego z’ubuzima hirya no hino muri Afurika.
Iyi nama ibaye nyuma y’amezi make habaye Inama ya Kabiri isanzwe y’Ibihugu bigize AMA (Conference of State Parties/ CoSP), nabwo yabereye i Kigali kuva ku itariki 2 kugeza kuri 4 Kamena 2025. Muri iyo nama, Dr. Darko, inzobere mu bijyanye n’igenzura ry’imiti ukomoka muri Ghana, ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa mbere wa AMA.
Icyicaro gikuru cya AMA kiri i Kigali, mu Rwanda, nyuma y’icyemezo cyafatiwe mu Nama yo mu rwego rwo hejuru yabereye i Lusaka muri Zambia mu 2022, cyo guha u Rwanda inshingano zo kwakira icyo kigo.
Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC), basinye ku mugaragaro amasezerano yerekeye igihugu cyakira iki kigo, igikorwa cyabereye i Kigali ku wa 10 Kamena 2023, ari na yo ntambwe ikomeye mu buryo bw’amategeko mu gushinga icyo kigo.nIcyicaro cyacyo i Kigali cyafunguwe ku mugaragaro mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
AMA ni ikigo cyashyiriweho guhuza no gushimangira uburyo bwo kugenzura imiti ku mugabane wa Afurika. Ibiganiro byabaye byibanze ku ngingo zikomeye zikurikira:
Inshingano za AMA: Intego nyamukuru ni ukorohereza Abanyafurika bose kubona imiti ifite ireme, yizewe kandi ikora neza, binyuze mu kunoza no guhuza inzego zishinzwe igenzura ry’imiti.
Uruhare rwa Perezida Kagame: Nk’ukuriye gahunda yo guteza imbere ubuvuzi no kubushakira inkunga, akomeje kugaragaza ko kugira inzego z’ubuzima zikomeye kandi zishobora kwigira, bisaba imari ituruka imbere mu bihugu ndetse n’ubushake bwa politiki bushyigikira ibigo nka AMA.
Iby’ingenzi mu mikorere: AMA igomba kurenga ku rwego rw’amategeko n’imiterere y’ibanze igatangira gukorana neza n’inzego z’Igihugu zishinzwe kugenzura imiti (NMRAs), hamwe n’amashyirahamwe y’ubukungu y’akarere (RECs).
Guteza imbere inganda z’imiti muri Afurika: AMA izafasha mu kongera umusaruro w’inganda z’imiti z’imbere mu bihugu, bikurikije intego zigamijwe n’Igenamigambi ry’Uruganda rw’Imiti rya Afurika (Pharmaceutical Manufacturing Plan for Africa/PMPA).
Ubuyobozi bwashyizweho: Dr. Darko, wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Ghana (FDA), ubu ni we uyoboye AMA, akaba ari intambwe ikomeye mu gushyiraho ubuyobozi bukwiye bwo kuyobora ibikorwa byayo.
Iki gikorwa cyabereye i Kigali ku wa 13 Ukwakira 2025, cyerekana ubushake bwa politiki bukomeje gukomera mu kurangiza ishyirwaho rya AMA, no kuyifasha gutangira akazi kayo k’ingenzi ko kugenzura, guhuza no guha umurongo umwe igenzura ry’imiti ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame kandi yakiriye Martin Chungong, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union – IPU), uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|