Hari amatsinda ya WhatsApp menshi mbarizwamo y’abo twiganye, twaturanye, twasenganye, cyangwa twagendanye hano na hariya, ibyo ni ibisanzwe.
Mu mwaka w’ibihumbi bibiri na rimwe ntawari uziko umuntu ashobora gukorera mu rugo kandi akazi kagakorwa neza.
Abakristu ba ADEPR Masizi mu Karere ka Nyamagabe bamaze iminsi bambuka Mwogo, baciye ku Rutare rw’Imbaragasa, bakajya gusengera I Rwankuba ya Kabagari mu karere ka Ruhango, kuko urusengero rwabo rufunze.
Mu cyumweru gishize, ikipe imwe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yandikiye ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA iyigaragariza impungenge yari ifite ku misifurire y’umupira wari uteganyijwe muri weekend n’indi isigaye ngo uwatsinze aterure igikombe.
Ifatwa ry’umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibyaro biwukikije biracyaduhishiye ibiteye amatsiko (surprises) byinshi.
Mu cyumweru gishize umuryango wanjye wagize ibyago, maze dutangira guhanahana amakuru, dukora utunama twa hato na hato, cyane cyane tureba uburyo tuzajya gutabara.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, hari intwaro zarebeshejwe mu Rwanda, zirasa abatuye mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda zica abasivili bagera kuri 16 b’inzirakarengane, hakomereka benshi.
Bahereye hambere akijya mu bitaro, maze bumvise ngo ararembye, batangira kutwibutsa imihango ikurikizwa, abandi batangira gukora urutonde rw’uzamusimbura.
Hari imvugo nakuze numva abantu bavuga ngo “dusangiye perezida ariko ntidusangiye ijambo”, bashaka kuvuga ko n’ubwo muri mu gihugu kimwe, muhagarariwe n’umuyobozi umwe, ibyo avuze mutabyemeranyaho.
Hari inkuru yari imaze igihe izwi n’abantu bacye bakicecekera, ariko kubera imyitwarire idahwitse y’uvugwa mu mwandiko, ejobundi yagiye ku karubanda buri wese arayumva.
Ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri biragana ku musozo. Kera mu gihe cyanjye, twabyitaga ibiruhuko bya Pasika, ariko nyine ni kera, mu myaka isaga mirongo itatu ishize.
Ubushize nasabye Meya w’Umujyi wa Kigali ngo natwe batwibuke ku bijyanye n’ibyapa biyobora abantu ku mihanda n’amakaritsiye dutuyemo, kandi ndabizi ko abayobozi b’umujyi wacu na bo bazi ibitubereye.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ucyuye Igihe Wang Xuekun, asanga nta kure habaho ku nshuti yawe, iyo muri inshuti nyazo koko ahereye ku mubano mwiza w’u Rwanda n’Ubushinwa, ibihugu byombi bikaba biri ku ntera ndende ariko bitabibujije kubana neza.
Nyamara wabona gutsinda intambara biduhamye. Mureke duhere ku ntambara za vuba aha twarwanye, kandi tukazitsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, maze turebe niba koko tuzakomeza tukambarira urugamba, cyangwa se niba hari aho tuzagera tukamanika amaboko(ntibikabe).
Abanyamateka bavuga imvano cyangwa inkomoko y’u Rwanda, bavuga ko iki gihugu tugikesha Gihanga wahanze u Rwanda.
Mu Rwanda, kujya kureba umupira w’amaguru ni ibintu bikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore n’ubwo hari n’abasaza batahatangwa by’umwihariko ababyirutse bawuconga.
Ubu ni ubugira gatatu. Ubwa mbere baraje, badutoza ishuri na Gatigisimu no kumenya nyir’ibiremwa, kandi kugera aho, ntacyo byari bitwaye.
Kubera akarere nkomokamo ko mu ntara y’Amajyepfo, mu 1994 nahunze u Rwanda numva amasasu mu misozi yo hakurya y’iwacu gusa.
Babyeyi, Banyarwanda, Banyarwandakazi, saa 03h57 z’igitondo nari maze akanya mu buriri nabuze ibitotsi, ndabyuka nicara muri salon, ndavuga nti reka nandike ibimbabaje.
Abagore bacu, bashiki bacu, ndetse n’abo dukorana cyangwa tujyana ku kazi, dusengana, twigana mukomeze kugira ibihe byiza mwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ndibuka mu myaka mirongo itatu ishize nikoreye agafuka karimo amateke cyangwa imyumbati tugiye guteka no kurungisha amamesa twivaniye mu ngazi, tukabirya nta munyu urimo, tugira ngo turengere amagara.
Ururimi rw’Ikinyarwanda ni inkingi ya mwamba ibumbatiye Umuco Nyarwanda, kubera uko ruhuza Abanyarwanda, aho bava bakagera, bagashobora kwumvikane neza bidasabye ko habaho umuhuza.
Muganga ni umuntu ufite agaciro gakomeye cyane mu muryango nyarwanda. Iyo havuzwe muganga nta gushidikanya ko benshi bahita bumva umuntu w’ingenzi mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, bitewe n’akazi akora ko kuramira amagara.
Ijambo ‘gushyashyaza’ cyangwa ‘gushyashyariza abandi’ nari nzi ko rishobora gusa gukoreshwa ku muntu ku wundi, rigasobanura kujya kumuteranya na rubanda, inshuti, kugira ngo bamwange bamugirire nabi, ariko sinari nzi ko n’igihugu gishobora kwitwara nk’umuntu, maze kikagira mu nzego zacyo abashinzwe ‘gushyashyariza’ igihugu (…)
Banyekongo bavandimwe! Ntabwo ndi umufana w’umupira w’amaguru, n’iyo ngize amahirwe yo kureba umupira, mfana iyatsinze.
Fata moto, nugera mu ihuriro ry’imihanda ukate iburyo, nimugenda nka metero ijana na cumi mwinjire mu gahanda kanyura ku gipangu cy’ubururu. Muragenda mugere kuri antene, hanyuma mukatire ku kazu k’amazi. Nugera imbere ku gipangu kirimo igiti kinini cy’ipera umpamagare nkurangire.
Kuva mu 1958 ubwo Marshall Plan yahinduraga izina ikaba Mutual Security Agency, ikaza kuba USAID mu ntagiriro za 1960, ikiganza kiramukanya kivuga ko inkunga itangwa ari magirirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu igenewe (mutual benefits shared by US and friends around the world.)
Akarere u Rwanda ruherereyemo gashoje icyumweru cy’injyanamuntu; urugamba rukomeye hagati ya M23 irwana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abayishyigikiye barimo na FDLR ni rwo rwaranze ingingo nyamukuru mu bitangazamakuru, byaba ibyo mu karere no ku isi yose.
Uwashidikanya urukundo rw’abanyarwanda ku bari mu kaga, abatagira kivurira ndetse na kirengera, yajya mu bitaro, akabanza akabaza amasaha akwiye yaboneraho amakuru mpamo.
Telefoni zacu zigendanwa zuzuyemo amagambo atatu twabwiwe n’abo twiriranwa, abatuyobora n’abo tuyobora, abo duherukana ndetse n’abo tutari tugifitiye numero, tubona tukikanga rimwe na rimwe tukabanza kuvuga ngo “eeh! Unyibutse ute?”