
Iyi NIDO yihariye isoko ry’u Rwanda mu gihe kirekire, ikomeza kugenda yikuba mu biciro kugeza aho bamwe bayamanitse ndavuga amaboko, bahitamo kuyareka bakajya binywera inshyushyu cyangwa n’ayandi, atari uko bari banze iyo NIDO ahubwo ari ikibazo cy’igiciro cyayo cyiyongeraga uko bwije n’uko bukeye.
Kugira ngo wumve urukundo bayikundaga ni uko uwayinyoheho iyo yagiraga amahirwe yo kwikoza mu Karere ka Rubavu cyangwa mu Mujyi wa Goma, ntabwo ari kenshi yagarukiraga aho atiyazanye.
Inzego nkuru z’igihugu zatangiye gutekereza uko u Rwanda rwarushaho kwihaza binyuze muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, hashakirwa ibisubizo ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, imyambaro hamwe n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ni gahunda yagiye itanga umusaruro kuko ibikorerwa mu Rwanda byatangiye kujya biboneka ku isoko ku bwinshi, nubwo byatangiye bikerenswa, ariko aho bigeze ubu ntawe ukibishidikanyaho kuko n’abadafite amashati yahawe akazina ka ‘Made in Rwanda’ si uko batazi ubwiza bwayo.
Ku wa 24 Nyakanga 2024, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe, Dr Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Amata y’ifu rwa Inyange Industries (Inyange Milk Powder Plant), ruri i Nyagatare, ruba uruganda rwa mbere mu Rwanda rutunganya amata yo muri ubwo bwoko.
Mu gihe cy’umwaka n’amezi make rumaze rutangiye, rwakoraga amata y’ifu afungwa mu mifuka y’ibilo 25 n’ibilo 50, ku buryo atashoboraga kwigonderwa n’uwo ari we wese kuko ahanini yabaga agenewe inganda.
Muri icyo gihe bamaze batangiye gukora, babonye isoko ry’aya mata akoreshwa mu nganda mu bihugu nka Turukiya, Sylie, Tanzania, Ghana, Oman, Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya, Quatar, Zimbabwe, Malawi n’ahandi.
Uru ruganda rugura ku borozi amata arenga litiro 2,800,000 buri kwezi, akorwamo amata y’ifu, aho rufite ubushobozi bwo gutunganya apima toni 40 ku munsi, ariko kuri ubu rutunganya toni 25 ku munsi, bitewe n’ubusabe urwo ruganda ruba rufite imbere mu gihugu no hanze.

Binyuze mu busabe bw’Abanyarwanda bifuza kumenya uko amata y’inka zabo aryoha iyo yakozwemo ay’ifu, ariko bakaba batarashoboraga kuyigondera, guhera mu ntangiriro z’Ukwakira muri uyu mwaka (2025), ubuyobozi bw’uruganda Inyange Milk Powder Plant, bwatangaje ko rwatangiye gucuruza ayo mata ku isoko ry’u Rwanda, aho buri muturage uyashaka ashobora kuyabona mu maduka amwegereye.
Bitandukanye n’ayo rwari rusanzwe rukora, ayashyizwe ku isoko ni amata ya 500g azajya agurwa ibihumbi 10Frw, naho aya 1kg akaba agura 20,000Frw, akaba akoze ku buryo umuntu aramutse ayasubijemo amazi yakongera akaba inshushyu, akazajya aboneka hose ahasanzwe haboneka ibicuruzwa bya Inyange.
Umuyobozi w’urwo ruganda James Kagaba, avuga ko ari amata bifuza ko buri Munyarwanda ashobora kubona akagura akayakoresha, kandi ko afite umwihariko ugereranyije n’ayandi y’ahandi.
Ati “Uruganda rwacu rufite ubushobozi bwo kuba rwakora toni zirenga 50 ku munsi, biduha ubushobozi bw’uko dushobora gutanga aya mata nta mbogamizi igihe icyo ari cyo cyose. Akarusho k’amata y’Inyange, tuyakora duhita tuyashyira ku isoko (freshness), aryoshye kuko adafite ikindi kintu avangiyemo, akorerwa mu gihugu, mu nka z’aborozi bacu. Ibyo byose biduha umwihariko n’ubudasa bwo kugira ngo tugire amata meza kandi Abanyarwanda bose bakwiye.”
Umujyanama mukuru mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Alex Kabayiza, avuga ko abakeneraga amata y’ifu, ayo bakoreshaga yavaga hanze y’u Rwanda.
Ati “Ni ikintu cyiza rero kubera ko muri gahunda dufite ni ukwigira, ku rwego rw’inganda ibyo tuba dushishikariza abikorera ni uko ibyinshi dushoboye dushobora kubikora. By’umwihariko muri uru ruhererekane nyongeragaciro rw’amata mu Rwanda, ubungubu ni isoko rikomeye ku borozi, ariko ni n’ikintu cyiza kuba tubonye ibyo twari dukeneye twakuraga mu mahanga, ariko tukabibona ku isoko ryo mu Rwanda, birazamura ubushobozi bw’abari muri uru ruhererekane bose.”

Aborozi bavuga ko kugira uruganda nk’urw’Inyange bibafasha kubona isoko ryagutse kandi rihoraho.
Vincent Nduwayezu wo mu Karere ka Rulindo, avuga ko mbere bahuraga n’igihombo cyaterwaga n’uko amata yabo yangirikaga kubera kubura aho bayagemura.
Ati “Hari igihe twabonaga litiro hagati ya 1000-1500 yose akaba yakwangirika, ariko ubu apfa kuboneka, buri munsi baraza bakayatwara, bigatuma ibyo ukora byose ubikorana imbaraga kuko uba wumva ko byose bijya ku isoko.”
Aya mata aje yiyongera ku bindi uruganda Inyange Milk Powder Plant rwari rusanzwe rutunganya, birimo inshushyu, ghee, fromage n’ibindi.
Imibare igaragaza ko ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu biri hejuru cyane ugereranyije n’ibyoherezwa, kuko nko mu 2024 ibyatumijwe mu mahanga byageze kuri Miliyari 6.88 z’Amadolari, mu gihe ibyoherejweyo byari Miliyari 3.17 z’Amadolari, bigaragaza icyuho cya Miliyari 3.71 z’Amadolari.
Nubwo ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 27.4%, gukenera ibikoresho bikoreshwa mu nganda, ingufu n’ibindi bikoresho by’ibanze, bikomeje gutuma ibitumizwa mu mahanga biba byinshi.
Imishinga nk’uw’Inyange mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku mata akorerwa mu gihugu, ifatwa nk’ingenzi mu kugabanya iki cyuho, binyuze mu gusimbuza ibitumizwa mu mahanga ibikorerwa imbere mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|