BK yibukije abakiriya ko ari ab’ingenzi

Umunyarwanda yabivuze neza ko umukiriya ari umwami, atari uko ari ingoma yimye, ahubwo kubera ko ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwa buri munsi bw’umucuruzi, cyangwa ubucuruzi ubwo ari bwo bwose.

Muri BK umukiriya ni umwami
Muri BK umukiriya ni umwami

Ibi Banki ya Kigali (BK), ibizi neza kurusha undi uwo ari we wese, kubera ko igihe cyose bagerageza guharanira kutamuhungabanya, bashyira imbere ibyifuzo bye n’ikindi cyose gishobora gutuma yiyumva ko anyuzwe kandi atekanye.

Mu kugaragaragariza abakiriya ko ari ab’ingenzi kandi bafite agaciro gakomeye, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, BK yifatanyije n’abakiriya bayo mu muhango waranzwe n’ibirori byibanze cyane ku gushimira, gusabana no kongera kubaka umubano n’abakiriya bayo mu mashami yayo yose yo mu gihugu.

Iki cyumweru kiba ari amahirwe akomeye yo kongera kugaragaza umuhate n’umuhigo kuri BK mu gutanga serivisi zinoze, no kwibutsa abakozi n’abakiriya ko buri ntsinzi itangirira ku kwizera, kumva no gukorera hamwe.

Muri iki cyumweru kandi mu mashami yose ya BK harushijeho kurangwa n’urukundo n’ubusabane, ku ruhande rw’abakozi n’abakiriya ku buryo byarushijeho kunoza umubano wabo.

Dr. Diane Karusisi yifatanyije n'abakiriya ba BK bakoresha ishami rya Nyarutarama ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abakiriya
Dr. Diane Karusisi yifatanyije n’abakiriya ba BK bakoresha ishami rya Nyarutarama ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abakiriya

Ubwo ubuyobozi bukuru bwa BK bwifatanyaga n’abakiriya bayo bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abo mu ishami ry’i Nyarutarama, Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiriya ku giti cyabo muri BK, Désiré Rumanyika, yababwiye ko icyumweru cy’umukiriya gituma barushaho kwisuzuma, kubera ko serivisi nziza ku mukiriya ari ikintu gihora gikenera kongererwa imbaraga.

Yagize ati “Icyo nagira ngo mbabwire, ni uko hari igihe bitagenda neza, ariko serivisi nziza ku bakiriya kuri twe nka BK, ari cyo cy’ibanze, aho tuba twicaye mu biro, tuganira ko umukiriya ari we muntu wa mbere tuba tugomba kwitaho muri banki, kuko nka BK ntabwo yabaho mudahari, ntabwo bishoboka. Twe turi abakozi banyu ni yo mpamvu tuba tugomba gukora ibyo mwifuza.”

Umwe mu bakiriya wavuze ahagarariye abandi bakoresha ishami ry’i Nyarutarama, yashimiye BK, by’umwihariko kuba yarabegereje serivisi kandi zinoze muri iryo shami, kuko serivisi bahabwa ari nta makemwa kandi zibanyura, asaba ko ahandi bitagenda neza bazashakirwa umwanya bagakora urugendoshuri kugira ngo bigire ku mikorere yaho.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yasuye bamwe mu bakiriya ba banki barimo Pinnacle Hotel, hamwe n’abacuruzi bakoresha ishami ry’i Nyarutarama, abashimira ubufatanye n’icyizere bakomeje kugaragariza iyo banki.

Abakiriya ba BK bishimira serivisi bahabwa
Abakiriya ba BK bishimira serivisi bahabwa

Yagize ati “Turashaka ko mutubwira aho tugifite intege nke, kuko wenda hari ibyo mwe mubona twe tutabona. Turashaka rero ko mutubwira ibyo mubona twarushaho gukora neza, kandi nta kintu gito kibaho, kubera ko icyatuma umukiriya wacu anyurwa cyose ari ingenzi.”

Banki ya Kigali ni imwe muri banki nkuru kandi zikomeye mu Rwanda, ikaba ifite abakiriya barenga Miliyoni, hamwe n’amashami 67 hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo batandukanye kugerwaho na serivisi zayo biboroheye.

Dr. Diane Karusisi yababye abakiriya kujya bababwira aho bitagenda neza kugira ngo babikosore
Dr. Diane Karusisi yababye abakiriya kujya bababwira aho bitagenda neza kugira ngo babikosore
Abakiriya banyurwa na serivisi bahabwa ku ishami ry'i Nyarutarama
Abakiriya banyurwa na serivisi bahabwa ku ishami ry’i Nyarutarama
Desire Rumanyika yibukije abakiriya ko ari ab'ingenzi kuko batariho na banki itabaho
Desire Rumanyika yibukije abakiriya ko ari ab’ingenzi kuko batariho na banki itabaho
Abakozi ba BK baba bari hafi ngo bafashe abakiriya babagana
Abakozi ba BK baba bari hafi ngo bafashe abakiriya babagana
Wari umwanya wo gusabana ku bakiriya n'abakozi ba BK
Wari umwanya wo gusabana ku bakiriya n’abakozi ba BK
Abakiriya bazimaniwe
Abakiriya bazimaniwe
BK ifite abakiriya barenga Miliyoni
BK ifite abakiriya barenga Miliyoni

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka